Imyaka ibiri irashize Cardinal KAMBANDA ari mu butumwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali (27/01/2019- 27/01/2021)
Taliki 27 Mutarama 2019, kuri Stade Amahoro i Remera, habaye ibirori byo kwimika Musenyeri Antoine KAMBANDA nka Arkiyepiskopi wa Kigali ( waje kuba Cardinal hanyuma). Ibyo birori byitabiriwe n’abepiskopi bo mu Rwanda n’abo mu bihugu duturanye, abapadri, abiyeguriyimana benshi, abalayiki bendaga kuzura Stade, bamwe mu bahagarariye amadini mu Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Gihugu cyacu. Hari kandi abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu, bakuriwe n’Umukuru wacyo, Perezida Paul KAGAME.
Cardinal KAMBANDA ubundi yari asanzwe ari Umwepiskopi wa Kibungo (n’ubu aracyayiyobora nka administrateur apostolique). Mu mpera z’umwaka ushize, ku wa 25 Ukwakira, ni bwo Papa yatangaje ko yamutoreye kuba Cardinal muri Kiliziya ya Yezu Kristu, maze ubwo butumwa abuhabwa ku wa 28 Ugushyingo 2020, i Vatikani ku cyicaro cya Kiliziya ku isi hose.
Twibuke ko Cardinal KAMBANDA yahawe ubupadri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ku wa 08 Nzeri 1990, i Mbare, nk’umupadri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali.
Kuri iyi sabukuru y’imyaka ibiri ari Arkiyepiskopi wa Kigali, tumusabire cyane. Nyagasani amwongerere imbaraga zo gukenura ubushyo yamushinze, mu kwemera, ukwizera n’urukundo.