Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 31 Mutarama 2021, Icyumweru cya kane gisanzwe, Umwaka B. Icyumweru cy’urubyiruko muri Kiliziya iri mu Rwanda

Tuzirikane amasomo yo ku cyumweru taliki 31 Mutarama 2021, Icyumweru cya kane gisanzwe, Umwaka B. Icyumweru cy’urubyiruko muri Kiliziya iri mu Rwanda

ISOMO RYA MBERE 

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko       Ivug 18, 15-20

Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!» Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati «Bagize neza kuba bavuze batyo! Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye. Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.»

Iryo ni Ijambo ry’Imana

ZABURI    Zab 95 (94), 1-2, 6-7b, 7d-8a.9

Inyik? Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,

          ahubwo dutege amatwi ijambo ry’Uhoraho

 Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza;

tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

 

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe.

 

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

“Ntimugundirize umutima wanyu nko mu butayu

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye”.

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti     1 Kor 7, 32-35

Bavandimwe, icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi.

Iryo ni Ijambo ry’Imana

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI      Lk 1, 68.79

Alleluya Alleluya

Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu,

abari batuye mu mwijima yababengeranishijeho urumuri.

Alleluya

 

IVANJILI

+Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko    Mk 1, 21-28

Muri icyo gihe Yezu yari aherekejwe n’abigishwa be, bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

 

KUZIRIKANA

Ijambo rikiza kandi ry’amizero

Musa, mu mpera y’ubuzima bwe bwo ku isi, yabwiye abayisraheli ko Imana itazabatererana, ko ahubwo izitorera muri bo Umuhanuzi ukwiye kumvwa na bose. Ni koko kandi abahanuzi bakomeje guherekeza umuryango wose, bawufasha kumva no kumvira Uhoraho. Ariko nanone abakristu babonye muri Yezu Kristu Umuhanuzi w’ukuri, usumba abandi, wa wundi ndetse Petero yaje kubwira ko nta wundi ukwiye gusangwa, kuko Yezu nyine ari we ufite amagambo y’ubuzima.

Mu Ivanjili, turabona Yezu kandi ufite ijambo rikomeye. Aracecekesha rombi akanayirukana mu muntu yari yaragize ubuvumo bwayo. Ababibonye bose baratangaye, kuko ategeka na Sekibi kandi akayitsinda. Abo mu gihe cye batangariraga inyigisho itanganywe ububasha kandi irenze kure iby’abandi bigisha bababwiraga. Twebwe ntiduhere mu gatangaro gusa, ahubwo twemere Yezu Umukiza, Imana yasuye umuryango wayo, iwuzaniye ubuzima nyabuzima. Ijambo rye riratubohora, kandi riduha amizero yo kuzabaho iteka ryose.

Mbere y’uko Yezu akiza uwahanzweho, roho mbi imurimo yari yamwise Intungane y’Imana. Umuntu ashobora kwibaza impamvu Yezu atayiretse ngo ikomeze ibivuge, kugira ngo abari aho bamumenye. Impamvu ariko ni uko Yezu yari abizi neza ko roho mbi itabivuze kuko yamuyobotse, ahubwo yabitewe n’ubwoba. Na yo irabyivugira: Yezu yaje kuyirimbura. Ikindi, Yezu arashaka ko buri wese azikorera urugendo rw’ukwemera, maze akamumenya. Abantu iyo bagendera ku magambo ya Sekibi, barikwemera bivanze n’ubwoba, bakabana na Yezu badagadwa, kandi ahubwo uwemera akwiye kubana na Yezu mu bwuzu bw’umutima, yakira Ijambo rye ribohora kandi ry’amizero.

Aho turi hose, mu buzima bwacu bwose, twumve Yezu Kristu, tumwumvire. Adukura ku ngoyi ya Sekibi, y’icyaha n’urupfu. Nta mpamvu yo kubaho mu mpagarara nk’uko Sekibi we ari ko aba abishaka. Yezu, impamvu y’umunezero wacu, arahari.

Ni na yo mpamvu Pawulo Mutagatifu adusaba kwirinda izo mpagarara nyine, ahubwo agashyikira umuhamagaro wo gushaka, ariko akanagaragaza ubwiza no guhihibikanira iby’Imana mu muhamagaro wo kudashaka.  Uyu munsi tuzirikane cyane ku beguriye ubuzima bwabo Imana mu muhamagaro wo kudashaka, barimo abasaserdoti, abadiyakoni, abiyeguriyimana mu buryo butandukanye kimwe n’imiryango y’abalayiki imwe n’imwe. Tubasabire ubudahemuka n’ubutwari bwo gukorera Ingoma y’Imana no kuyigeza ku bakristu bandi. Maze twese abemera twumve Yezu Kristu ufite Ijambo rikiza kandi ry’amizero. Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu, ahubwo dutege amatwi ijambo rye. AMEN

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *