Ubwo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yaganiraga n’itangazamakuru Gatolika mu Rwanda bibanda cyane ku ruzinduko bagiriye i Roma bamubajije aho Dosiye y’ishyirwa mu rwego rw’abahire ya Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo igeze, Karidinali Kambanda yavuze ko ibirebana no gushyira mu rwego rw’Abahire Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo, babiganiriye n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, bababwira ko bakiriye ubusabe ndetse basanga nta kibura muri raporo bohereje ijyanye n’ibyagombaga gukorwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Kugeza ubu ni abagaragu b’Imana, kubashyira mu rwego rw’abahire bikorwa na Papa yifashishije ibiro bibishinzwe. Inyandiko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yohereje barazisomye ,barazishima, ubu bakaba barimo kuzigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse barebe n’igihe byabera hanyuma bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma”.
Nyiricyubahiro Karidinali yanavuze ko ku ruhande rwacu nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda bongeye kudusaba ibintu 3 :icya mbere ni ugusenga kugira ngo Imana itugaragarize ugushaka kwayo ko koko bashyirwa mu rwego rw’abahire. Icya kabiri ni uruhare rw’ukwemera kw’abakristu. Ni ukuvuga ubuhamya bunyuranye abantu bagenda batanga buhamya ko koko ubuzima Rugamba Cyprien n’umuryango we babayemo buhamya ko ari abatagatifu, bagasura imva yabo cyangwa ibindi basize tubibukiraho, ubutumwa bwabo, amagambo, indirimbo za Rugamba Cyprien n’ibindi byose bigaragaza ko bari abantu buje ubutagatifu kandi begereye Imana.
Icya gatatu ni uko no mu masengesho abantu bavuga basabwa kwiyambaza Imana babinyujije kuri abo bagaragu b’Imana kuko ariho hagenda hava ibimenyetso yuko bafite ubutoni ku Mana. Karidinali yavuze ko uyu ari umuryango usabirwa gushyirwa mu rwego rw’abahire, ati uyu munsi imiryango imwe n’imwe ifite ibibazo. Ese umuryango wa Rugamba Cyprien na Daphrose Rugamba wigisha iki indi miryango ? Urugero uduha ni uruhe rwafasha indi miryango ? Abafite ibibazo mu miryango babiyambaze kuko bumva kandi banyuze mu bibazo by ‘ingo. Ingero badusigiye zakomeza imiryango igenda inyura mi bibazo bitandukanye.. Ubwo buhamya bwose bufasha kandi bukunganira Kiliziya muri uwo murimo wo kwiga no kureba niba bashyirwa mu rwego rw’abahire.
Umwanditsi :
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Unashinzwe Komisiyo y’Itangazamakuru muri Arkidiyosezi ya Kigali