Dore ubutumwa bwihariye Papa Fransisiko yageneye abakristu Gatolika mu Rwanda

Ubwo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yaganiraga n’itangazamakuru Gatolika mu Rwanda bibanda cyane ku ruzinduko bagiriye i Roma bamubajije niba nta butumwa bwihariye Papa Fransisiko yabahaye bwo kuzanira abakristu Gatolika mu Rwanda. Nyiricyubahiro Karidinali yavuze ko ubutumwa yabahaye kugeza ku bakristu mu Rwanda icya mbere ari indamutso ya Papa ndetse n’umugisha yabahaye ngo bawugeze ku bakristu bose. Icya kabiri yabasabye gukomeza kugendera hamwe muri Kiliziya mu Rwanda nkuko urugendo rwa Sinodi rubidusaba.

Mu iyogezabutumwa Papa yasabye Kiliziya mu Rwanda gukomeza kwita byumwihariko ku muryango no kwita ku burere bw’abato bategura Kiliziya y’ejo. Papa yashimiye Kiliziya mu Rwanda ubutumwa ikora ariko abashishikariza kwita ku butumwa bw’abakateshitse cyane ko hashize igihe gito Papa Fransisiko ashyizeho ministeri y’abakateshiste.  Papa yatumye abepiskopi kandi gusaba abakristu bo mu Rwanda kumusabira.

 

 

 

Umwanditsi :

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

Unashinzwe Komisiyo y’Itangazamakuru muri Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply