Ni wowe soko y’imigisha yacu yose (Zab 87,7).
Kuva tariki ya 5 Nzeri kugeza tariki ya 12 Nzeri/2021, Kiliziya y’isi yose irahimbaza ku nshuro ya 52 Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya, rigiye kubera mu mujyi wa “Budapesti”, mu gihugu cya Hongiriya. Insanganyamatsiko yaryo ni : Ni wowe soko y’imigisha yacu yose (Zab 87,7). Tubibutseko insanganyamatsiko ku rwego rwa Kiliziya mu Rwanda yari:”Ukaristiya: isoko y’ubuzima, impuhwe, n’ubwiyunge”.
- Amavu n’amavuko y’Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya
Igitekerezo cyo gutangiza ikoraniro ry’Ukaristiya cyavutse ahashyira mu cya kabiri cy’imyaka ya 70 y’ikinyejana cya 19. Ntibyari gusa mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro Ukaristiya, byari n’uburyo bwo kurwanya inyigisho z’ubuyobe zarwanyaga Kiliziya ndetse n’iyobokamana muri rusange. Inyigisho nkizo z’ubuyobe zari ziganje mu gihugu cy’Ubufaransa.
Uwari imbere mu kurwanya izo nyigisho z’ubuyobe ari nawe watangije ikoraniro rya mbere ry’Ukaristiya ni umugore witwa EmilieMarie Tamier (1834- 1916), ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. Icyo gikorwa yaragishyigikiwemo n’abajyanama be, barimo Padiri Pierre Eymard (1811-1958), waje kuba umutagatifu, ndetse na Gaston w’i Segur (1820-1880), umwepiskopi wa Paris; Gaspard Marmollod, Umwepiskopi w’I Fribourg mu Busuwisi na Victor-Joseph Doutreloux, Umwepiskopi wa Liyeje mu Bubiligi. Papa Lewoni wa XIII nawe yari ashyigikiye icyo gitekerezo ndetse aza no gusohora inyandiko tariki ya 27 Mata 1876.
Mu ntangiriro ntibyari byoroshye gutegura ikoraniro ry’Ukaristiya mu Bufaransa no mu Bubiligi, kubera ibitekerezo bifutamye byari bigezweho icyo gihe, cyane cyane ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bwo gukora icyo ashaka ndetse n’ibitekerezo birwanya Kiliziya (reba pwt.wroc.pl/kongres/fr/historia/ dzieje. htm).
Amakoraniro ya mbere y’Ukaristiya yaramurikiwe n’ihame ry’uko Yezu Kristu ari wese mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Niyo mpamvu mu makoraniro y’Ukaristiya habaho umwanya uhagije wo gushengerera Isakramentu ritagatifu ndetse n’umutambagiro w’Isakramentu ritagatifu mu rwego rwo guha icyubahiro Ukaristiya.
Ku gihe cya Papa Piyo wa XI niho amakoraniro y’Ukaristiya yagiye ku rwego mpuzamahanga, kuko niho yatangiye gutegurirwa ku migabane yose mu rwego rw’iyogezabutumwa rishingiye kuri Ukaristiya. Kuva ku Ikoraniro rya 37 ryabereye i Munich mu 1960, amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya yiswe « STATIO ORBIS » (bisabwe na Josef Jungmann, SJ).
Yiswe atyo bitewe nuko Igitambo cy’Ukaristiya ari cyo cyabaye izingiro ry’ibikorwa byose byo kubaha Ukaristiya (Statio Orbis= Igitambo cy’Ukaristiya giturwa na Papa cyangwa intumwa ye, kikaba ikimenyetso cy’ubumwe bwa Kiliziya yose. Muri icyo gihe Kiliziya zose zihamagarirwa kwifatanya na Papa muri icyo gitambo cy’Ukaristiya).
Inama nkuru ya Vatikani ya II mu nyandiko Sacrosanctum Concilium yo 1963, no mu nyigisho « Eucharisticum mysterium » yo 1967 (n.67), cyane cyane mu gitabo cy’imihango : « De Sacra Communione et de Cultu mysterii Eucaristici Extra Missam » cyo mu 1973 (nn.109-112), isabako amakoraniro y’Ukaristiya agomba kwiga n’ibibazo bibangamiye ukwemera by’igihe abantu bagezemo. Aha Inama Nkuru ya Vatikani yagarutse kuri ibi bikurikira : – Ubumwe bw’abakristu , – Ibiganiro hagati y’amadini
- Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya mbere (28-30 Kamena 1881)
Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya mbere ryabaye kuva tariki ya 28 kugeza tariki ya 30 Kamena 1881 i Lille mu Bufaransa. Ryaririfite insanganyamatsiko igira iti: « L’Eucharistie sauve le monde » (Ukaristiya ikiza isi). Yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi umunani. Ibiganiro byayobowe na Henri Monnier, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cambrai. Muri iryo koraniro rya mbere ry’Ukaristiya, ibiganiro byatanzwe byari bikubiye mu ngingo 3 zikurikira : – Gushengerera no kwicuza – Icyubahiro gihabwa Ukaristiya – Kwamamaza agaciro k’Ukaristiya.
- Intego y’ikoraniro ry’Ukaristiya
Intego nkuru y’Ikoraniro ry’Ukaristiya ni ukurushaho kumvikanisha ndetse no gukundisha abantu agaciro n’umwanya w’Ukaristiya ntagatifu yaba mu gitambo cya misa ndetse no mu bindi bikorwa bigaragaza icyubahiro n’ukwemera dufitiye Ukaristiya. Ikoraniro ry’Ukaristiya kandi rinagaragaza uruhare Ukaristiya ifite mu kumurikira ubuzima bwa buri muntu ndetse n’isi yose. Papa Fransisiko atubwira ko Ikoraniro ry’Ukaristiya ritwibutsa iteka ko Ukaristiya ari ipfundo ry’Ubuzima bwose bwa Kiliziya. Ikoraniro ry’Ukaristiya rero rigamije guteza imbere iyogezabutumwa rishingiye kuri Ukuristiya.
Urutonde rw’Amakoraniro Mpuzamahanga y’Ukaristiya
DUHIMBAZE IKORANIRO MPUZAMAHANGA RY’UKARISTIYA RYA 52
Ni wowe soko y’imigisha yacu yose (Zab 87,7).
Kuva tariki ya 5 Nzeri kugeza tariki ya 12 Nzeri/2021, Kiliziya y’isi yose irahimbaza ku ncuro ya 52 Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya, rigiye kubera mu mujyi wa “Budapesti”, mu gihugu cya Hongiriya. Insanganyamatsiko yaryo ni : Ni wowe soko y’imigisha yacu yose (Zab 87,7). Tubibutseko insanganyamatsiko ku rwego rwa Kiliziya mu Rwanda yari:”Ukaristiya: isoko y’ubuzima, impuhwe, n’ubwiyunge”.
- Amavu n’amavuko y’Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya
Igitekerezo cyo gutangiza ikoraniro ry’Ukaristiya cyavutse ahashyira mu cya kabiri cy’imyaka ya 70 y’ikinyejana cya 19. Ntibyari gusa mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro Ukaristiya, byari n’uburyo bwo kurwanya inyigisho z’ubuyobe zarwanyaga Kiliziya ndetse n’iyobokamana muri rusange. Inyigisho nkizo z’ubuyobe zari ziganje mu gihugu cy’Ubufaransa. Uwari imbere mu kurwanya izo nyigisho z’ubuyobe ari nawe watangije ikoraniro rya mbere ry’Ukaristiya ni umugore witwa EmilieMarie Tamier (1834- 1916), ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa.
Icyo gikorwa yaragishyigikiwemo n’abajyanama be, barimo Padiri Pierre Eymard (1811-1958), waje kuba umutagatifu, ndetse na Gaston w’i Segur (1820-1880), umwepiskopi wa Paris; Gaspard Marmollod, Umwepiskopi w’I Fribourg mu Busuwisi na Victor-Joseph Doutreloux, Umwepiskopi wa Liyeje mu Bubiligi. Papa Lewoni wa XIII nawe yari ashyigikiye icyo gitekerezo ndetse aza no gusohora inyandiko tariki ya 27 Mata 1876.
Mu ntangiriro ntibyari byoroshye gutegura ikoraniro ry’Ukaristiya mu Bufaransa no mu Bubiligi, kubera ibitekerezo bifutamye byari bigezweho icyo gihe, cyane cyane ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bwo gukora icyo ashaka ndetse n’ibitekerezo birwanya Kiliziya (reba pwt.wroc.pl/kongres/fr/historia/ dzieje. htm).
Amakoraniro ya mbere y’Ukaristiya yaramurikiwe n’ihame ry’uko Yezu Kristu ari wese mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Niyo mpamvu mu makoraniro y’Ukaristiya habaho umwanya uhagije wo gushengerera Isakramentu ritagatifu ndetse n’umutambagiro w’Isakramentu ritagatifu mu rwego rwo guha icyubahiro Ukaristiya.
Ku gihe cya Papa Piyo wa XI niho amakoraniro y’Ukaristiya yagiye ku rwego mpuzamahanga, kuko niho yatangiye gutegurirwa ku migabane yose mu rwego rw’iyogezabutumwa rishingiye kuri Ukaristiya. Kuva ku Ikoraniro rya 37 ryabereye i Munich mu 1960, amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya yiswe « STATIO ORBIS » (bisabwe na Josef Jungmann, SJ). Yiswe atyo bitewe nuko Igitambo cy’Ukaristiya ari cyo cyabaye izingiro ry’ibikorwa byose byo kubaha Ukaristiya (Statio Orbis= Igitambo cy’Ukaristiya giturwa na Papa cyangwa intumwa ye, kikaba ikimenyetso cy’ubumwe bwa Kiliziya yose. Muri icyo gihe Kiliziya zose zihamagarirwa kwifatanya na Papa muri icyo gitambo cy’Ukaristiya). Inama nkuru ya Vatikani ya II mu nyandiko Sacrosanctum Concilium yo 1963, no mu nyigisho « Eucharisticum mysterium » yo 1967 (n.67), cyane cyane mu gitabo cy’imihango : « De Sacra Communione et de Cultu mysterii Eucaristici Extra Missam » cyo mu 1973 (nn.109-112), isabako amakoraniro y’Ukaristiya agomba kwiga n’ibibazo bibangamiye ukwemera by’igihe abantu bagezemo. Aha Inama Nkuru ya Vatikani yagarutse kuri ibi bikurikira : – Ubumwe bw’abakristu , – Ibiganiro hagati y’amadini
- Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya mbere (28-30 Kamena 1881)
Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya rya mbere ryabaye kuva tariki ya 28 kugeza tariki ya 30 Kamena 1881 i Lille mu Bufaransa. Ryaririfite insanganyamatsiko igira iti: « L’Eucharistie sauve le monde » (Ukaristiya ikiza isi). Yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi umunani. Ibiganiro byayobowe na Henri Monnier, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cambrai. Muri iryo koraniro rya mbere ry’Ukaristiya, ibiganiro byatanzwe byari bikubiye mu ngingo 3 zikurikira : – Gushengerera no kwicuza – Icyubahiro gihabwa Ukaristiya – Kwamamaza agaciro k’Ukaristiya.
- Intego y’ikoraniro ry’Ukaristiya
Intego nkuru y’Ikoraniro ry’Ukaristiya ni ukurushaho kumvikanisha ndetse no gukundisha abantu agaciro n’umwanya w’Ukaristiya ntagatifu yaba mu gitambo cya misa ndetse no mu bindi bikorwa bigaragaza icyubahiro n’ukwemera dufitiye Ukaristiya. Ikoraniro ry’Ukaristiya kandi rinagaragaza uruhare Ukaristiya ifite mu kumurikira ubuzima bwa buri muntu ndetse n’isi yose. Papa Fransisiko atubwira ko Ikoraniro ry’Ukaristiya ritwibutsa iteka ko Ukaristiya ari ipfundo ry’Ubuzima bwose bwa Kiliziya. Ikoraniro ry’Ukaristiya rero rigamije guteza imbere iyogezabutumwa rishingiye kuri Ukuristiya.
Reba hano urutonde rw’ahantu Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ryagiye ribera n’umwaka ryabereyemo
1. Lille : 1881
2. Avignon : 1882 3. Liège : 1883 4. Fribourg : 1885 5. Toulouse : 1886 6. Paris : 1888 7. Anvers : 1890 8. Jérusalem : 1893 9. Reims : 1894 10. Paray-le-Monial : 1897 11. Bruxelles : 1898 12. Lourdes : 1899 13. Anvers : 1901 14. Namur : 1902 15. Angoulême : 1904 16. Rome : 1905 17. Tournai : 1906 18. Metz : 1907 19. Londres : 1908 20. Cologne : 1909 21. Montréal : 1910 22. Madrid : 1911 23. Vienne : 1912 24. Malte : 1913 25. Lourdes : 1914 26. Rome : 1922
|
27. Amsterdam : 1924
28. Chicago : 1926 29. Sydney : 1928 30. Carthage : 1930 31. Dublin : 1932 32. Buenos Aires : 19347 33. Manille : 1937 34. Budapest : 1938 35. Barcelone : 1952 36. Rio de Janeiro : 1955 37. Munich : 1960 38. Bombay : 1964 39. Bogotà : 1968 40. Melbourne : 1973 41. Philadelphie : 1976 42. Lourdes : 1981 43. Nairobi : 1985 44. Séoul : 1989 45. Séville : 1993 46. Wrocław : 1997 47. Rome : 2000 48. Guadalajara : 2004 49. Québec : 2008 50. Dublin : 2012 51. Cebu : 2016 52. Budapest : 2021
|
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali