AMATEKA YARANZE UBUZIMA BWA PADIRI JEAN DAMASCENE MUGIRANEZA WITABYE IMANA

Mu ijoro rya tariki ya 13/09/2026, nitwo uwari Padiri mukuru wa Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Rafayile / GIHOGWE, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA, yitabye Imana, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya KIGALI, yari arwariyemo.

Amwe mu mateka yaranze ubuzima bwa Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA (Ni uyu ugaragara ku ifoto yambaye Lunette) witabye Imana afite imyaka 51, yavutse tariki ya 13/01/1975, avukira muri Paruwasi ya KIRUHURA, muri Diyosezi ya BUTARE.   

Ababyeyi be ni Augustin RWABUHUNGU na Véronique NTAWUYIRAMBIRWA.

Amasakaramentu y’ibanze yayaherewe muri Paruwasi ya KIRUHURA, muri Diyosezi ya BUTARE : Batisimu yayihawe tariki ya 20/08/1975, naho isakramentu ry’Ugukomezwa yarihawe tariki ya 14/08/1988.

Amashuri yibanze yayize kuva mu mwaka wa 1982 kugeza mu 1990 mu kigo cy’Amashuri abanza cya RUGOGWE, giherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka HUYE.

Padiri Jean Damascène, icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye yakigiye muri E.A.V. KADUHA kuva mu mwaka 1990 kugeza mu mwaka 1993 ; naho icyiciro cya kabiri akiga muri E.A.V. RUSHASHI, ho mu karere ka GAKENKE, kuva mu mwaka 1993 kugeza mu mwaka 1996 mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo.

Nyuma yo gukora ubutumwa butandukanye nk’urubyiruko, Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA yashishoje ku muhamagaro we maze, atangira Iseminari nkuru ya RUTONGO mu mwaka 2006.

Mu mwaka wa 2007 yatangiye icyiciro cya Filosofiya mu Iseminari nkuru ya KABGAYI.

Kuva mu mwaka 2010 kugeza 2015 yize Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya NYAKIBANDA ; umwaka wo kwimenyereza ubutumwa awukorera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Batisita / RUHUHA.

Yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti tariki ya 01/08/2015 kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero / CYAHAFI.

Nyuma yo guhabwa Isakramentu ry’Ubusaserdoti, Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA yatangiye ubutumwa bwa gisaserdoti, aho kuva mu kwezi kwa 09/2015 kugeza mu kwezi kwa 08/2018, yabaye Padri wungirije kuri Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa / NYAMATA.

Kuva mu kwezi kwa 09/2018 kugeza mu kwezi kwa 08/2025, yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Tereza w’umwana Yezu / RUSHUBI.

Kuva mu kwezi kwa 09/2025 kugeza atabarutse kuwa 13 Nzeli 2026, yari Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Rafayile / GIHOGWE.

Biteganyijwe ko Igitambo cy’Ukaristiya cyo kumusabira no kumuherekeza kizaturirwa muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, saa 11h00, hagakurikiraho umuhango wo kumuherekeza mu irimbi ry’Abapadiri ba Arkidiyosezi ya KIGALI, riri muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Nikola wa Fuluwe / NDERA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.