Kuri uyu wa kane tariki ya 03/09/2026, muri Hotel Sainte Famille, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye umugoroba wo gushimira no gusangira n’abafatanyabikorwa ba Arkidiyosezi ya KIGALI (Gala Dinner of thanksgiving recognition and celebrating 50 years of the KIGALI Archdiocese), wayobowe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Ni mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe, cyane cyane muri iyi myaka imaze (kuva tariki ya 10/04/1976 ishingwa, kugeza ubu mu mwaka wa 2026) ifitanye ubufatanye n’amafatanyabikorwa bayo.
Iyi myaka 50 Arkidiyosezi ihimbaza si imyaka gusa, ifite ibyo ihatse, ni imyaka: y’ukwemera, ubutumwa, umurimo, uburezi, ubuvuzi, n’iterambere, byose bashimiramo Imana. Byumwihariko, ni imyaka yabaye iyo kwiyubaka nyuma y’amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi. Ni Yubile kandi ibasaba kureba imbere (ejo hazaza) bafite ikizere.
Abafatanyabikorwa bayo ni: ibigo by’abikorera, ibigo by’ubwishingizi, ibigo byubucuruzi, hotel, imiryango itegamiye kuri leta, inzego bwite za leta, n’abandi.
Arkiyepiskopi, yabanje gusobanura ko yaje gusanga bagomba kubasangiza iyi Yubile, banabashimira nk’abafatanyabikorwa babo. Ababwira ko muri urwo rwego iyi Yubile ari iyabo, abwira: ayobozi b’ibigo by’imari, abahagarariye ibigo by’itumanaho, abayobozi b’ibigo by’abikorera n’abacuruzi, abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi, abahagarariye imiryango itari iya leta (NGOs), n’imiryango iharanira iterambere, abafatanyabikorwa n’inshuti bakunda, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, n’abandi banyuranye bari bahateraniye, aboneraho kubifuriza Yubile nziza bose.
Yubile aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma bakare ibyo Imana yagiye ibashoboza, bagashimira Imana.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko uyu ari umwanya wahariwe gushimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kubaka Arkidiyosezi ya KIGALI muri iyi myaka 50 imaze ishinzwe.
“Turashimira abo bose babigizemo uruhare Imana yagiye ikoresha, ni cyo rero turi mu gukora uyu mugoroba. Twafashe rero uyu mwanya nka Arkidiyosezi ya KIGALI tubashimire cyane tubikuye ku mutima, mwarakoze cyane, mwarakoze, uruhare rwanyu mu kubaka Arkidiyosezi ya KIGALI muri iyi myaka”.
Yakomeje avuga ko mu myaka myinshi ishize Arkidiyosezi ya KIGALI na Kiliziya Gatolika mu RWANDA muri rusange yagiye itegura ibikorwa by’ingenzi by’ubutumwa, cyangwa se ibirori n’izindi gahunda zikomeye zinyuranye aho ibi bigo byagiye biba hafi Arkidiyosezi. Inkunga yabo ikaba yari iri mu buryo bunyuranye, inama zabo mu bumenyi bafite, ubuhanga n’ubunararibonye, ibikoresho, servise, itumanaho, ibikorwa bya tekinike, ibijyanye n’imitegurire, cyangwa bagatanga n’ubunararibonye bwabo. Ibi bakaba baragiye babikora batagamije kwimenyekanisha, nta yindi nyungu bategereje cyangwa inyinyiturano, bagirira Imana na Kiliziya. Arkiyepiskopi akaba yaboneyeho kubashimira cyane.
Yavuze kandi, ko nka Arkidiyosezi ya KIGALI iyo basubije amaso inyuma bakareba ibikorwa bakoze babona uruhare rukomeye rw’abafatanyabikorwa babo mu bikorwa byabo mu mateka ya Arkidiyosezi ya KIGALI, birimo ibirori Arkidiyosezi yateguye: by’igihe Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ahabwa indangabubasha (“Palium”) na Papa Francisco isobanura ububasha Papa aba amusangije ihabwa aba Cardinals, akaba yarayihawe nyuma yaho Papa yari amaze kumutorera kuba Cardinal, ibirori by’inama ya SECAM (ihuriro ry’inama z’abepiskopi Gatolika muri AFURIKA na Madagascar), inama ya SIGNIS (ihurira ry’abakora mu itangazamakuru n’itumanaho bya Kiliziya ku isi), n’ibindi birori binyuranye. Kugira ngo babashe kubakira neza bakaba babikesha aba bafatanyabikorwa banyuranye, akaba ari yo mpamvu bafashe umwanya nk’uyu wo gusangira, kugira ngo babashimire.
Yakomeje avuga ko ishusho bababonamo atari abaterankunga gusa, ahubwo ko umubano bafitanye ari abafatanyabikorwa mu kubaka umuryango mugari (“Society”), igihugu, ko ibigo n’ubwo bikora ibintu binyuranye, ariko inyinshi bafite bazihuriyeho.
Iyo bashaka ko urubyiruko rugira ikizere cy’ahazaza, imiryango itera imbere, kandi bakagira imiryango itekanye, abana bakiga neza, abarwayi bakitabwaho, ubucuruzi n’ibigo bigatera imbere, abaturage bakagira ubuzima bwiza, biyubashye, ko baba bifuza ko bagira amahoro n’ituze n’amahirwe kuri bose, cyane cyane baharanira ko iterambere riha umuntu agaciro, akaba ari we uza ku isonga nk’umuntu waremwe mu ishusho ry’Imana.
Niyo mpamvu Kiliziya itababona nk’abafatanyabikorwa b’ibikorwa byabo gusa, ahubwo bababona nk’amaboko n’abafatanyabikorwa mu murimo wo guharanira iterambere ryuzuye rya muntu, iterambere ry’umutima, ubumuntu, n’iry’umubiri.
Ibi bigo binyuranye bitanga imirimo, ibigo by’imari bifasha abantu guhindura ibitekerezo byabo mu mishanga inyuranye n’ubucuruzi, ibigo by’itumanaho bihuza imiryango, ibigo n’abaturage, ibi byose bikaba ari ibikorwa bahujeho intego. Bikaba ari yo mpamvu ubufatanye bafitanye bufite agaciro gakomeye. Ibi bikaba nta kigo na kimwe cyabigeraho badafatanyije bose.
Mu butumwa bwa Kiliziya ubuzima bwa Roho ntibujya butandukana n’imibereho myiza. Kuko Roho nziza ikenera umubiri muzima.
Arkiyepiskopi kandi, nyuma yo kurebera hamwe ibyo bagezeho muri iyi myaka 50, batangiye no kurebera hamwe ibyo bazubakira hamwe mu myaka 50 iri imbere.
“Nyuma yo kurebera hamwe ibyo bagezeho muri iyi myaka, turibaza tuti ni iki tuzubakira hamwe mu myaka 50 iri imbere. Hari ibikorwa duteganya muri uyu mugi wa KIGALI dushimira Imana urimo gukura, urimo gutera imbere, abaturage barushaho kwiyongera, imibereho n’imiturire bigahinduka, bityo mu nshingano za Kiliziya mu iyogezabutumwa no mu mibereho myiza bijyenda birushaho kwiyongera, ariho dukenera amaboko n’ubufatanye, kugira ngo dushobore gukomeza kuyobora abantu ku Mana, guteza imbere: ubuvuzi, uburezi, guherekeza imiryango n’urubyiruko, kuba hafi abatishoboye, noneho n’igikorwa nk’uko mubibona cya Cathédrale nshya”.
Yashimiye cyane leta yabashije ubutaka bubaka Ingoro y’Imana (hazubakwa Cathédrale nshya) kandi h’amateka abakristu bazajya bashobora kuhasengera bisanzuye, aho hifuzwa hazaba ikimenyetso kirambye cy’ukwmera, ubwiza n’umurage w’igihugu mu bisekuru bizaza. Bikaba ari yo mpamvu babyitondeye mu kubitegura, kuko ari igikorwa gisaba imbaraga nyinshi kandi bifuza ko kizaramba. Bikaba ari mahire ko H.E Paul KAGAME yabahaye ikibanza (giherereye munsi ya gare yo mu mujyi, ahahoze Igororero rya NYARUGENGE rizwi nka 1930), aboneraho no kumushimira cyane, kuko Kiliziya nziza igaragaza agaciro gakomeye abantu baha Imana.
Yasobanuye ko, kuba Cathédrale ahantu hahoze ari ahantu h’urupfu bakahahinduramo ahantu h’umukiro n’umugisha bifite icyo bivuze gikomeye mu mateka y’abantu. Muri iki gikorwa bakaba bifuza ubujyanama, uretse ko bazanagira n’igihe cyabyo gikwiye cyo kubamurikira no kubijyaho inama aho bahera no kubamenyesha aho bigeze.
Yabasabye gufata Arkidiyosezi ya KIGALI nk’iyabo, ndetse nk’abantu bafatanyije muri ibi bikorwa byose, nabo nka Arkidiyosezi bakaba babijeje ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi.
Arkidiyosezi ya KIGALI, uretse ibikorwa ikora by’ibanze by’iyogezabutumwa nka bumwe mu butumwa bwayo bw’ibanze, nayo ifite ibindi bikorwa byayo binyuranye by’iterambere n’ubuzima: Ubuvuzi, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi mu byiciro binyuranye, itangazamakuru, iterambere rinyuranye muri rusange, n’ibindi binyuranye.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.




























