Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/08/2026, yatanze Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 600 ba Paruwasi ya RULINDO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, abifuriza kwakira Roho Mutagatifu babifashijwemo na Bikira Mariya.
Mu butumwa yahatangiye, Arkiyepiskopi yabanje kubagaragariza urugendo intumwa zakoze nyuma y’urupfu rwa Yezu kugera kuri Penekosti. Avuga ko Yezu Kristu amaze kuzuka no gusubira mu ijuru abigishwa be basigaye bumva bameze nk’imfubyi, bibaza icyo bari bukore, bumva bari bonyine, kuko uwo bari barakurikiye bamubonamo umukiro yari amaze gupfa bariheba, bamwe batangira gukuramo akabo karenge bava mu muryango w’Imana i YERUZALEMU, umurwa w’Imana, basubira iwabo ku isambu kwishakira ubuzima. Aba bigendeye bakaba ari ba abigishwa b’i MAWUSI Yezu yakurikiranaga akajya kubagarura, bikabaha imbaraga no kwizera ko yazutse, ariko asubiye mu ijuru basigaye bafite ubwoba bibaza ikigiye gukurikiraho.
Ni bo bonyine yari yariyeretse amaze kuzuka, kuko atari yariyeretse Pilato n’Abafarizayi, abigishamategeko, n’abakuru ba Iziraheli, abasaserdoti bakuru, Abasaduseyi n’abandi bari baramwicishije bamutanga kwa Pilato. Aho bavugaga bati “Tuzahera hehe tuvuga ko Yezu yazutse, bazadufata nk’abigishabinyoma, zatugirira nabi natwe batwice”.
Bifungiranye mu nzu i YERUZALEMU bibaza ikiribukurikireho, ariko Bikira Mariya ari kumwe nabo abafasha gusenga, abakomeza, abahumuriza kugeza kuri Penekosti (umunsi Roho Mutagatifu amanukira ku mitima y’intumwa).
Arkiyepiskopi yakomeje avuga ko yifuza ko abahawe Isakramentu ry’Ugukomezwa baryakira nk’uko Umubyeyi Bikira Mariya yateguye intumwa akazifasha kwakira Roho Mutagatifu, ndetse ko yifuza ko bamwiyambaza akabafasha kwakira Roho Mutagatifu nk’uko intumwa zamuhawe.
“Turi ku itariki ya 14 (14/08/2026), ibanziriza umunsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya, Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru (Umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, wizihizwa buri mwaka tariki ya 15/08: The Assumption of the Blessed Virgin Mary). Bana mujyiye gukomezwa, namwe babyeyi b’umubiri na Batisimu, Umubyeyi Bikira Mariya uko yateguye intumwa akazifasha kwakira Roho Mutagatifu, niko namwe tugira ngo mumwiyambaze abafashe kwakira Roho Mutagatifu nk’uko intumwa zamuhawe”.
Yavuze ko Penekosti hari igitangaza gikomeye yakoze cy’uko yafashije ko abumvaga bose inyigisho intumwa zitanga, buri umwe zamugeraga ku mutima, kuko bazumvaga mu rurimi rwabo, ariko hakaba n’ikintu gikomeye zigisha abantu cyo kuvuga rumwe.
Kuvuga rumwe ni uko abantu baba bafitanye urukundo rwa kivandimwe. No mu mvugo abantu usanga bavuga ngo kw kanaka na kanaka ntibakivuga rumwe. Ibi bakabigua atari uko batavuga ikinyarwanda, ahubwo ari uko batacyumvikana. Kwa kanaka n’abaturanyi ntibakivuga rumwe. Kuvuga rumwe akaba ari uko abantu baba bafitanye urukundo n’ubuvandimwe.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko iyo abantu bagarukiye Imana, bakagarukira urukundo rw’Imana, Roho w’Imana rukundo rw’Imana atuma bavuga rumwe.
“Penekosti yaje ikosora iby’umunara wa Babeli, igihe abantu bashatse guhinyuza Imana, no kuyereka ko ari abagabo batayikeneye bihagije, nibwo batangiye kutavuga rumwe, nibwo batangiye kutumvikana, n’umushinga wabo urasenyuka. Iyo tugarukiye Imana, iyo tugarukiye urukundo rw’Imana, Roho w’Imana rukundo rw’Imana atuma tuvuga rumwe, atuma twumvikana”.
Paruwasi ya RULINDO yashinzwe tariki ya 24/09/1909, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi ubohora imbohe. ifite abakristu basaga 53 000, bibumbiye muri Santrali 5: RULINDO, RUHONDO, GASHINGE, TARE, MURAMBI, na RUHONDO. Bibumbiye kandi mu miryangoremezo 558. Iherereye mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka RULINDO.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
















