Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/05/2026, yifatanyije na Paruwasi ya Saint Joseph / GAHANGA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu yisunze, isabukuru y’Imyaka 5 imaze ishinzwe (2021 – 2026), aha ubutumwa abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya 28, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye. Mbere ya Misa, akaba yabanje guha umugisha icumbi na biro (“bureau”) nshya by’umupadiri, ya Santrali yaragijwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha / KAREMBURE.
Ni ibirori byitabiriwe n’abasaserdoti, abiyeguriye Imana batandukanye, n’imbaga y’abakristu.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe yavuze ko Mutagatifu Yozefu Paruwasi GAHANGA yisunze ari Umutagatifu ukomeye, kuko kuko yagize uruhare rukomeye mu mugambi w’Imana wo kurokora abantu.
“Mutagatifu Yozefu rero ni Mutagatifu ukomeye, ni izina rikomeye mu mateka y’ukurokoka kwacu, kuko yagize uruhare rukomeye mu mugambi w’Imana wo kurokora abantu, igihe yemera kwifatanya n’Imana kwinjira mu mugambi wayo, akemera guhara gahunda ze Yakira umwana w’Imana Yezu, agahahira urugo rutagatifu rw’INAZALETI”.
Yongeyho ko kuba Paruwasi ya GAHANGA yariragije Mutagatifu Yozefu biha Kiliziya uburyo bwiza bwo kumwizihiza. Cyane cyane ko Yozefu yari umukozi. Yozefu yari Umubyeyi n’umurezi wuje urukundo, we wareze umwana w’Imana nk’umuntu. Yozefu yari Umubyeyi n’Umurezi wuje urukundo, ni urugero rw’umubyeyi n’umurezi n’umugabo mu rugo, umukuru w’umuryango. Yari umukozi, bituma n’uyu munsi ari yo mpamvu yizihizwa, akaba yari inyangamugayo kandi azi guteganyiriza urugo rwe.
Igihe basaha kwica umwana Yezu yaramuhungishije, ahungisha urugo rutagatifu rw’i NAZARETI Herode ashaka kwica Yezu abajyana mu MISIRI, ahahira urugo, Herode apfuye amugarura muri ISIRAHELI, ariko ntiyongera gutura iwabo aho bamuzi, ajya gutura i NAZARETI ho muri GARILEYA aho batamuzi. Umwana Yezu akura ari intamenyekana, ntibongera kumuhiga, kugeza igihe akuriye atangiye ubutumwa.
Yozefu, yari umugabo uzi guteganyiriza urugo rwe, kandi mu bibazo yari umugabo umenya guhanga udushya, kugira ngo akemure ibibazo.
Arkiyepiskopi, yasobanuye ko mu abantu bakunze guhura n’ibibazo bibabangamira: mu mirimo yabo, mu ngo zabo, mu bibazo by’ubukungu, aho usanga abantu bihebye, umuntu ufite ukwizera aba afite ububasha bwo gutekereza neza no kubona ibisubizo no gushaka ibisubizo, aho kwiheba ngo yigunge arekere iyo, ahubwo agatekereza, akabaduka agashaka ibisubizo. Muri ibi byose byaranze Mutagatifu Yozefu, bikaba ari urugero rwiza aha abantu.
Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko abagabuzi b’ingoboka ari ba Yozefu Yezu yemera kwishyira mu biganza byabo, kugira ngo bamugeze ku bavandimwe ashobore kubaha umukiro Atanga.
“Yezu Kristu umwana w’Imana kugira ngo aducungure yemeye kwigira ubusabusa, aba uruhinja, yishyira mu maboko ya Bikira Mariya na Yozefu, baramurinda kugira ngo bamugeze ku bantu ngo abakize. Uku kwemera kwicisha bugufi akemera kwishyira mu maboko y’abantu, ngo ashobore gukiza muntu ni byo akomeza gukora no muri Ukaristiya. Ukaristiya tuyikesha Yezu wigize umuntu, wicishije bugufi, akishyira mu maboko ya Yozefu na Mariya, kugira ngo agere ku bantu abagezeho umukiro we. Bagabuzi b’ingoboka rero muri ba Yozefu, Yezu yemera kwishyira mu biganza byanyu ngo mumugeze ku bavandimwe ashobore kubaha umukiro atanga”.
Guha ubutumwa abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya, ni ukubaha ubutumwa n’ububasha bwo guhaza Ukaristiya Ntagatifu: mu Misa, mu mihimbazo aho umusaserdoti atari, no kugemurira abarwayi Ukaristiya Ntagatifu, kugira ngo na bo babashe kwakira Yezu muri Ukaristiya.
Ibi, bikaba bisaba ukwemera gukomeye no kumva ubutumwa bw’agaciro gakomeye, ndengakamere baba bahawe.
Yozefu Mutagatifu Kiliziya imwizihiza buri tariki ya 01/05 buri mwaka, ikaba ari n’itariki itangira ukwezi kwahariwe Bikira Mariya, akaba anafatwa nk’urugero rw’abakozi. Aho usanga abakozi na bo bamwizihiza mu buryo bw’umwiharizo.
Paruwasi ya GAHANGA ifite impuzamiryangoremezo 29, imiryangoremezo 104. Yatangiye ifite abakristu basaga 3500, kuri ubu ikaba ifite abasaga 12 000. Santrali KAREMBURE yashinzwe mu mwaka 2019 ibyawe na Paruwasi ya KICUKIRO. N’ubwo iyi Kiliziya ya Santrali KAREMBURE ifunze, ariko Yakira abakristu bicaye neza bagera kuri 800. Ifite abakristu basaga 3500.








