Arkidiyosezi ya KIGALI, ku cyumweru tariki ya 15/02/2026, yashyikirije Paruwasi Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa KIBEHO / NKANGA, urumuri rwayo rwa Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Uru rumuri rwajyanywe n’ihuriro ABASONZEYE UBUTUNGANE, nk’intumwa zoherejwe na Arkidiyosezi ya KIGALI, barushyikiriza Padiri mukuru wa Paruwasi ya NKANGA, Padiri Martin UWAMUNGU.
Uru rumuri, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yarushyikirije imiryango y’Agisiyo Gatolika, imiryango mishya n’indi miryango yitangira ubutumwa bwa Kiliziya muri Arkidiyosezi ya KIGALI yatangiye i KIBEHO tariki ya 12/06/2025, ubwo abakristu ba Arkidiyosezi bahakoreraga urugendo Nyobokamana, kugira ngo nabo bazarugeze hirya no hino mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi, rukaba rugamije kubafasha kwitegura no guhimbaza neza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe.
Insanganyamatsiko ya Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI y’imyaka 50 imaze ishinzwe izagenderwaho uyu mwaka igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.
Abayobozi bacaniwe urumuri: Abayobozi b’imiryango y’agisiyo gatolika n’imiryango mishya, abayobozi b’amasantrali na Sikrisale, abayobozi b’imiryango y’abihayimana yo muri Paruwasi.
Imiryango y’agisiyo Gatolika ndetse n’amatsinda akurikira ni yo yacaniwe urumuri:
1) Umuryango w’ Inkoramutima z’ukaristiya (RMPP/MEJ)
2) Umuryango wa Carmel
3) SCOUT
4) Regio Mariae
5) Ivugurura muri Roho mutagatifu (Le nouveau Charsimatique)
6) MTCR
7) Jeunesse Mariale Vincentienne (JMV)
8) ABASAVERI
9) Umutima mutagatifu wa yezu
10) JOC/F
11) Ingoro y’urukundo
12) Impuhwe z’ Imana
Buri muryango w’Agisiyo Gatolika n’indi miryango yitangira ubutumwa bwa kiliziya muri Paruwasi, uhawe igihe cyo kwisuzuma, kwivugurura no gukomera ku muhamagaro wawo. Niyo mpamvu bacanira buri muyobozi w’umuryango nawe agakongereza abo ashinzwe.
Abakristu bashishikarizwa kugira umuryango bitagatifurizamo. Ibi bikaba bisaba gukomeza imiryango yari ihari no gutangiza indi by’umwihariko iy’abana n’urubyiruko bishingiye kubuhamya abayirimo bazatanga.
Paruwasi ya NKANGA yashinzwe muri 2012. Imibare iheruka yo mu mwaka 2025 igaragaza ko ifite abakristu 10.893: Barimo abagabo:5085 n’abagore: 5808. Ifite amasantrali 4 na Sikrisale 1.
Arkidiyosezi ya KIGALI yashinzwe ku itariki ya 10/1976 na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6.
Urugendo rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI rwatangirijwe ku mugaragaro kuri Paruwasi Sainte Famille ku munsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti tariki ya 28/12/2025 ikazasozwa tariki ya 05/12/2026.









