Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/02/2026, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi cathédral Saint Michel, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kwizihiza umunsi wa gatatu w’ivu, umunsi ubimburira igisibo gitagatifu cy’iminsi 40 Kiliziya yinjiyemo.
Ni umunsi witabiriwe n’Abasaserdoti banyuranye, abayiyeguriye Imana banyuranye, n’imbaga y’abakristu.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yahatangiye yavuze ko ari urugendo rw’iminsi 40 Yezu Kristu yamaze mu butayu, urugendo ruganisha abantu kuri PASIKA ye.
“Igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 nk’iyo Yezu yamaze mu butayu, urugendo rutuganisha kuri PASIKA, aho twizihiza amayobera akomeye y’Imana yadukoreye kugira ngo idukize”.
Yongeyeho ko PASIKA ihishurira urukundo rukomeye Imana ikunda abantu, kugeza naho yohereje umwana wayo Yezu Kristu mu muruho wa muntu hano ku isi, kugira ngo abacungure, yemera ububabare bwa muntu kugeza no ku rupfu kumusaraba.
Yavuze kandi ko n’ubwo Imana yakoze ibi byose igaragariza muntu urukundo ruhebuje imukunda, ariko usanga abantu barangazwa n’ibyabo byo muri iyi si, bakibagirwa urukundo n’ineza ibagirira, bakayihemukira.
Arkiyepiskopi KIGALI, yasobanuye ko igisibo ari igihe cyo kugarukira Imana, kikaba kigizwe n’ibikorwa 3 by’ingenzi: GUSIBA, GUSENGA, n’IBIKORWA BY’URUKUNDO.
Gusenga ni ukugarukira Imana abantu bigomwa igihe cyabo, bagenera Imana umwanya munini barushaho dusenga, bazirikana urukundo rw’Imana. Imana ni yo ibagize, bari mu maboko yayo. Yasobanue kandi ko n’ubwo bimeze bityo usanga bwira bugacya nta minota mikeya bayihaye. Igisibo kikaba ari akanya ko kwibuka Imana bakesha byose. Nk’uko umuhanuzi Yoweli Nyagasani yamutumye ati “Nimungarukire n’umutima wanyu wose”. Ibi bikaba ari byo Nyagasani abasaba.
Icya kabiri ni ugusiba, nk’uko izina igisibo ribivuga. Aha yasobanuye ko inda nini bivuga ingeso mbi yo kwikunda no kwireba. Iki kikaba ari igishuko gikomeye cya muntu, kamere ye yamugajwe n’icyaha cy’inkomoko, bigatuma ahora yireba kandi yikunda. Gusiba kurya bivuga kwigomwa kugira ngo abantu bashobore kugenga inda, cyangwa se kamere ya muntu, aho kugira ngo inda nini abe ari yo igenga umuntu, imukoresha, ashobore kugira ubwigenge.
Yakomeje asobanura ko n’ubwo abantu rimwe na rimwe bavuga ubwigenge, bagakunda gukoresha iri jambo, ko ariko ugasanga umuntu avuga ko yigenga nyamara ari imbata y’icyaha, ari imbata y’ubusinzi. Ugasanga aravuga “Ati ni amafaranga yanjye ndigenga, ndayakoresha uko mbyumva ni uburenganzira bwanjye, ndakora uko nshaka, ariko mu by’ukuri atigenga, ari imbata y’inzoga, ubusinzi, ibiyobyabwenge, ari imbata y’urwango, adashobora kubabarira mugenzi we, ari imbata y’ubusambanyi, ahora yikururira ibibazo mu rugo rwe, cyangwa mu buzima bwe ari ingaragu abwangiza, kuko ari imbata y’icyaha, irari ry’ibintu rituma ahemukira abavandimwe n’Imana”. Avuga ko ibi ari byo twiyambaza Nyagasani kugira ngo abafashe kwibohora, kwitsinda, kugira ngo bashobore kugira ubwigenge bwo gukora igikwiye, basingiza Imana, kandi ari abavandimwe.
Aha, yasobanuye kandi ko, abantu bashobora gutsinda ukwikunda no kwireba, icyo gihe noneho bagashobora kugira ibikorwa by’urukundo bakorera abavandimwe, ariko ibyo byose bakabikora atari ugushaka gushimwa nk’uko Ivangili ibibabwira, ahubwo bakabikora bagiriye urukundo rw’Imana, bazirikana urukundo rukomeye yabagaragarije, kandi ikaba ari yo bakensha byose. Kuburyo nihagira utanga ntakabikore kugira ngo abantu bamubone, bamushime.
Niba umuntu asenga ntakabikore kugira ngo agaragare, bamushime, cyangwa se no gusiba, kwiyumanganya ntihakagire n’ubimenya. Ibyanditse bitagatifu bigira biti “Igihe musenga ntimukagenze nk’indyarya, kandi nutanga imfashanyo ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kw’iburyo gutanze”.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yavuze kandi ko urukundo Yezu Kristu yahishuriye abantu ari urwagaciro gakomeye, ko badakwiye kurupfusha ubusa.
“Urukundo Kristu yaduhishuriye rero yemera kudupfira ku musaraba, kuko nta rukundo ruruta umuntu wemera guhara amagara ye agiriye uwo akunda, uru rukundo rwa Kristu ni amaraso y’agaciro gakomeye tutagomba gupfusha ubusa”.
IGISIBO gitagatifu kimara iminsi 40 (Ni ukuvuga urugendo rw’iminsi 40 hibuka iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu atarya atanywa), urugendo ruganisha abakristu Gatolika muri PASIKA ya Nyagasani Yezu, aho bizihiza amayobera akomeye y’Imana, kugira ngo akize abantu.
Ku wa gatatu w’ivu abakristu basigwa iv uku gahanga bibutswa ko bavuye mu gitaka kandi ko bazagisubiramwo. Ubasiga ivu ku gahanga abikora agira ati “Hinduka kandi wemere Inkuru Nziza”.
Biteganyijwe ko PASIKA ya Nyagasani Yezu Kristu (Hibukwa urupfu n’izuka rya Nyagsani Yezu), izizihizwa tariki ya 05/04/2026.









