“Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu ” 1Kor 15,55-58: Inyigisho ya Arkiyepiskopi wa Kigali mu misa y’igitaramo cya pasika 31 Werurwe 2024
Pasika ni igitangaza gikomeye Imana yakoze gituma twumva koko ko Yezu ari Umwana w’Imana, ari Imana, Jambo waremye ijuru n’isi wigize umuntu. Urupfu rwari rwarazonze muntu nuko ruribeshya rufata na Yezu. Yezu bari barabonye abyiruka mu bandi bana i Nazateti. Bakavuga bati ni umuhanuzi ariko ni umuntu turamuzi ni mwene Yozefu w’umubaji na Mariya. Urupfu…