KILIZIYA GATOLIKA IFITE IKIBAZO CY’UBUKE BW’ABASASERDOTI
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, avuga ko Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’ubuke bw’abasaserdoti bakora ubutumwa hirya no hino mu bikorwa bitandukanye bya Kiliziya, bityo agasaba abantu bose biyumvamo ijwi ry’Imana ribahamagarira kuba Abapadiri, kwitabira uyu muhamagaro, kuko ari amaboko Yezu Kristu akoresha mu kwamamaza Ivangili no mugutagatifuza imbaga y’Imana.Ibi, yabigarutseho ku wa gatandatu…
