Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida
w’lnama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA afatanyije n’Abepiskopi Gatolika bo mu
RWANDA ababajwe no kubikira abakirisitu bose mu RWANDA urupfu rwa Papa Fransisiko,
Umwepisikopi wa ROMA umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, watabarutse mu gitondo
cy’itariki 21/04/2025, ku isaha ya saa moya n’iminota 35, i ROMA mu BUTALIYANI.
Mu buzima bwe bwose yakoreye Nyagasani na Kiliziya, arangwa cyane no gukunda abantu
bose cyane cyane abakene, intamenyekana n’abari mu kaga. Adusigiye urugero rwiza
rw’umwigishwa w’ukuri wa Yezu. Turagije Roho ye urukundo n’impuhwe by’Imana.
Arasaba amaparuwasi Gatolika yose yo mu RWANDA kuvuza inzogera zimenyekanisha
icyunamo. Arasaba kandi muri buri Diyosezi gushyiraho gahunda yo kumusabira kugeza
ashyinguwe. Akomeje kandi abakirisitu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza binjiye mu
cyunamo kubera urupfu rwe. Turangamiye twese Kristu wazutse.
Bikorewe i KIGALI, ku wa 21 Mata 2025.
+ Antoni Cardinal KAMBANDA.

