Headlines

SEMINARI NTO YA NDERA YIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 50 IMAZE ISHINZWE

Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo / NDERA, kuri iki cyumweru tariki ya 18/10/2026, yizihije Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe (1976 – 2026), mu gitambo cy’ukaristiya cya na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Ibi birori, byanitabiriwe n’abandi bepiskopi 3: Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Thadée NTIHINYURWA, na Musenyeri Jérôme GAPANGWA, umushumba Diyosezi ya Uvira mu gihugu cya DRC, uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Byitabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson MBARUSHA IMANA, wahagarariye Minisitiri w’Uburezi utabashije kuboneka.

Bitabiriwe kandi n’abasasrdori baharerewe, abanda basasrdoti banyuranye baje kwifatanya nabo, abiyeguriye Imana banyuranye, abahakoze barimo abarezi n’abandi, abaseminari bahiga kugeza ubu, ababyeyi, n’inshuti.

Mu butumwa bwe, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko Seminari ari uburezi Gatolika bwuzuye.

“Seminari ni uburezi Gatolika bwuzuye. Aho Kiliziya ifata umwanya, ndetse igashyiramo imbaraga n’amikoro, kugira ngo itange uburere bwa gikristu bwuzuye, uburere bushoboka bwa gikristu mu busabanira Mana, mu bumuntu n’ikinyabupfura, mu bwenge ndetse no mu iyogezabutumwa (Formation Humaine, Spirtuelle, Interectuelle et Pastorale), kugira ngo turere umuntu wuzuye”.

Yakomeje avuga nta muntu n’umwe uvuka mu buryo butateganyijwe, buri mwana wese avuka Imana imuzi, imufiteho umugambi, afite ubutumwa imuremeye azasohoza umugambi wayo. Azagire uruhare mu mateka y’igihe cye, azagire urhare mateka y’igihugu cye, azagire urhare mateka ya Kiliziya mu gihe cye, no mu muryango we. Imana ikamuha impano zabugenewe zijyanye n’ubwo butumwa n’umugambi imufitiye, kugira ngo azashobore gusohoza ubwo butumwa.

Umwana uko akura agira uko agenda agira ubwenge, atega amatwi Imana ngo amenye icyo yamuremeye n’umugambi imufitiye. Igihe iyo kigeze Imana imuhamagarira gusohoza ubwo butumwa, bigatangirana no gutegurwa.

Arkiyepiskopi, yavuze kandi ko bashimira Imana imbuto zeze mu butumwa bw’iyi seminari. Avuga ko uretse kuba yarabyaye Abasaserdoti, yanareze abakristu b’imena bari mu nshingano zinyuranye zinyuranye hirya no hino.

“Turashimira Imana imbuto zeze hano muri iyi seminari (…), ni imbuto rero dushimira Imana zeze mu butumwa bw’iyi seminari, tukaba dufite rero n’abakristu b’imena bari mu nshingano zinyuranye: mu buyobozi bwa leta no zindi nshingano nk’uko mwagiye mubabona, aho bari nabo mu muhamagaro wabo Imana iba yarabageneye ibarema, uruhare bazagira mu mateka yabo, y’igihugu, ya Kiliziya, n’imiryango yabo, nabo ni imbuto z’uburezi n’uburere bahawe hano dushimira Imana, bubatse ingo, bafite inshingano zinyuranye: mu gihugu, muri Kiliziya, no mu zindi nzego”.

Abifuza kwiga mu iseminari nto bakira abana b’abahanga. Uko bababona, basaba abasaserdoti mu ma Paruwasi kubakurikirana aho bari mu maparuwasi yabo. Kiliziya itanga ikizamini cyayo iyo igeze igihe cyo kwakira abakandida bashya (“abana bashya”). Aha Arkiyepiskopi yaboneye no kwibutsa ababyeyi kujya bafasha abana kwiga iyobokamana, kugira ngo badatsindwa. Kuko hari abana batsindwa kubera kutamenya iyobokamana, ugasanga batsinze neza andi masomo gusa.

Yavuze kandi ko iyo umwana amaze kugera mu iseminari, akagira ikibazo cyo kubura ibyangombwa by’ishuri afashwa, kugira ngo adacikiza amasomo ye, cyangwa se agatakaza impano yifitemo kandi ari umwana w’umuhanga. Yasobanuye ko impano z’uwo mwana aba ari umugisha Imana iba ihaye umuryango mugari. Iyo adashyigikiwe, izo mpano yifitemo zari kuzagirira akamaro: Igihugu, Kiliziya, n’umuryango we ziratakazwa.

Yasobanuye ko ubu buryo bwo kwita ku bana b’abahanga bahuye n’ikibazo cyo kuburyo uko biga, kubera kubura amafaranga y’ishuri ari kimwe mu ntego z’igihango cy’uburezi ku isi (PACTE EDICATIF GLOBAL, cyashyizweho na Nyirubutungane Papa Francisco, cyanashyizweho ku rwego rwa Afurika (“PACTE EDICATIF AFRICAIN”), biyemeje ko hajyaho ikigega cyajya gifasha umwana nk’uyu uzi ubwenge ariko udafite ubushobozi bwo kubona amafaranga y’ishuri, kugira ngo atava mu ishuri igihe umuryango we ugize ikibazo, Ingabire zimurimo zigateza imbere, kugira ngo ntihabeho kumutakaza, impano igatezwa imbere, kuko iba izagirira akamaro umuryango mugari. Kuko aba ari impano n’umugisha Imana ihaye umuryango mugari. Asaba ko n’andi mashuri abyitaho.

Mu kwizihiza iyi Yubile, hanatanzwe ibihembo ku bantu banyuranye: Abahize, abahatanze uburere, ubumenyi n’indangagaciro.

Mu myaka 50 Seminari nto ya NDERA imaze kuva yashingwa tariki ya 27/09/1976, igashingwa n’uwari umwepiskopi icyo gihe, Musenyeri, Vincent NSENGIYUMVA, ishingwa muri Paruwasi ya RULINDO. Abatangiriye i RULINDO icyo gihe bari 50, bigaga mu mashuri 2. Kugeza ubu, imaze kubayara Abasaserdoti 87, abadiyakoni 7, n’abepiskopi 3: Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya GIKONGORO, na Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, umushumba wa Diyosezi ya BUTARE.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.