UMURYANGO W’INGO Z’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA WAHIMBAJE YUBILE Y’IMYAKA 50 ARKIDIYOSEZI YA KIGALI IMAZE ISHINZWE

Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”), kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/10/2026, wahimbaje Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe (1976 – 2026), mu gitambo cy’Ukaristiya cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA, cyatuwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba n’umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA.

Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”) wavukiye mu gihugu cy’UBUFARANSA mu mwaka w’ 1938, aho icyo gihe watangiranye ingo 4 (“Couples 4”) z’abakristu, aho icyo gihe bicaye bareba ukuntu mu gihe cyabo abantu bateshaga agaciro umubano w’abashakanye, n’isakramentu ry’Ugushyingirwa, begera umupadiri witwa Henri Cafarel bamusaba y’uko yabafasha kugira ngo barebe uko bakora ubutumwa mu zindi ngo, bugamije kugerageza kongera gusubiza agaciro umubano w’abashakanye n’isakramentu ry’Ugushyingirwa.

Batangira gutyo, n’izindi ngo zigenda zibegera umuryango ugenda waguka ukwira hirya no hino ku isi. Kugeza ubu ukaba ubarizwa mu bihugu birenga 80 ku isi, ku migabane yose.

Uyu muryango, wageze mu RWANDA mu mwaka 1993 utangirira mu iseminari ntoya ya NDERA, utangijwe n’umupadiri w’umutaliyani wahigishaga witwaga Don Tito. uyu mu Padiri yawutangije yegeranya abari abarezi muri iyo seminari bafite ingo (Bari bubatse ingo), Couples zabo arazegeranya batangira Equipe.

Umuryango uvuka wari uje gukemura ibibazo byari bihari, aho uyu muryango wavutse hari ibibazo by’uko abantu bishyingiraga batagiye mu Kiliziya bavuga ko atari ngombwa guhabwa iri sakramentu, abashyingiwe nabo wasangaga badasenga, batitabira iby’ubukristu, amakimbirane, gutandukana kw’abashakanye (“Divorce”), kutagendera ku ndangagaciro za gikristu, Kiliziya ikabura abantu bayitangira kugira ngo bayikorere, umuryango wari warahungabanye cyane cyane uburere bw’abana, n’ibindi.

Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”), ugamije gufasha abashakanye gukura mu kwemera no mu bukristu, bakarushaho kubaho mu bukristu, bakabera   n’urumuri izindi ngo, n’abandi bantu muri rusange.

Intego nyamukuru y’uyu muryango ni ugufasha ingo ziwubarizwamo kubaho mu RUKUNDO, UBUDAHEMUKA, UBUTAGATIFU, N’UMUNEZERO.

Abifuza kujya muri uyu muryango bagomba kuba ari abashakanye gikristu (Couples zahanye isakramentu ry’Ugushyingirwa), gusa iyo umwe muri bo agize ibyago agapfakara awurimo agumamo, ariko uwapfakaye atarawujyamo we ntabwo abyemerewe kuwujyamo.

Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”) wa Arkidiyosezi ya KIGALI ubarizwamo ingo (Couples) zisaga 400.

Insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 50 arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe igira iti “URUGO, IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA”.

Kugeza ubu, Arikidiyosezi ya KIGALI ifite Secteurs 2: aho secteur ya KIGALI ya 01 harimo Paruwasi ya: SAINTE FAMILLE, KACYIRU, RUSASA, RUTONGO, RULI, RWANKUBA, MUNYANA, RUTONDE, GIKONDO, na KARAMA.

Secteur ya KIGALI ya 02 harimo Paruwasi ya: KANOMBE, KARENGE, KIGARAMA, na MUSHA.

Imaze kubyara kandi uyu muryango no mu yandi ma Diyosezi nka CYANGUGU, aho muri Diyosezi ya CYANGUNGU ifite secteurs 12, ndetse ukaba uri muri Paruwasi zayo zose.

Muri Diyosezi ya KIBUNGO, umuryango umaze kugera muri Paruwasi ya: MUKARANGE, na RUKARANGE.

Muri Diyosezi ya BYUMBA umaze kugera muri Paruwasi ya MUHURA, ndetse na Diyosezi ya KABGAYI, aho umaze kugera muri Paruwasi ya KIVUMU. Ukaba uteganya kugera no mu yandi ma Paruwasi n’ama Diyosezi.

Kugeza ubu, Padiri Victor KARAMIRA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KARENGE, ni we Omoniye w’umuryango Equipe Notre Dame muri Arkidiyosezi ya KIGALI, akaba na Omoniye wa Secteur ya kabiri, Padiri Théophile NKUNDIMANA, Omoniye wa Secteur ya mbere.

Hifuzwa abapadiri bose bagira uruhare mu kwitabira guhekeza ingo z’Umubyeyi BIkira Mariya muri gahunda zabo mubutumwa bashinzwe muri Paruwasi, kuko ari umuryango ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango. Amakipe agize uyu muryango nayo yasabwe kubyara andi makipe, umuryango ukagenda waguka.

Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.