PARUWASI YA NYAMATA YATANGIJE KU MUGARAGARO IHIMBAZWA RYA YUBILE Y’IMYAKA 50 YA ARKIDIYOSEZI KU RWEGO RWA PARUWASI

Kuri iki cyumweru tariki ya 22/03/2026, muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa ya NYAMATA hatangijwe ku mugaragaro Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI ku rwego wa Paruwasi.

Igitambo cy’Ukaristiya cyo gutangiza iyi Yubile cyayobowe na Padiri mukuru w’iyi Paruwasi, Padiri NSANZABACU François, cyabimburiwe no guca mu Muryango w’Impuhwe.

Mu Misa zose hasomwe ubutumwa bwa Arkiyepiskopi bujyanye na Yubile ya Arkidiyosezi, hatangazwa gahunda ya Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi imaze ishinzwe, n’amatariki izihirizwaho mu byiciro bitandukanye, ndetse n’uburyo ibyiciro bitandukanye bya Yubile bizahimbazwa muri Paruwasi ya NYAMATA aho buri kwezi hazajya hahimbazwa icyiciro cya Yubile kimwe kugeza mu kwezi kwa 12 hasozwa Yubile ya Arkidiyosezi.

Ku rwego rwa Paruwasi ya NYAMATA, dore uko ibyiciro bya Yubile bizizihizwa: mu kwezi kwa gatanu hazizihizwa Yubile ya Batisimu n’ubwigishwa, mu kwa gatandatu hizihizwe Yubile y’Ukaristiya, nyuma yaho hizihizwe Yubile y’umuhamagaro, iy’ukwiyegurira Imana n’iy’Ubusaserdoti, hakurikireho iy’urubyiruko, iya Caritas n’ubutabera n’amahoro n’iy’abana, mu kwezi kwa cumi habe ihuriro ry’ingo na Yubile y’umuryango ku rwego rwa Arkidiyosezi izahimbarizwa i NYAMATA.

Hatanzwe kandi amasengesho azajya yifashishwa: Isengesho rya Yubile ya Arkidiyosezi n’isengesho ryo kwiyambaza Abagaragu b’Imana Cyprien RUGAMBA na Daphrose MUKANSANGA n’abana bapfanye. hibutswa ko Daphrose MUKANSANGA yari umukristukazi wa Paruwasi ya NYAMATA muri Santrali ya GITWE.

Guhera mu kwezi kwa gatanu, muri Paruwasi ya NYAMATA hazajya hasomwa na Misa zo guhimbaza Yubile muri za Mpuzamiryangoremeze izajya ibanzirizwa no gusura ingo, kugira ngo urugo rube koko igicumbi cy’iyogeza butumwa n’amizero ya Kiliziya.