Papa Fransisko, mu nyandiko “Amoris Laetitia” isoza Sinodi iherutse ku muryango, yongeye gukangurira abantu batuye isi gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha ugushyingirwa k’umugabo n’umugore. Buri wese agomba kuba ikimenyetso cy’impuhwe no kuba hafi y’imiryango idafite amahoro kuko “ibyishimo by’urukundo nyarwo mu muryango ari n’ibyishimo bya Kiliziya, inkuru nziza muri iki gihe”[1].
Muri urwo rwego rwo kubaka umuryango no gukomeza gutanga umuganda mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’ingutu byugarije abawugize, guhera muri 2017, mu kwezi kwa Gashyantare, Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda, bashyizeho icyumweru cy’umuryango, kiba mu cyumweru hizihizwamo Mutagatifu Valentini ku itariki 14 z’ukwezi kwa kabiri.
Tumaze kumenyera ko gitangira kuri 7 kugeza 14 Gashyantare.Ariko uyu mwaka 2024, kubera ko Igisibo kizatangira kuri 14, Icyumweru cy’umuryango kiratangira none tariki ya 7 Gashyantare, kizasozwe tariki ya 13 Gashyantare 2024. Noveni y’umuryango yatangiye tariki ya 4/2, izasozwa tariki ya 12 Gashyantare 2024.
Ibi byaje bikurikira icyifuzo cya Papa Fransisko muri ya nyandiko ye “AMORIS LAETITIA”, kuri nomero 208, aho asaba Kiliziya guhanga udushya mu ikenurabushyo ry’umuryango, icyo gihe cya “St Valentin”, usanga abantu benshi muri iyi si, n’iwacu, baba batwawe n’ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa biyobya mu byerekeye urukundo.
Papa agira ati :
“Koko rero, kwiga gukunda undi muntu, ntabwo ari ibintu byizana ku buryo butunguranye, cyangwa byigishwa mu isomo rigufi rishobora gutangwa mbere yo gushyingirwa. Mu by’ukuri, buri muntu atangira kwitegura gushyingirwa akivuka. Ibintu byose umuryango avukamo uba waramugiriye, byagombye gutuma yigira ku mateka ye bwite, bikamwigisha kwitanga atizigama, ku buryo budasubirwaho. Birashoboka ko, abagera igihe cyo gushyingirwa barabyiteguye neza ari abahawe urugero n’ababyeyi babo bwite, bakamenya neza icyo gushyingirwa gikristu ari cyo, aho abashakanye bombi, umwe ahitamo kubana n’undi ntacyo amuca, kandi bagakomeza kuvugurura buri gihe iryo sezerano bagiranye. Ni muri ubwo buryo, ibikorwa byose by’ikenurabushyo bigamije gufasha abashakanye kurushaho kujya mbere mu rukundo no gushyira Ivanjili mu buzima bw’umuryango wabo, ari ingenzi kuko bifasha abana babo kwitegura hakiri kare, ubuzima bw’abashakanye bw’ejo hazaza.
Na none ntitugomba kwibagirwa na rimwe imbaraga n’agaciro kanini by’ikenurabushyo rya rubanda muri rusange. Kugira ngo dufate urugero rworoshye kandi rwa hafi, ndibuka ko mu bihugu bimwe na bimwe, guhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Valantini, byungukira abacuruzi aho kungura abashumba ba Kiliziya mu guhanga udushya tujyanye n’uwo munsi”.
Hakorwa iki muri iki cyumweru ?
Duhereye ku buhamya bw’amadiyosezi n’amaparuwasi amaze kubigira umuco dore ibikorwa binyuranye bibandaho muri iki cyumweru cy’umuryango: Noveni, Ibiganiro binyuranye ku rukundo mu muryango, ubuhamya bufatika, misa, n’ibindi bikorwa by’ikenurabushyo bibereye buri cyiciro kigize urugo. Uyu mwaka, insanganyamatsiko izibanda ku kuntu mu rugo havukira, hakarererwa abahamya b’amizero. Ibyiciro byose bigize urugo, byaremwamo amizero gute? Muzi ko n’intego ya Yubile y’impurirane ari “Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”.
Ni muri urwo rwego rero, Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe umuryango yateguriye ingo z’abakristu Noveni irimo inyigisho nto, izifashishwa mu cyumweru cy’Umuryango 2024. Iyi noveni izatubere kandi umwanya wo gushishikarira gusabira urugo rwacu n’izindi ngo zose, cyane cyane izo tuzi ko zifite ibibazo bikomeye.
Nka Papa Fransisko, turizera ko, buri muntu yakumva ko ahamagariwe kwita ku buzima bw’imiryango, abigiranye urukundo, cyane cyane gufasha izifite ingorane, kuko “imiryango atari ikibazo, ahubwo mbere na mbere, ari amahirwe”. Ni mu muryango tuvukira, twifuza kurererwa, twifuza gukurira no gusazira.
Mgr Casimir Uwumukiza, Secr.National
Ibiro bya Komisiyo y’umuryango
mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
[1] Reba Amoris Laetitia n°1