Kuri iki cyumweru tariki 08/01/2023 Kiliziya yahimbaje umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Uyu munsi kandi Kiliziya yizihiza umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana. Mu rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali uwo munsi wizihirijwe muri Paruwasi ya Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Mu butumwa yatanze, Nyiricyubahiro Karidinali yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti « Bana mukurane ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi nka Yezu. ». Ubwo butumwa bwibanze ku ngingo enye : umwana apfira mu iterura, uko Yezu yakuraga yitaweho n’ababyeyi baharanira ko yabona ibyo akeneye ni nako abana bakeneye ko ababyeyi bahihibikanira abana babo kugira ngo babone ibyangombwa byose bakeneye, gukurana ubwenge bifasha umwana gukura yunguka ubumenyi bumufasha kubasha kumenya icyiza n’ikibi, bikamufasha kumenya guhitamo icyiza, gukurana ubwitonzi! Ubutumwa bugira buti ubwitonzi si uguceceka gusa ngo birangirire aho, ahubwo ni ukugira imyitwarire myiza. gukurana ubushishozi ni ukumenya kwitegereza no kumenya guhitamo igikwiye! Nyiricyubahiro Karidinali yabwiye abana ko basabwa gushishoza cyane kuko hari byinshi bishobora kubayobya bikabashora mu ngeso mbi n’ubujura, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, n’ibindi.
Nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya Nyiricyubahiro Karidinali yahaye umugisha inzu abana bo muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata bazajya bitorezamo gusoma no kwihugura mu ndimi zitandukanye, gukuza impano zabo ndetse n’ubumenyi bw’iyobokamana hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu butumwa Karidinali yahabwiriye abana yagize ati : « hano muzahungukira ubuhanga butandukanye kandi Yezu ni buhanga buri hejuru ya byose. igihe muzaba mugana kuri iyi nzu ihawe umugisha muzajye mwibuka ko ari Yezu ubwe ugira ati : « nimureke abana basange». Inzu yahawe umugisha igizwe n’ibice bitandukanye : icyo kubikamo ibitabo, icyo gusomeramo icyo kwitorezamo impano zinyuranye n’icyo kureberamo amashusho! Aho kandi abana bakoze ubutumwa bw’umuririmbyi w’inyenyeri batanze ubuhamya bw’uko ubutumwa bwakozwe.
Umwanditsi
Padiri Floduard TWAGIRINSHUTI
Paruwasi Nyamata