Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, avuga ko Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’ubuke bw’abasaserdoti bakora ubutumwa hirya no hino mu bikorwa bitandukanye bya Kiliziya, bityo agasaba abantu bose biyumvamo ijwi ry’Imana ribahamagarira kuba Abapadiri, kwitabira uyu muhamagaro, kuko ari amaboko Yezu Kristu akoresha mu kwamamaza Ivangili no mugutagatifuza imbaga y’Imana.
Ibi, yabigarutseho ku wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, mu birori byo kwizihiza Yubile y’ubusaserdoti ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, byahimbarijwe mu Iseminari nto ya Mt Visenti wa Pawulo/NDERA, irerero ry’ibanze ry’abasaserdoti ba Arkidiyosezi ya KIGALI.
Ubusaserdoti ni impano ikomeye Imana iha umuryango we, kugira ngo umurimo wo gukiza abantu ukomeze, no kubayobora ku mukiro kandi nabo bashobore gusingiza Imana.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze ko mu bihe bya none hari abantu bashaka umukiro w’Imana, ariko kandi nanone ko bakeneye umushumba nyakuri ucyenura ubushyo, akabugeza ku Mana.
”Muri iki gihe murabibona umuntu wese uvuze Imana abantu bamujya inyuma, bashakisha umukiro, ku buryo bakeneye umushumba nyakuri ukenura ubushyo akabageza ku Mana. Abasaserdoti baracyenewe cyane, imyaka ireze ariko abasaruzi ni bacye. Ari byo Nyagasani atubwira ati “Ni musabe nyirimyaka yohereze abasaruzi”. Turashimira Imana yaduhaye abasaserdoti, ariko tukanayisaba ko ikomeza kudutoramo abandi basaserdoti”.
Arkiyepiskopi yagaragaje ikibazo cy’uko za Paruwasi hirya no hino zifite abapadiri bacye. Avuga ko nka Paruwasi yagiye asura zose, n’izigishingwa zitaramara kabiri, nka KANOMBE yabyawe na paruwasi ya NDERA, ko ubu ng’ubu nabo basaba kubongerera abasaserdoti. Kubera ubutumwa bwinshi hose baba basaba abasaserdoti, kubongerera abapadiri.
Hacyeneye abapadiri mu butumwa bunyuranye: Mu Burezi, hano mu iseminari, hari nka Seminari ibabyara bose muri aka gace (Seminari ya BUKOBA), ahantu hitwa RUBIYA, ba Balthazar GAFUKU na Donat REBERAHO batangiriye. Arkiyepiskopi yavuze ko bagiye bahasura bagasanga abarezi bose mu Isaminari ntoya yaragijwe Bikira Mariya aho ngaho i BUKOBA, Seminari ya mbere Hilti yahinze muri aka karere (RWANDA, UBURUNDI, TANZANIYA ndetse n’igice cya CONGO kireba hano), aho abarimu bose bahigisha ni abapadiri.
Ibi ngo bikaba bivuga ko ba bana barerwa ku buryo bwuzuye, ariko kandi bikanatuma ariho basarura za Vocation. Havamo abana benshi bakomeza mu butumwa bunyuranye bwa Kiliziya.
Si hano mu RWANDA gusa abapadiri bacyenewe, no mu mahanga ni uko. No mu mahanga Kiliziya irasaba kohereza abapadiri n’abiyegurirye Imana. Si muri AFRICA gusa n’i BURAYI no mu bindi bihugu ku migabane itandukanye. Basaba kohererezwa abapadiri n’abyiyeguriye Imana n’Abamisiyoneri.
Kuba mu RWANDA hashize imyaka 125 Ivangili yarabagezeho, ngo ni uko hari abitanze, abakurambere, abamisiyoneri bitangaga bakaza, kugira ngo babagezeho Ivangili, inkuru nziza y’umukiro. Aha Cardinal KAMBANDA yavuze ko igihe kigeze kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu kugeza inkuru nziza ku bandi.
Nk’uko bigaragara, Cardinal KAMBANDA yagaragaje ko muri iki gihe abantu bafite inyota y’Imana. Ndetse usanga n’inyubako basengeramo zigenda zirushaho kuba ntoya, kubera umubare w’abantu bashaka Imana. Uko bagenda bamenya urukundo rw’Imana, bagenda barushaho gushaka umukiro wayo. Abantu bari muri cya gihe Yezu yarebaga imbaga y’abantu bavaga imihanda yose, bakarara nzira, impamba ikabashiraho, bakamugeraho bananiwe, akabagirira impuhwe, agira ati “Bameze nk’intama zitagira umushumba. Bameze nk’ubushyo butagira umushumba”.
Iri ngo rikaba ari ijambo rikora ku mutima w’abato. Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yibukije mu mateka y’abasaserdoti ari ijambo ryagiye ribakora ku mutima, bakavuga bati “Reka nunganire umushumba mukuru Yezu Kristu, ducyenure ubushyo bw’Imana”. Ni ijambo ryagiye riba imbarutso y’Umuhamagaro, yo kumva umuhamagaro n’ubutumwa Imana ibaha.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, abona ko kubera ikibazo cy’ubuke bw’abasaserdoti batabasha kwakira no gufasha imbaga y’Imana uko bikwiye. Bityo agasaba abato biyumvamo ijwi ry’Imana ribahamagarira uyu muhamagaro kuryitaba, kugira ngo bafashe umuryango w’Imana.
”Natwe twese muri iyi minsi turabibona, ndetse ugasanga umuntu aritanga bikomeye, ariko imbaraga za muntu aho yifuza kugera n’uko yifuza kwakira abantu no kubafasha imbaraga zikamubana nkeya n’igihe kikamubana gito. Ku munsi ku wundi rero twumva iryo jwi rya Nyagasani riduhamagarira kudutuma, cyane cyane rero abato bari mu kuzirikana no gutega Nyagasani amatwi, kugira ngo bamenye ubutumwa yabaremeye, umuhamagaro abafitiye”.
Hishimirwa ko hari abato bifuza kwiha Imana, ariko nanone ngo urugendo ni rurerure, kuko bisaba kubategura neza mu burezi, mu kwemera mbere na mbere, uburezi mu muco n’imyitwarire. Kubera ko Umusaserdoti aba agomba kuba umuyobozi ntangarugero n’ikitegererezo, afite uburezi mu bwenge n’ubumenyi, kuko aba agomba kwigisha no kuyobora, ubu burezi kandi bugakorwa mu byiciro binyuranye by’umuntu, uko akura, kuva mu buto.
Uburezi ni uguhera mu rugo. Urugo ni rwo rutanga umusingi w’uburezi, izindi nzego z’uburezi zinyuranye zubakiraho. Niho hambere umwana amenyera Imana, kuyikunda, kuyizera, kuyubaha no kuyiyambaza, ni naho umuhamagaro uhera.
Cardinal KAMBANDA, yanavuze ko kenshi iyo utohoje usanga Umuhamagaro ufite umusingi muri wa muryango. Imbuto ya mbere y’umuhamagaro iba yarabibwe mu rugo. Cyane cyane babimuhamo urugero. Muri rya sengesho ry’umubyeyi mu rugero rwa ANA, wavugaga ati “Mana, ndagusaba urubyaro. Numpa umwana nzamugutura aguhereze”. Avuga ko urugo rwigisha umwana gukunda Imana cyane cyane babimuhamo urugero. Noneho no mu mashuri abanza umwana bakamutoza gukunda imirimo ya Kiliziya.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yatangaje ko hari igitabo “Directoire” y’umuhamagaro, y’ubusaserdoti bateguye, aho bategereje ko ROMA iyemeza, aho gutegura umuhamagaro bihera mu rugo. No mu mashuri abanza ku buryo umwana atozwa imirimo ya Kiliziya, mu miryango ya Kiliziya Gatolika, mu guhereza Misa, muri buri kiciro aba arimo. Noneho mu mashuri yisumbuye mu iseminari iyo abonyemo umwanya, ariko n’iyo atabonye umwanya mu iseminari no mu yandi mashuri yisumbuye, za groups vocationaires, no muri rwa rubyiruko ruhura rugasenga, rugatega amatwi. K hose bahigira byinshi. Ashimira cyane Komisiyo y’umuhamagaro uko babaherekeza kandi bafasha abato kumva ijambo ry’Imana ngo bitabire umuhamagaro wa Nyagasani.
Yibukije Abasaserdoti, Abiyeguriye Imana, ababyeyi b’abasaserdoti, abarezi, n’abandi batandukanye, ko bose bafite uruhare rukomeye mu uburezi bwabo. Cardinal KAMBANDA yongeye kubibutsa kwita cyane kuri uyu muhamagaro, ko mu burezi bwabo hacyanewe cyane no kwita ku bumenyi. Kuko muri iki gihe bahura n’abato bifuza kwiha Imana, ariko ugasanga kwiga bibagora, kubera ko batize neza mu myaka ya mbere, amashuri abanza cyangwa no mu yisumbuye. Kuko kwiga mu iseminari no kwiha Imana bisaba kwiga. Kuko umuhamagaro ushyigikirwa n’uburezi bufite ireme.
Mu iseminari nkuru amasomo ya Filozofiya atoza umuntu gutekereza, gusesengura no gushishoza, umuntu ntabe nyamujya iyo bijya, kuko ejo agomba kuba ari umuyobozi, bisaba kwiga cyane, kuko umusaserdoti aba ategurira ubutumwa n’inshingano zikomeye. Muri Tewologiya bisaba ubuhanga mu ndimi no gusobanukirwa ijambo ry’Imana, kugira ngo ashobore kurisobanurira abandi.
Cardinal KAMBANDA, yongeho ko ndetse ubu ng’ubu aho bigeze, igihe kigeze kugira ngo batangire n’ikiciro cya kaminuza muri Tewolojiya, kugira ngo ari abapadiri biga mu cyiciro cya Kabiri, ari n’abiyeguriye Imana baba ikiciro cya kabiri cyangwa icya mbere ndetse n’abarayiki bashaka guhugukirwa mu kwemera, barimo kwishakamo ubushobozi, kugira batangira iki kiciro cya kaminuza cya Tewologiya i KIGALI, no kugira ngo habeho n’ubushakashatsi mu muco no mu buzima bw’abantu muri iki gihe, kugira ngo barusheho kunoza iyogezabutumwa.
Arkiyepiskopi wa KIGALI , Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akaba na Prezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, yagarutse kuri bimwe mu byagarutsweho mu nama y’aba Cardinals, mu gutegura no kurebera hamwe Kiliziya aho igana, aho bagaragaje ko bimwe mu bibazo biriho hirya no hino ku isi, ikibazo kigaragara ari ikibazo cyo gucyendera kw’ukwemera. Kandi ngo ibi nabo barabibona. Kuburyo ngo bibasaba kuvugurura iyogezabutumwa. Ibi rero bisaba uku kwiga no gutegura abasaserdoti. Gushinga imizi mbere na mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana.
KILIZIYA GATOLIKA IFITE IKIBAZO CY’UBUKE BW’ABASASERDOTI
