KU NGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA i KABUGA HIZIHIRIJWE IBIRORI BY’UMUNSI MUKURU W’IMPUHWE Z’IMANA

Ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, iherereye muri paruwasi ya KABUGA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ku cumweru tariki ya 27/04/2025, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ku rwego rwa Arkidiyosezi.

Mu kwizihiza uyu munsi, igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe Myr Jérôme GAPANGWA, umushumba wa diyosezi ya Uvira, ho mu gihugu cya RDC, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, akikijwe n’igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, Myr Casmir UWUMUKIZA, hawagarariye Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, utarabashije kuboneka.

Byitabiriwe kandi, umuyobozi w’Abapalotini mu RWANDA, DRC, BURUNDI n’UBUBIRIGI, Padiri Eugene NIYONZIMA, umuyobozi w’iyi Ngoro, Padiri Alphonse NDAGIJIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi KABUGA, Padiri Ildephonse BIZIMUNGU. Ni ibirori byitabiriwe kandi n’abandi bihaye Imana batandukanye, ndetse n’imbaga y’abakristu, bari baje kuri iyi ngo mu rwego rwo guhimbazanya neza ibyishimo by’umunsi mukuru ukomeye cyane w’Impuhwe z’Imana. Umunsi ugaragaza neza urukundo rukomeye rw’Imana ku bantu.

Uku kwizihiza icyumweru cyahariwe Impuhwe z’Imana (Icyumweru cy’Impuhwe), bibaye nyuma yaho ku cyumweru tariki ya 20/04/2025, hari hahimbajwe umunsi mukuru wa PASIKA (Ni ukuvuga izuka rya Nyagasani Yezu), watsinze urupfu ry’iteka, yitangiye isi yose ku musaraba. Aho yatotejwe, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa, nyuma y’iminsi 3 akazuka, akajya mw’ijuru.

Iki cyumweru cyahariwe Impuhwe z’Imana, cyaturutse kuri Nyagasani Yezu Kristu ubwe, abisabye Mutagatifu Mama Faustina, amubonekeye, yamusabye ko yamenyesha isi yose ko yifuza ko hajya hizihizwa umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana. Akaba yarabivuze mu magambo ye bwite.

“Mwana wanjye, bwira isi yose iby’impuhwe zanjye zitagereranywa. Ndifuza ko umunsi mukuru w’impuhwe, uba ikiramiro ku bantu bose, cyane cyane abanyabyaha bikabije. Kuri uwo munsi, umutima w’impuhwe zanjye uba ufunguye, nsuka inyanjya y’ingabire ku bantu bazegera isoko y’impuhwe zanjye. Umuntu wese uzahabwa Penetensiya, kandi agahabwa Ukaristiya, azaronka imbabazi zuzuye z’amakosa ye yose, n’isonerwa ry’ibihano (Indulgensiya ishyitse). Kuri uwo munsi amasoko y’ingabire z’Imana yose aba afunguye, ntihakagire umuntu n’umwe utinya kunyegera, n’ubwo ibyaha bye byaba ari umukarara gute, impuhwe zanjye ni nyinshi, kuburyo mu bihe byose nta muntu cyangwa umumalayika wamenya ibyazo. Ibiriho byose byavuye mu mutima w’Impuhwe zanjye. Buri muntu wese ufitanye umubano nanjye azazirikana ku rukundo rwanjye, no ku mpuhwe zanjye ubuzirahererezo”.

Yezu Kristu ni we ubwe wifuje ko habaho kujya hizihizwa umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana ndetse ukazajya wizihizwa ku mugaragaro buri cyumweru cya mbere gikurikira umunsi mukuru wa PASIKA (Ni ukuvuga icyumweru cya II cya PASIKA).

“Umunsi mukuru w’Impuhwe wavuye mu mutima wanjye. Ndifuza ko uzajya wizihizwa ku mugaragaro ku cyumweru cya mbere gikurikira umunsi mukuru wa PASIKA. Abantu ntabwo bazagira amahoro igihe cyose bazaba batari guhindukirira isoko y’impuhwe zanjye”.

Yezu Kristu kandi, yahishuriye Mutagatifu Mama Faustina uburyo bwo kwiyambaza impuhwe z’imana. Ubwo buryo ni: Kurangamira ishusho ya Yezu nyirimpuhwe, yanditseho “Yezu Ndakwizera”, Kwizihiza umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana (Uyu munsi mukuru ubanzirizwa na noveni mu minsi 9, Kuvuga ishapure y’impuhwe z’Imana (buri munsi), Kubahiriza Isaha ya cyenda (Isaha ya Golgota), Kuzirikana isaha y’urupfu rwe, no Kwamamaza Impuhwe z’Imana; mu mvugo, mu isengesho cyangwa mu bikorwa.

Yezu Nyirimpuhwe, uyu munyamabanga w’Impuhwe ze, yamuhaye ubutumwa bukubiye mu ngingo 3 zikurikira: Kwibutsa no Kumenyesha isi yose urukundo rwuje impuhwe Imana ikunda buri muntu wese, Gutakambira isi yose ngo yakire Impuhwe z’Imana, no Gutangiza umuryango w’intumwa z’Impuhwe uzigisha kandi ugasabira isi yose Impuhwe zayo. Uyu muryango ufasha buri wese kwizera Impuhwe z’Imana no kugirira mugenzi we Impuhwe.

Bimwe mu bikorwa biranga Impuhwe zirangwa n’urukundo umuntu agirira mugenzi we uzikeneye. Ibi bikorwa by’urukundo bikorerwa umuntu bikubiye mu bwoko bubiri: ibyo kuri Roho no ku mubiri.

Ibikorwa by’urukundo ku buzima bwa roho, birimo: Kugira inama abashidikanya, Kujijura abafite ubumenyi buke, Gufasha abanyabyaha guhinduka, Guhumuriza abababaye, Kubabarira, Kwihanganira amafuti y’abandi, no Gusabira abazima n’abapfuye.

Ibikorwa by’urukundo ku mubiri nabyo birimo: Kugaburira abashonji, Guha icyo kunywa abafite inyota, Kwambika abambaye ubusa, Kwakira abanyamahanga, abari mu rugendo n’abari mu kaga, Gusura abarwayi bo mudafitanye isano, Gusura imfungwa mudafitanye isano, ndetse no Gushyingura abapfuye.

Mutagatifu Mama Faustina Kowalska, uzwi cyane nk’umunyamabanga n’intumwa y’Impuhwe z’Imana ni umwe mu batagatifu bazwi cyane muri iki gihe muri Kiliziya. Yafashije Nyagasani Yezu Kristu kugeza ku isi ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana kandi aba urugero rw’ubutungane bwa gikristu bushingiye ku kwizera Imana no ku mpuhwe zigiriwe abandi.

Mama Faustina ni umubikira yavutse ku itariki 25/08/1905, ahitwa Glogowice mu gihugu cya Polonye (Pologne). Akaba yarabaye mu babikira b’Umwamikazi w’Impuhwe. Yavutse ari umwana wa gatatu mu bana icumi, ba Mariyana na Stanislas Kovalski. Yitabye Imana tariki ya 5 Ukwakira 1938, afite imyaka 33 gusa.

Mutagatifu Mama Faustina, yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu tariki 30/04/2000 i ROMA na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo II. Icyo gihe yari ku cyumweru cya kabiri cya PASIKA, aho yabitangaje igihe yashyiraga Mutagatifu Mama Faustina mu rwego rw’abatagatifu. Akaba yari yarashyizwe mu rwego rw’abahire tariki ya 18/04/1993. Ahita anatangaza ko kuva icyo gihe icyumweru cy’Impuhwe z’Imana kizajya kizihirwa buri cyumweru cya II cya PASIKA. Gitangira kwizihizwa bwa mbere tariki ya 22/04/2001.

MENYA AMATEKA YIHARIYE Y’INGORO Y’IMPUHWE Z’IMANA YA KABUGA YA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YASHYIRIWEHO KWIYAMBAZA NO KUMENYEKANISHA IBIKORWA BY’IMPUHWE Z’IMANA

Nyuma yaho Yezu Kristu ubwe yifuje ko hashyirwaho umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana abinyujije kuri mutagatifu Mama Faustina, ndetse uyu munsi ugashyirwaho, nyuma yaho, hagiye hashyirwaho n’Ingoro zinyuranye z’Impuhwe z’Imana, nyuma yaho nazo zari zifujwe na Yezu. Kugira ngo zigire uruhare mu kwiyambaza no kumenyekanisha izi mpuhwe z’Imana ku bantu bose. Ni muri urwo rwego, mu mwaka 2003, muri Arkidiyosezi ya KIGALI, naho habayeho ishingwa ry’Ingoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA. Ikaba iherereye muri paruwasi ya KABUGA.

Ingoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA ifite umwihariko wo kugira ahantu 4 hatandukanye h’ingenzi ho gusengera. Hamwe muri aho hantu; ahambere ni uko hafunguwe umuryango mutagatifu w’Impuhwe z’Imana wahafunguwe: muri iki gihe Kiliziya mu mwaka w’impuhwe z’Imana, aho yatangiye urugendo rwo kwizihiza Yubile z’impurirane, zirimo iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 ishize ivangili igeze mu RWANDA, nyuma yaho uwari umushumba Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisco (uhertse kwitaba Imana tariki ya 21/04/2025), yari yifuje ko muri buri diyoseze no mu ngoro zihariye, hafungurwa umuryango mutagatifu, kugira ngo ku isi hose buri muntu agire amahirwe yo gukora urugendo rwa Yubile. Bityo kujya i KABUGA, kunyura mu muryango mutagatifu, ni ukwiyibutsa inshingano abakristu bafite yo kwitandukanya n’ikibi, bakakira inema y’Imana, yo guhamya ko Yezu Kristu ari we Nyagasani, kugira ngo babeho mu buzima bushya.

Ingoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, ikindi ifite Chapelle ya Betelehemu: iyi Betelehemu isobanuye ko ari ho ijuru n’isi na muntu n’Imana byahuriye muri Yezu Kristu. Imana mu mpuhwe zayo zihebuje yaramanutse kugira ngo ihure na Muntu mu magorwa ye, kugira ngo imwereke inzira y’umukiro. Bityo, iyo nzira igaragarira mu bimenyetso by’umuriro n’amazi biboneka muri iyo Shapeli ari nabyo bimenyetso bya Roho Mutagatifu.

Ku ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA kandi, hari Chapelle y’Umusaraba: Iyi Chapelle igaragaza ko ku musaraba ari ho amagorwa ya muntu yose yabambwe. Ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana ifitiye abantu. Aho Imana itiyimanye umwana wayo, ahubwo ikaba yaramutanze kubera Impuhwe ifitiye mwene Muntu.

Ikindi kandi n’uko ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, hari Chapelle y’Imva ya Yezu: Iyi Shapeli yibutsa ko igihe Yezu yahambwe, yahambanywe n’ibibi bya muntu. Bityo ko abantu nabo bahamagariwe kumutura ibibi byose biyogoza ubuzima bwabo, ndetse n’isi yose. Yezu Kristu niwe we nyine ubasha kuvanaho ikibi cyayogoje ubuzima bwa muntu. lyi shapeli, yibutsa abantu ko ibanga ry’Impuhwe z’Imana ari ukumenya gukura icyiza mu kibi.

Aha, kuri iyi Ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, babera ibikorwa binturanye bigamije gufasha abntu kwegerana n’Imana no kuronka Impuhwe zayo bitandukanye. Bimwe muri ibyo bikorwa by’ihariye birimo; Gushengerera Isakramentu ritagatifu. Aho buri munsi i Kabuga Yezu Kristu ashyirwa ahagaragara nibura isaha imwe kuva saa I4h30 kugeza saa I5h30.

I KABUGA, hari n’inzira y’umusaraba. Buri wa gatanu saa 13h30, (uretse mu gihe cya Pasika), ababyifuza bose bifatanya n’abakora inzira y’umusaraba i KABUGA.

Mu bindi bikorwa bihaboneka ni Isakramentu rya Penetensiye no gutegwa amatwi. Aha i KABUGA, iminsi yose, bakira abifuza guhabwa isakramentu ry’imbabazi.

Uretse kandi, ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, hakorerwa Ingendo nyobokamana. Kuko ku ngoro y’Impuhwe z’Imana ari hamwe mu hantu hemewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya, aha naho hakorerwa ingendo nyobokamana, mu buryo bwo kwiyambaza Impuhwe z’Imana. Iyo umukristu yabyiteguye, iyo akoze urugendo nyobokamana ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana, aronka indulgensiya ishyitse.

Aha ku Ngoro y’Impuhwe z’Imana ya KABUGA, nanone, niho hari Icyicaro cy’umuryango w’Impuhwe z’Imana mu RWANDA, hari amakoraniro anyuranye y’abiyambaza Impuhwe z’Imana kandi bakazamamaza. Ayo makoraniro azwi ku izina ry’Umuryango w’Impuhwe z’Imana « Mouvement de la Miséricorde Divine” Abawugize babita “Abanyampuhwe” cyangwa se “Intumwa z’Impuhwe z’Imana”. Aya makoraniro yose yifuza kwereka ababyifuza bose ubu ryo bworoheje kandi bufatika bwo kubaho mu mpuhwe z’Imana no kuzibera abahamya mu isi y’iki gihe.

Kugeza ubu kandi, hari umuryango w’Impuhwe z’Imana ufite icyicaro kuri iyi Ngoro y’Impuhwe z’Imana i KABUGA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Ni n’umwe mu miryango ya Kiliziya wategetswe na Yezu Nyirimpuhwe muri Kamena 1935 abibwira Mutagatifu Mama Faustina, nk’uko abigaragaza mu kanyamakuru ke, kavuga ku buzima bwe, ati “Imana itegetse ko habaho umuryango uzabwira isi yose impuhwe zayo kandi ukayitakambira kubera amasengesho yawo”. Umuryango w’Impuhwe z’Imana watangiriye mu gihugu cya Polonye mu mwaka w’1937, abawugize bitwa Intumwa z’Impuhwe z’Imana.