Kuva tariki ya 25 – 27/10/2026, Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba na President w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yitabiriye inama mpuzamahanaga ngaruka mwaka igaruka ku mahoro, ibaye ku ncuro yayo ya 40, yabereye I ASSISI, mu gihugu cy’UBUTALIYANI, ku mugabane w’UBURAYI, yari ihurije hamwe abantu bahagarariye amadini atangukanye yo hirya no hino ku isi yose, abafite aho bahuriye n’ubuyobozi, n’abandi bafite ibyo bakora mu muryango mugari (“society”).
Yitabiriwe n’abagera ku 5000, biganjemo abaturu mu BUTALIYANI, kuko ari ho yabereye mu mujyi waho wa ASSISI.
Intego yayo ni uguhuza abantu bahagarariye amadini atandukanye yo hirya no hino ku isi yose, n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuyobozi, n’abandi bafite ibyo bakora muri society, kugira ngo bahurire hamwe ari abantu batandukanye mu mico, mu myemerere, ariko bahurijwe hamwe no kuganira ku mahoro ndetse no gusenga bayasabira isi amahoro.
Mu rimi rw’ikinyrwanda insanganyamatsiko igira iti “UGUHARANIRA AMAHORO ATARANGWAMO INTWARO”.
Insanganyamatsiko mu rurimi rw’icyongereza igira iti “UNARMED AND DISARMING PEACE”.
Naho mu rurimi rw’igifaransa insanganyamatsiko igira iti “UNE PAIX DÉSARMÉE ET DÉSARMANTE”.
Iyi nsanganyamatsiko, ikomoka mu magambo Papa Leon yavuze bwa mbere akimara gutorerwa kuba Papa mu mwaka 2025.
Iki gikorwa cyo gusabira isi amahoro kimara iminsi 3 ku matariki yateganyijwe, kigatangira ku cyumweru, kikarangira ku wa Kabiri.
Iki gikorwa kandi, kibaye ku ncuro ya 40, kuko byatangijwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka 1986, abanza kubitegura nabwo icyo gihe yatumiye abantu mu nzego zinyuranye, baganira ku mahoro kandi bayasabira isi. Nyuma yaho guhera icyo gihe Kominote ya Sant’Egidio ikomeza kubitegura buri mwaka.
Ni muri uru rwego Arkiyepiskopi wa Ardkidiyosezi ya KIGALI na we yitabiriye iki gikorwa, kuko na we ari mu nzego zo hejuru za Kiliziya mu rwego rw’isi.
Iki gikorwa kandi, gitegurwa buri mwaka na Kominote Sante Egidio ifatanyije n’inzego nkuru za Kiliziya mu BUTALIYANI, i ROMA, aho cyane cyane bibera mu migi itandukanye yo ku mugabane w’UBURAYI, bagahitamo umujyi cyangwa igihugu bazabikoreramo ku mugabane w’UBULAYI.
Amateka yihariye y’iki gikorwa cyo kuganira ku mahoro, no gusenga bayasabira isi agaragaza ko cyatangiye mu bihe bikomeye byari iby’intambara y’ubutita, icyo gihe Papa ahangayikishijwe n’uko abantu barimo gukusanya intwaro, kugira ngo bitegure intambara, we akavuga ati “amahoro ntabwo abonwa mu ntambara, ahubwo abonwa mu biganiro”.
Bityo impamvu y’iki gikorwa bikaba ari uguhuza abantu batandukanye, bakaganira ku mahoro no kuyasaba, bari hamwe, baganira mu ndimi zitandukanye, bambaye imyenda igaragaza imico yabo itandukanye, bikaba n’ikimenyetso cy’uko n’ubwo ari abantu batandukanye, n’ubwo bafite byinshi batandukaniyeho ariko bashobora kujya hamwe kandi bagaharanira amahoro, bagasenga bayasaba buri wese mu kwemera kwe, mu mibereho ye aho ari hose ku isi.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.





