UKO ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YASHINZWE N’UKO IHAGAZE UBU (Yubile y’imyaka 50)

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ubwo bari bateraniye mu nama yabo isanzwe ibahuza hagati y’amataliki 31/8 na 2/9/1971, baganiriye bwa mbere ku mpamvu nyamukuru y’ukuvuka kwa Diyosezi nshya ya Kigali. Icyo gihe hariho Diyosezi 5 arizo: Arkidiyosezi Kagbayi, diocesi ya Nyundo, diyosezi ya Butare, Diyosezi Ruhengeli na Diyosezi Kibungo. Icyo gitekerezo cyemejwe bidasubirwaho mu yindi nama yabaye hagati y’amataliki 13 na 16 z’ukwezi kwa 11/1972. Uko umubare w’ababatijwe n’abigishwa wiyongeraga ni nako paruwasi nshya zavukaga, ndetse bigatuma hatekerezwa no gushinga izindi diyosezi.

-Igihe hashingwaga intara y’ubutumwa ya Kivu (vicariat apostolique du Kivu) mu mwaka w’1912, u Rwanda rwari rufite paruwasi 9 gusa.

-Igihe hasinzwe intara y’ubutumwa y’u Rwanda mu mwaka w’1922, (vicariat apostolique du Rwanda), paruwasi zari 12 ababatijwe ari 20.000. 

-Igihe hashinzwe diyosezi ya Nyundo mu w’1952 amaparuwasi yari amaze kuba 42 n’abakristu ibihumbi 400 n’abigishwa bari hafi ya 210.000. 

-Mu mwaka w’1960 hashinzwe diyosezi ya Ruhengeri, paruwasi zari zimaze kuba 59, ababatijwe ari 750.000 naho abigishwa ari 240.000.

-Mu mwaka w’ 1961 hashinzwe Diyosezi ya Butare, paruwasi zari 62.

– Mu mwaka w’1968 hashinzwe diyosezi ya Kibungo,  paruwasi zari 86, ababatijwe bari 1.134.954 abigishwa bari 445.889.

Guhera mu mwaka 1962, u Rwanda rumaze kubona ubwigenge hatangiye kwigaragaza iterambere no kwaguka k’umujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda, byatumye diyosezi ya Kabgayi ibaye nk’icitsemo ibice bibiri, Kabgayi nk’umurwa ma Kiliziya na Kigali nk’umurwa wa politiki n’ubutegetsi. Bidatinze, Kigali yafashe umwanya w’ibanze ifatwa nk’icyitegererezo muri politiki ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Muri kigali haje ibikorwa by’ingenzi mu gutumanaho: imihanda, ikibuga cy’indege, radio n’ibindi. Abari batuye kigali bavuye kuri 4.800 mu w’1958 bagera kuri 16.500 muri 1965.

Guhera icyo gihe igitekerezo cy’uko Kigali itashoboraga kubaho nta Musenyeli uyituyemo cyatangiye kumvikana mu mitima ya benshi. Ibyo byatumye batangira kubaka ikindi cyicaro cy’umushumba i Kigali, bityo arikiyepiskopi wa kabgayi agira ingo ebyiri ndetse hatangira no kubakwa katedrali ya Kigali. Gutera imbere k’umujyi wa Kigali byateye abashumba ba za Diyosezi mu nama zabo zibahuza bemeza ishingwa rya diyosezi ya kigali kuri ya mataliki twabonye hejuru. Dore zimwe mu mpamvu zabateye gufata icyo cyemezo:[1]

Impamvu ya 1: Ugukura k’umujyi wa Kigali: umubare w’abaturage, umurwa mukuru w’ubutegetsi, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Mu kwezi kwa 12/1972 hakozwe inyigo igaragaza ko hari hakenewe ikenurabushyo ryihariye ku mujyi wa Kigali, kuko ubuzima bw’umujyi butandukanye n’ubuzima bw’icyaro.

Impamvu ya 2: Umubano n’inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu. Kuba Kigali yari umurwa mukuru w’igihugu, byatumaga inzego zose ariho zibarizwa, mbese niho amakuru ya ngombwa ku bo mu gihugu n’abo hanze yacyo yabarizwaga: Abayobozi, minisiteri, ambasade…

Impamvu ya 3: Inyubako za diyosezi zisanzwe zihari. Inyubako ziri mu bintu byibanze bikenerwa gushinga diyosezi cyangwa paruwasi. Kabgayi yari ifite inyubako zihagije, ndetse n’i Kigali zari zimaze kuhagera: icumbi ry’umwepiskopi, ibiro, amacumbi rusange, iseminari ntoya, katedrali. Izo nyubako zari ingenzi  mu gutekereza ko gushinga diyosezi nshya byashoboka, kuko ari nta zihari byahenda cyane.

Impamvu ya 4: Gushinga diyosezi ni bumwe mu buryo bukuru bw’iyogezabutumwa. Umushumba yegera kurushaho abo ashinzwe: abasaseridoti, abafurere, ababikira, abakateshiste, n’abakristu bose muri rusange. Iyo diyosezi atari nini cyane byorohereza umushumba kwita kubo ayoboye bigafasha n’abayobowe kunga ubumwe n’umushumba. kuko ariyo ntego y’umushumba mukuru Yezu Kristu. (Yh 17,21) 

Impamvu ya 5: Ukwiyongera cyane kw’abaturarwanda. Kuva mu w’1964 kugeza muw’1970 ubwiyongere bw’abanyarwanda bwaratumbagiye bugera kuri 3,6%, byagaragaye ko buri mwaka biyongeragaho ibihumbi 100 birenga, ibyo bikerekana ko mu gihe cy’imyaka 20 abanyarwanda bazaba barikubye kabiri. Ubwo bushakashatsi bukorwa muw’1973, abanyarwanda bari miliyoni enye. Ubwo bwiyongere bw’abaturage bwajyanaga n’ubwiyongere bw’abakristu ariko bitari ku muvuduko umwe nk’uko tuza kubibona hasi.

Impamvu ya 6: Agaciro gakomeye ka Bugesera. Iki gice cy’ubugesera nticyari gituwe cyane, ariko muri iyi myaka ya za 70 batangiye kuhakata amasambu, no kuhatuza abantu mu nsisiro, abantu benshi bavaga mu bindi bice by’igihugu baza kuhashaka amasambu. Kubera iyo mpamvu Kiliziya yagombaga gushaka uburyo yaba hafi y’abakristu bahimukiye n’abaturage muri rusange ku mpamvu y’iyogezabutumwa.

            Imyaka 50 irashize ibyari igitekerezo n’icyifuzo bishyizwe mu bikorwa maze Arkidiyosezi ya Kigali irashingwa taliki ya 10/04/1976 na Papa Paul VI. Twavuga iki muri iki gihe turimo ku mpamvu zatumye hafatwa icyemezo cyo gushinga Diyosezi ya Kigali yabaye arkidiyosezi kubera impamvu babonye ziyishyira kuri urwo rwego ? Ikenurabushyo ry’umujyi rihagaze gute?Umubano wa Kiliziya n’inzego nkuru za Leta uhagaze ute? Hari impamvu se zigaragara zatuma hatekerezwa ku ishingwa ry’indi diyosezi yabyarwa na arkidiyosezi ya Kigali? Reka turebe uko ihagaze muri iki gihe cya Yubile.

Arkidiyosezi yashinzwe ifite abakristu 335.000, Ku baturage bose 708.000 banganaga na 50,2%.  Abapadiri bari 86 muri bo aba Diyosezi bari 22 bangana 25,5%, abihayimana n’abamisiyoneri ari 64 banganaga na 74,5%, muri bo harimo fidei donum 17, pères blancs 22, salesiens de don Bosco 11, Jésuites 4, dominicains 3, pallotins 7.  Hari kandi abafurere bageraga kuri 20[2] . Arkidiyosezi ishingwa hari ababikira bagera ku 135 babarizwaga mu miryango igera kuri 13[3]. Muri uyu mwaka wa 2026 Ababikira barayingayinga 800 bakaba babarizwa mu miryango igera kuri 74[4] , hari n’indi miryango igera kuri 4 itegereje kwemerwa ku mugaragaro[5].

Ubu abapadiri bose ni 184, aba Diyosezi ni 119 bangana na 65%, abihayimana n’abamisiyoneri ni 65 bangana na 35%. Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe ifite paruwasi 17: Rulindo 1909, Ste famille 1913, Rwankuba1947, Rutongo1955, Nyamata1957, Kabuye1961, Kicukiro1963,  Masaka1963, St Michel 1963, Nyamirambo 1964, Shyorongi 1967, Musha1969, Ruli1970, Ndera 1970, Ruhuha1971, Rilima1973, Gikondo 1976. 

Ubu paroisse zigeze kuri 44, abakristu bararenga gato ibihumbi 715.000 bangana na 35,4% by’abaturage b’aho Arkidiyosezi ibarizwa ku buso bungana 3.271 km². Biragaragara ko ijanisha ryagabanyutse riva kuri 50,2% rigera kuri 35,4% impamvu nyamukuru ni uko abaturage biyongereye cyane kurusha ubwiyongere bw’abakirisitu Gatolika.

 Arikidiyosezi ishingwa mu 1976 abaturage bari 708.000, muri 2004 bari batangiye kurenga miliyoni 2.020.000. abakristu bavuye ku bihumbi 335.000 bagera kuri 715.000. Impamvu nyamukuru ni umubare munini watwawe na jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ingaruka mbi zayo, harimo ivuka ry’amadini menshi y’ibyaduka ryabayeho cyane mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo ariho Arikidiyosezi Kigali ikorera ubutumwa, nyuma gato y’ibyo bihe bibi twanyuzemo kubera ihungabana byasigiye abantu, ndetse n’urwango rwa Kiliziya ibyo bihe byasize muri benshi kubera abantu benshi baguye muri za Kiliziya, n’abakristu benshi batagaragaje ubuhamya nyabwo bw’urukundo muri ibyo bihe.

“Utazi iyo yavuye, ntamenya aho ageze, nta nubwo amenya iyo yerekeza.”

 Twese dukomeze kugira yubile nziza kandi turushaho kwiyubakira arkidiyosezi yacu.

Pour la commission de l’animation pastorale du jubilé :  Abbé Gérard NSHAGAYIMANA


[1] Iyi nyandiko yateguwe hifashishijwe indi nyandiko yitwa: « Etude pour la division de l’Archidiocèse de Kabgayi en deux diocèses: KABGAYI et Kigali », centre de recherches socio-religieuses, CERES, Avril 1973

[2] Frères de la charité 9, Joséphites 8, petits frères de Jésus 2, frères Jésuites 1 )

[3] Abizeramaliya 10, assomption 18, auxiliatrices 7, Benebikira 16, Bernardines 18, Carmelites 22, dominicaines Annonciata 5, Saint François 8, Ste Marthe 6, Petites soeurs de Jésus 9, Soeurs Blanches 9, Disciples de Jésus 3, soeurs de la visitation 4,

[4]  Congregations religieuses masculines15 harimo abapadiri n’abafurere, congregation religieuses feminines et instituts seculiers 59

[5] Abaja ba Maliya, Abajambo, Abambari ba Jambo, Fransiscaines disciples de la croix glorieuse