Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa kane tariki ya 19/03/2026, yifatanyije na Seminari nkuru ya RUTONGO (Propédeutique), iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu yisunze, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye.
Ibi birori, byanitabiriwe na Musenyeri Serevelien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya BYUMBA uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Byitabiriwe kandi n’abayobozi ba Seminar into ya NDERA, NYAKIBANDA, na KABGAYI. Ndetse n’abandi basaserdoti banyuranye. Umuyobozi w’iyi seminari ni Padiri Marc NIZEYIMANA.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko amateka ya muntu agizwe n’umuhamagaro. Bityo ko by’umwihariko abari mu kiciro cya Seminari nkuru Propédeutique ari cyo gihe cyo gutega Nyagasani amatwi ngo bumve ubutumwa yabaremeye.
“Amateka y’umuntu rero akaba agizwe n’umuhamagaro, kandi atangira kare, kure yaho tuzi naho dutekereza, umuntu ataranabaho. Igihe iyo kigeze rero cyo gusohoza ubutumwa Nyagasani yatureneye, ihamagarira umuntu ubwo butumwa ngo ajye kubusohoza. Hari uburyo bw’umwihariko muri iki kiciro cya Seminari nkuru Propédeutique turimo, ni cyo gihe cyo gutega Nyagasani amatwi ngo wumve ubutumwa yakuremeye, umugambi agufitiye nka Samuel ugire uti karame Nyagasani vuga umugaragu wawe arakumva, no gusenga uvuga uti “Nyagasani nyereka ugushaka kwawe n’umugambi umfitiye ndakwitabye, kandi niteguye kugutumikira”.
Anabihuza n’Ivangili bumvise kuri uyu munsi, Arkiyepiskopi yakomeje avuga ko igaragaza ibyahanuwe byujujwe, aho umuhamagaro wa Yozefu Mutagatifu bisunze, gusohoza ubutumwa kwe, yanagize uruhare rukomeye mu mateka y’ukurokorwa kwa muntu.
Amasomo Matagatifu agaragaza mbere ukuntu Yozefu ukomoka mu muryango wa Dawudi yaje kuba umugabo wa Mariya, umurinzi w’urugo rutagatifu rw’i NAZARETI, aba umugabo wa Mariya ku buryo bwo kuba umurinzi, kugira ngo umugambi w’Imana wuzuzwe. Bikira Mariya akomeza kuba isugi binyuze mu gusama ku bwa Roho Mutagatifu, mu kubyara no kubana na Yozefu nk’umurinzi, kandi winjiza umwana w’Imana mu muryango wa Dawudi, bityo ibyahanuwe bikuzuzwa.
Yozefu Imana imuhamagariye gusohoza ubu butumwa byaramugoye kubyumva, byamusabaga guhindura gahunda ze nk’umusore wari uri muri gahunda zisanzwe, wari waranasabye agakwa, ariko batarabana na Mariya, akaza gusanga atwite, ku buryo ibyo Nyagasani yamusabaga byamusabaga kwitanga, byari bigoye kubyumva nk’umuntu.
Arkiyepiskopi yakomeje asobanura ko umuhamagaro uwo ari we wose utera ubwoba, kandi ntabwo umuntu awusobanukirwa, kubera ko ubuhanga bw’Imana n’imigambi yayo biba birenze kure umuntu, umuntu ntabasha kubyumva neza, ajyenda asobanukirwa gahoro gahoro.
Yababwiye abafratri bahiga ko hari benshi bazababaza ibyo barimo, niba batibeshya, cyangwa batari mukuyoba, kandi na bo bakaba batashobora kubisobanura n’uburyo babyumvisha abandi, kuko hari benshi bakunze kwibaza ku by’iyi nzira yo kwiyegurira Imana.
Yababwiye kandi ko kwitabira umuhamagaro w’Imana bisaba ukwemera, bisaba ukwizera Imana, kuko ari yo ibizi, kandi ni yo ibigena, kandi iyo bayizeye ni uko baba bizeye ko ibakunda, kandi ishaka kubakiza.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko no mu byo batabasha kumva iyo ari umugambi w’Imana nk’uku kwa Yozefu barabyakira. Abifuriza ko Nyagasani abamurikira muri uru rugendo barimo, abakomeza, nabo bakamwiringira, icyo abasaba gukora bakagikora.
“Imana Iradukunda bikomeye, ntabwo dushidikanya kuyizera, no mu byo tutumva cyangwa tudasobanukiwe iyo ari umugambi wayo nk’uku kwa Yozefu turabyakira. Bavandimwe ba faratri muri uru rugendo mutangiye nibyo tubasabira, tubifuriza, ngo Nyagsani abamurikire, kandi abakomeze, namwe mumwiringire icyo abasaba gukora mugikore, Mutagatifu Yozefu kandi umurezi w’umwana w’Imana akomeze abarinde, kandi abafashe”.
Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu Seminari nkuru ya RUTONGO (Propédeutique) yisunze bawizihiza tariki ya 19/03 buri mwaka. Iyi Seminari yashinzwe mu mwaka 1980. Niyo itangiriramo abifuza kuzavamo Abasasrdoti. Abafratri bahiga bahamara igihe cy’umwaka bitegura gutangira Seminari nkuru ya Filozofiya ya KABGAYI, nyuma bagakomereza mu ya Tewolojiya ya NYAKIBANDA, iherereye muri Diyosezi ya BUTARE.
