Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu kigo cy’imyiherero n’inyigisho cya CYERU (Divine Retrait CYERU – KIGALI), cya Arkidiyosezi ya KIGALI, giherereye muri Paruwasi ya NYAMATA, kuri uyu wa kane tariki ya 26/11/2026, yayoboye igitambo cy’Ukaristiya gisoza umwiherero kuri Bibiliya, ubaye ku ncuro yawo ya 5 (5th Bible Convention), wahabera kuva tariki ya 23 – 28/11/2026.
Uyu mwiherero ngaruka mwaka waberaga muri iki kigo, witabiriwe n’abantu bo mu RWANDA n’abandi baturutse mu bihugu birenga 15.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, yabagaragarije ibyishimo yatewe no kuza kwifatanya na bo mu gutegura umunsi umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo w’i KIBEHO, anishimira uburyo hari n’abashyitsi baturutse hirya no hino mu bihugu binyuranye.
Yababwiye ko abanyarwanda bafite ubutumwa bukomeye, kuko kugeza ubu muri Afurika, i KIBEHO ari ho honyine Bikira Mariya yabonekeye. Kugeza ubu KIBEHO niyo Lourde cyangwa FATIMA yabo muri AFURIKA.
Yaboneyeho kwakira abaje kwitabira uyu mwiherero baturuka hirya no hino mu bihugu binyuranye, banaje kuhakorera urugendo Nyobokamana.
Yababwiye ko bibashimisha kuba bafite ubutumwa bwo kumenyekanisha ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, Bikira Mariya w’i KIBEHO, babugeza ku isi yose. Ababwira ko ubusanzwe izina Nyina wa Jambo ryari izina ritari rizwi. Uretse kuba bazi ko Yezu Kristu ari Jambo w’igize umuntu nk’uko Yezu Kristu abivuga “Jambo yari kumwe n’Imana, Jambo yari Imana”, ibyaremwe byose ni we bikesha kubaho, kuko Imana yaremaga idakoresheje amaboko yayo, ikarema ikoresheje Ijambo ryayo.
Kuba Bikira Mariya ari Nyina wa Yezu Kristu umwana w’Imana, Nyina w’umuremyi, kubihuza ubwe yareruye abihuriza abantu agira ati “ndi Nyina wa Jambo i KIBEHO”. Arikiyepiskopi yasobanuye ko izina Nyina wa Jambo byongerewe mu mazina, ibisingizo by’Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi ko aha i KIBEHO Umubyeyi Bikira Mariya yahatangiye ubutumwa bukomeye. Yahishuriye abantu ko isi imeze nabi, kandi ko bakwiye kwisubiraho bidatinze, kugira birinde amakuba yari agiye kubagwirira.
“Akaba rero yaraduhaye ubutumwa hashize imyaka 45. Yabonekeye abakobwa bigaga i KIBEHO. Ni na bo bonyine bemewe. Aha ngaha n’uko icyo gihe yadutse abandi bavuga ko babonekerwa. Yewe n’ubu hari abakivuga ko babonekerwa. Ariko ugasanga ibyabo ni ukwigana, ibyabo ntabwo ari ukubonekerwa koko, Kiliziya imurikiwe na Roho Mutagatifu yemeza abo batatu, N’ubutumwa yaduhaye bunyura kuri bo “mwicuze, mwicuze, musenge nta buryarya, muvuge ishapule y’ububabare, mwizihize iminsi yange, mukore ingendo Nyobokamana, (…), kuko isi imeze nabi”. Niko yatubwiraga ati hazabaho ububabare ati “hazabaho ububabare”. Ndetse kuri 15/08 yaje n’agahinda kenshi arira, abana abiyereka imisozi itemba amaraso, imivu y’amaraso, n’imirambo y’abantu yuzuye imisozi, abana barakangarana, babona impamvu Umubyeyi Bikira Mariya arira, ababaye, ati “bana banjye nimwicuze kandi musenge nta buryarya, mubane kivandimwe. Mubona ko ibyo yatuburiraga byaje kuba muri 1994, nyuma y’imyaka 13. Ati “rero umwana wanjye ntatana n’ububabare”. Bariya bakobwa babonekewe babitangamo ubuhamya, baradusobanurira. Ati “kandi mujye munyiyambaza, kugira ngo mbafashe”.
Umubyeyi Bikira Mariya, yababwiye kandi ko, abantu bakwiye kwitondera ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije. Ababwira ko bazabona abantu baza bavuga Imana, ariko bafite iyindi gahunda. Bari gukoresha izina ry’Imana, ariko mu buryo butubaha Imana, aba bakazababwirwa n’imbuto bera. Arkiyepiskopi, yababwiye ko byatangiye no kwigaragaza, kuko kuri ubu babona abantu bavuga Imana, ariko ukabona ibyo bakora, uko babayeho bihabanye n’urukundo rwa kivandimwe rw’Imana.
Cardinal KAMBANDA, yashimiye cyane ubutumwa abapadiri bo mu muryango wisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo bakora bwo kwigisha abantu Ijambo ry’Imana, ndetse rifitanye isano n’izina Nyina wa Jambo Bikira Mariya yahishuriye abantu.
“Nkaba rero nishimira cyane ko hano ubutumwa buhakorwa ndashimira cyane abapadiri mu kwamamaza Ijambo ry’Imana. Kuko Bikira Mariya yaduhishuriye ko ari Nyina wa Jambo, yaduhishuriye agaciro gakomeye k’Ijambo ry’Imana. Ndashimira aba bapadiri ko buri munsi bigisha Ijambo ry’Imana. Imbaga y’abantu ihateranira hano bakabigisha Ijambo ry’Imana, bamaze kubasha benshi, kugira ngo Ijambo ry’Imana, bamaze igihe bafasha benshi kubona Bibiliya, kugira ngo abantu uko bigishwa Ijambo ry’Imana bage bashobora no kurisoma”.
Yaboneyeho no gusaba abantu bose ko bakwiye gutunga Bibiliya, ariko bakayisoma, bitari ukuyirata muri Salon, ahubwo bakayisoma.
Uyu mwiherero kuri Bibiliya witabiriwe n’abantu basaga 500 baturutse mu bihugu birenga 15, birimo: RWANDA, BURUNDI, NIGERIA, UGANDA, KENYA, CAMEROON, RDC, INDIA, USA, UK, CANADA, NA PORTUGAL.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.

