Kuva tariki ya 27 – 30/10/2026, muri Hotel Saint Vincent Pallotti GIKONDO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye inama igamije guhuriza hamwe ubushakashatsi bwakozwe muri za kaminuza Gatolika zikorana n’ikigo cy’igihango cy’uburezi Nyafurika (INSTITUT PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN (IPEA), ihurije hamwe abashakashatsi muri za kaminuza Gatolika 20 zo muri AFURIKA no kusi.
Izi Kaminuza 20 harimo kaminuza Gatolika y’U RWANDA, ANGOLA, CAMEROON, MOZAMBIQUE, MOZAMBIQUE, NIGERIA, KENYA, CÔTE D’IVOIRE, ZIMBABWE, SÉNÉGAL n’ibindi. Hari kandi n’ibindi bihugu byaje kubafasha baturutse mu bindi bihugu byo hanze ya AFURIKA ariko nabyo bibarizwa mu gihango cy’uburezi ku isi nka: BELGIQUE, CROATIE, HAITI, na AMERIKA.
Ubu bushakashatsi barimo guhuriza hamwe bwari bubumbiye mu ngingo 3 zigaragaza uko hifuzwa zakwigishwa muri za kaminuza no mu mashuri Gatolika muri AFURIKA: kumenya kwita ku cyubahiro Imana yaremanye umuntu, ukumenya kwita ku bintu bifite inyungu rusange, no kwita ku bintu byose bikikije abantu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 29/10/2026, Arkiyepiskopi wa KIGALI, akaba na President w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yakiriye mu rugo rwe, anashyigikira igikorwa aba bashakashatsi bari barimo.
Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, kuwa mbere tariki ya 09/12/2024, nibwo yafunguye ku mugaragaro mu RWANDA Ikigo cy’ubushakashatsi cyahariwe Igihango cy’uburezi nyafrika: IPEA (“INSTITUT PACTE ÉDUCATIF AFRICAIN”), ikigo abereye umuyobozi w’ikirenga ku rwego rwa AFRIKA (Grand Chancelier de l’Institut Pacte Éducatif Africain). Uyu muhango wabereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri Hôtel Sainte Famille.
Ku wa gatanu tariki ya 30/10/2026, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, muri shapeli ya muri Hotel Saint Vincent Pallotti GIKONDO yahaturiye igitambo cy’Ukaristiya gisoza ibikorwa by’iyi nama, anabagenera ubutumwa.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yababwiye ko abarezi bafite inshingano zo gutoza abana kugira urukundo rukomoka ku Mana, kandi bakabikora bayobowe n’urukundo rw’Imana. Kugira ngo bafashe abana gusohoza neza ubutumwa Imana yabaremeye.
“Barezi bavandimwe nitwe tugomba gutoza uru rukundo abana bacu. Abarimu n’abarezi bakwiye gushishikarizwa no kuyoborwa n’urukundo rw’Imana. Bagomba kubona abanyshuri babo nk’uko Imana ibabona. Iyi ni imwe mu nsingano Imana yaduhaye: gufasha abana kumenya no gutegura umuhamagaro wabo. Imana iha umwana impano n’ubushobozi byihariye, kugira ngo azasohoze ubutumwa afite mu mateka ye. Natwe rero nk’abarezi dufite inshingano zo kubafasha kumenya izo mpano zabo no kuzibyaza umusaruro, kugira ngo bashobore gusohoza neza ubutumwa yabateguriye”.
Arkiyepiskopi, yagaragaje ko mu mashuri Gatolika yo mu RWANDA, bateje imbere umuco wo gutega amatwi abana. Bahishikariza amashuri Gatolika yose n’abarimu kuyoborwa n’uyu muco, bakajya bafata umwanya wo gutega amatwi abana.
Yakomeje asobanura ko hari abanyeshuri benshi baba mu miryango irangwamo ihohoterwa rikorerwa mu ngo, usanga barokorwa n’abarimu babo. Bigatuma hari imiryango myinshi ifashwa kandi igasubira kubana mu mahoro binyuze mu ruhare rw’abarimu.
Iyo umwarimu ateze amatwi umwana ukomoka mu muryango urangwamo ihohoterwa rikorerwa mu rugo, cyangwa umwana wahuye n’ibibazo bikomeye bimukomeretsa mu mutima, ku buryo birenze ubushobozi bwe bwo kubyakira no kubyumva, ashobora kumenya ibibazo uwo mwana ahura na byo mu muryango we.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasobanuye kandi ingaruka mbi zishobora kugera ku mwana igihe atitaweho neza uko bikwiye, zirimo kwishora mu biyobyabwenge no gutwara inda zitateganyijwe. Bikaba byateza ihungabana rikomeye mu buzima bwe no mu muryango wose muri rusange.
“Iyo umwarimu amaze kumva no gusobanukirwa ibibazo umwana afite, ashobora kwegera umuryango we, akawugira inama, awugaragariza agira ati: «Dore ibibera mu muryango wanyu. Imyitwarire yanyu iri kwangiza ubuzima n’imibereho myiza y’umwana wanyu. Ibi, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza he. Nimuramuka mutamwitayeho, ashobora kwishora mu biyobyabwenge, mu nzoga, cyangwa mu mibonano mpuzabitsina, bikaba byamuganisha ku gutwara inda zitateganyijwe, bityo bikaba byateza ihungabana rikomeye mu buzima bwe no mu muryango wose. »”
Gutega amatwi abana, yavuze ko atari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ko ari umusanzu ukomeye w’uburezi n’ubwitange bwa gikristu. Ni uburyo bwiza bwo kurinda abana, kubagaragariza urukundo, kubafasha gukira ibikomere by’umutima no kubafasha gukurira mu buzima burangwa n’icyizere, icyubahiro n’umutekano.
Mu burezi Gatolika, umwana akwiye gufatwa nk’umuntu ufite agaciro n’icyubahiro yaremanywe, bityo kumutega amatwi bikaba ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo rwa gikristu.
Izi ngingo 3 barebeye hamwe muri iyi nama, barebera hamwe uko zigishwa muri za kaminuza no mu mashuri Gatolika muri AFURIKA: iya mbere ivuga ko umuntu afite icyubahiro Imana yamuremanye. Aha bagaragaje ko usanga hiryo no hino hari bamwe mu bantu batakibona uko bikwiye icyubahiro umuntu afite, bityo igihango cy’uburezi Gatolika ku isi no muri AFURIKA gisaba ko uburezi Gatolika bwitabira cyane gutegura abana, kuko ari bo bantu b’ejo hazaza bazagira ibyo bakora mu muryango mugari (society), ko bakwiye kwigishwa kumenya guha icyubahiro umuntu uwo ari we wese batitaye uko asa, uko areshya, isura ye, ibyo ashoboye, kuko umuntu wese ari umuntu, uko yaba ameze kose afite ibyiza Imana yamuremanye akwiye kubahirwa nk’umuntu, ibi bikaba ari byo biranga abantu.
Aha bagaragaje ko habonekamo ingero nyinshi z’aho bamwe batubahirije guha agaciro icyubahiro Imana yaremanye umuntu, bamwe bakica abandi, zirmo nka genocide yakorewe Abatutsi, aho kuri ubu iyo abantu baje mu RWANDA bwa mbere banagira umwanya wo gusura urwibutso ruruhukiyemo abazize Genocide yakorewe Abatutsi.
Icya Kabiri ni ukumenya kwita ku bintu bifite inyungu rusange. Aha bagaragajemo ko abarezi bakwiye kugira uruhare rufatika mu kurera no gutoza umwana gukunda, gukora neza ibyo ashinzwe bifite n’inyungu abandi, atari ukureba ibye gusa, cyangwa se nagera ku by’abandi abyite ibye.
Kuri iyi ngingo, Kiliziya inagaragara ko no mu Ivangili ya Yezu Kristu yerekana abakeneye kwitabwaho kurusha abandi. Bagaragaje ko muri izi nyungu rusange abantu bose bakeneye kubyitaho cyane, ntibikubire ngo bumve ko ari bo bonyine bakeneye kwikubira ibyiza gusa. Igihango cy’uburezi kigasaba ko abana bose bakwiye kwigishwa kumva ko bakwiye kugirira abandi akamaro cyane cyane abaciye bugufi.
Ingingo ya gatatu ijyanye no kwita ku bintu byose bikikije abantu. Kuri iyi ngingo bagaragaje ko umuntu adakwiye kumva ko agomba gukora ibintu byose yishakiye mu isi, kuko bigira ingaruka ku bandi bantu. Hakenewe ko umuntu abanira neza mu mahoro n’ibidukikije, nabyo bikaba ari ibintu bikomeye kandi bijyanye n’ukwemera kwa Kiliziya.
Izi ngingo z’ingenzi ziri kwibandwaho nazo zikubiye mu bindi byiciro 3, ari byo: kurebera hamwe icyo Kiliziya ibivugaho muri rusange, uburyo amashuri yahitamo ibintu ategurira abana bajyamo mu kigo ariko hanze y’amasomo.
Ibi byiciro bitatu nabyo: kurebera hamwe icyo Kiliziya ibivugaho muri rusange. Aha abahanaga baturutse hiryo no hino muri za kaminuza basangizanyije ibijyanye n’iyi ngingo. Icya Kabiri ni ukurebera hamwe uko amashuri Gatolika na za kaminuza yigisha izi ngingo 3 twabonye haruguru.
Aho naho babonye ko harimo uburyo 3 bwo kuzigisha: Uburyo bwa mbere ni uburyo bwa buri munsi uko abantu babaho. Aho bareba bati umwarimu yakira ate umwana? Umwana Yakira ate undi mwana mugenzi we? Abarimu babana bate hagati yabo? Ese ufite icyo ashinzwe agikora ate mu nyungu z’abo bose ashinzwe. Ese aho baba bahitaho bate. Hari n’inyigisho bahigira, kuko umwana atigira gusa ku kibaho, ashobora kwigira ku buryo ababyeyi be babanye, niba bahora mu makimbirane na we afite ibyo yiga muri uko kurwana kwabo, kuko umwana yiga bitewe n’abantu babana uko babaho. No mu buryo babayeho ku ishuri na byo ni ishuri ku mwana.
Icya Kabiri ni uburyo amashuri agira ibintu ategura, ibintu abana bajyamo mu kigo ariko hanze y’amasomo. Bakaba bashobora kujya mu miryango ya Agisiyo Gatolika, mu mikino inyuranye, n’ibindi, abana bagahabwa inshingano zinyuranye zo kuyobora no kwita ku bandi, byose bikaba biri mu buryo bwo kwigisha abana. Bagatozwa kubaha impano y’undi no kudasuzugura ufite indi mpano. Kubigisha kubana n’abandi neza kandi mu mahoro.
Aha hatanzwe urugero rw’ukuntu umwana ashobora kurangiza kwiga afite impamyabumenyi nziza, ariko atazi ku bana n’abandi, ibye bikaba ari ibitabo gusa. Bikaba byamugira ingaruka mbi zo kutabona akazi. Ibi, bikagaragaza ko hari ubundi bumenyi n’uburere bakeneye kwigisha butari ubwo mu ikayi no mu bitabo gusa.
Icya gatatu, barebeye hamwe ko n’ igihe Kiliziya ibonye umwanya wo kwinjira mu gutegura inyigisho, cyane cyane mu isomo ry’iyobokamana, uburyo yakwita kuri ibi byose byavuzwe. Umwana akiga isomo ry’iyobokamana n’amasakramentu, ariko akanigishwa n’uburyo abantu babanira abandi neza, uko abantu bubaha umuntu uwo ari we wese, umuntu wakora ibintu bifitiye akamaro abandi, umwana uzi kwita ku bintu bikikije abantu n’isi yose.
Mu bindi byagarutsweho ni uburyo barushaho gucengerwa n’igihango cy’uburezi Nyafurika ndetse n’ikisi yose. Bakaba barafashe umwanya wo kwerekana ahagomba gushyirwa imbaraga mu bijyanye n’izi ngingo 3 barimo gukoraho.
Umwanditsi: Adelphine UWONKUNDA.
