Kuri iki cyumweru tariki ya 15/02/2026, Arkidiyosezi ya KIGALI yahimbaje Yubile Isakramentu rya Batisimu n’Ubwigishwa mu myaka 50 Arkidiyosezi imaze ishinzwe 1976 – 2026, byabereye muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi Ubohora Imbohe / RULINDO, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI, iriguhimbazwa mu nsanganyamatsiko iri guherekeza uru rugendo rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI igira iti “URUGO IGICUMBI CY’IYOGEZABUTUMWA N’AMIZERO YA KILIZIYA “. Insanganyamatsiko ya Yubile ya Batisimu igira iti ” Yezu arabasubiza ati ” Ndababwira ukuri Koko, nta muntu n’umwe ushobora kubona ingoma y’Imana atavutse ubwa kabiri”, (Yh 3,3).
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko Yubile aba ari ugusubiza amaso inyuma bagashimira Imana Ingabire nyinshi yahaye umuryango w’Imana muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri iyi myaka 50 Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe.
Yavuze ko iyo abantu bigishijwe Ijambo ry’Imana bakamenya ko Imana ari Umubyeyi ubakunda urukundo ruhebuje, hagati yabo bakamenya ko ari abavandimwe bahujwe n’umubyeyi Imana Data, Ijambo ry’Imana ribabumbamo umuryango Imana ibereye Umubyeyi.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yakomeje asobanura uruhare rwa Batisimu ku muryango w’Imana, avuga ko Batisimu ari yo yinjiza abantu mu muryango w’Imana ikabaremamo umuryango, anavuga ko ari nay o ibakingurira Ingabire yinshi zinyuranye.
“Batisimu ni yo ngabire ya mbere itwinjiza mu muryango w’Imana, ikaturemamo umuryango, ikaduhuza tukaba umuryango, kuko abantu bashyingirwa bakarema umuryango, ndetse uko bakomoka mu miryango ibiri migari ibiri itandukanye bakayihuza ikaba umuryango umwe, ni nako natwe batisimu ituremamo umuryango mugari w’Imana. Batisimu niyo idukingurira amarembo tukabona n’izindi ngabire nyinshi, ari zo twaje gushimira Imana”.
Yasobanuye ko Yezu kristu umwana w’Imana yaje kugira ngo ahishurire abantu urukundo rw’Imana ruhebuje, kugira ngo kandi atangize umuryango w’Imana awusangiza ubuzima bwe burusha imbaraga urupfu abagira abavandimwe be. Yafashe umubiri wa muntu akaba umwe muri bo, ni nako yabasangije umubiri we w’ikuzo na kamere Mana idahangarwa n’urupfu, kugira ngo nabo bazabeho iteka hamwe na we. Ubuzima na kamere Mana abibasangiza binyuze muri Batisimu bakabatizwa binyuze mw’izina rye akabinjiza mu muryango w’Imana, bakaba barumuna be mu nzu ya se. Aha ni naho umuryango w’Imana ukesha kuzaba iteka hamwe na we no hakurya y’urupfu. Bityo ikaba ari impano ikomeye bashimira Imana.
Arkiyepiskopi yongeyeho ko Batisimu ari ukuvuka bundi bushya. Uku kuvuka bikaba bivuze ko ari ukuvuka mu buzima bushya bw’umuntu buba butangiye umuryango uba wungutse.
Yakomeje asobanura ko iyo umusore n’inkumi bashyingiwe nyuma y’igihe umwana aravuka, abari babiri muri urwo rugo bakaba batatu, kuko hari ubuzima bushya buvutse, hari ubuzima bushya butangiye, ni ukuvuga umuntu wa gatatu. Ibi, bikaba ari nako bimeze muri batisimu, kuko hari ubuzima bw’Imana bushya buba buvutse, hari ubuzima umuryango w’Imana uba wungutse.
Iyo umwana avutse asanga umuryango mugari yinjiramo akaba afitanye nabo isano ibahuza nabo. Hari ku ruhande rwa se umwinjiza mu muryango, akagira base wabo n’abavandimwe mwase wabo, akagira ba nyirasenge na babyara be, akagira ba sekuru na ba nyirakuru ku ruhande rwa se.
Ku ruhande rwa Mama we, na we amwinjiza mu muryango mugari akagira ba nyina wabo n’abavandimwe mwa nyina wabo, ba nyirarume na babyara be, na ba sekuru na nyirakuru ku ruhande rwa nyina. Bityo ko uwo mwana aba afite umuryango mugari yinjijwemo iyo avutse mu muryango.
Muri Batisimu, umubyeyi wa Batisimu na we amwinjiza mu muryango wa Kiliziya, aho mu muryango wa Kiliziya agirana isano n’umuryango w’Imana, akagira abavandimwe muri Kristu, ndetse bakaba bafitanye n’isano irenze n’isano y’amaraso, kuko iyo sano dukesha batisimu itwinjiza mu bugingo bw’iteka no hakurya y’urupfu, wa muryango we akesha Batisimu, umuryango w’Imana yinjijwemo, ni umuryango ukomeza, ni isano ikomeza no hakurya y’urupfu, mu bugingo bw’iteka, mu nzu ya se. arkiyepiskopi akavuga ko Batisimu iha umuryango w’Imana isano ikomeye, isano iruta n’isano y’amaraso.
Muri uku kwizihiza Yubile ya batisimu Arkiyepiskopi yabatije abana bato basaga 50 baturutse mu ma Paruwasi anyuranye agize Arkidiyosezi, abakristu basaga 50 bizihije yubile ya Batisimu y’imyaka 50 bamaze bahawe iri sakramentu, imbaga y’abakristu bose babatijwe batewe amazi y’umugisha banasubira mu masezerano ya Batisimu bahawe.
Kuri uyu munsi kandi, Arkiyepiskopi yakiriye indahiro ya Padiri mukuru, Padiri Alphonse DUSENGUMUREMYI, yo kuyobora Paruwasi ya RULINDO.
Paruwasi ya RULINDO yashinzwe 1909. Ifite amateka yihariye kuko ari yo nkuru muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Ifite abakristu 49265, aho bangana na 92% by’abaturage bose b’akarere ka RULINDO (basaga 53 000).
Imaze kubyara Paruwasi 8 zo muri Diyosezi ya BYUMBA. Muri Arkidiyosezi ya KIGALI yabyaye izahoze ari izo muri Zone Pastorale ya BURIZA BUMBOGO 12 zirimo nabuzukuruza.
Kugeza ubu, Arkidiyosezi ya KIGALI ifite Paruwasi 44, zibarizwa mu turere tw’icyenurabushyo 6 (“Zone Pastorale”).














