None kuri uyu wa mbere tariki ya 09/03/2026, muri Paruwasi ya RUHUHA habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugendo rw’Isanamitima rwakozwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 basabye imbabazi, n’abayikorewe.
Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI ku rwego rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, Isanamitima n’Ubudaheranwa, cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Arkiyepiskopi yibukije ko mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo hari igihe umuntu yahuraga n’undi akamwikanga, bitewe n’uko ibyaha byari byaramuhinduye akamera nk’undi muntu utari uwo bari basanzwe bazi.
Yasobanuye ko n’ubwo icyaha gishobora guhindanya umuntu, bidakuraho agaciro ke, ashimangira ko kubabarira no kwiyunga ari inzira ifasha impande zombi kongera kubaka ubuzima bushya.
Yagize ati “Ni nk’uko zahabu cyangwa inoti ya bitanu yagwa mu cyondo ntuyijugunye ngo ni uko yaguye mu cyondo. Umuntu afite agaciro gakomeye, n’iyo icyaha cyamuhindanyije ukabona isura isa nabi, ntabwo bikuraho agaciro afite. Iyo asukuwe, wa muntu watinyaga aba inshuti aho kwikanga no kumuhunga, akaba umuntu wishimira ko muhuye.”
Yakomeje avuga ko umuntu ujugunya ya noti ngo ni uko yanduye aba ari umuntu utazi ubwenge, mu gihe uzi ubwenge ayifata akayisukura, agaciro kayo kakagaragara kandi ikamugirira akamaro.
Arkiyepiskopi yagaragaje ko kubabarira uwaguhemukiye atari ibintu byoroshye, ariko ko bishoboka iyo umuntu yemeye kumva ko icyaha cyahinduye isura y’uwagikoze, nyamara agifite agaciro mu maso y’Imana.
Ati “iyo abantu bemeye kumurikirwa n’urukundo rw’Imana babona abantu nk’uko Imana ibabona, bakabakunda nk’uko Imana ibakunda, bakarenga n’ibibi byabo bakabakira bakabakorera ibintu by’ingirakamaro, bakumva ko bari mu maboko y’Imana.”
Yakomeje agira ati “n’ubwo umuntu aba yarahemutse, ni umwana w’Imana. Iramukunda kandi ikifuza ko mu bwigenge bwe yahinduka, ikamubabarira ikamwakira.”
Arkiyepiskopi yanibukije inyigisho za Yezu zigaragaza ko ubwiyunge ari ingenzi mbere yo kwegera Imana.
Ati “Yezu aduhishurira ko iyo umuntu azanye ituro rye imbere y’Imana kandi hari uwo bafitanye ikibazo batarababarirana, Imana itubwira iti ‘‘Ituro ryawe rirekere aho imbere y’urutambiro ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe, hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe.”
Agaruka ku kamaro ko kubabarira, Arkiyepiskopi yavuze ko bifasha n’utanga imbabazi, kuko bigira uruhare mu kongera kubaka ubuzima bwiza n’imibanire myiza mu muryango no muri sosiyete.
Ati “Kubabarira no kwiyunga nawe biragufasha. Kwiyunga umuntu agasaba imbabazi ati ‘‘Mumbabarire nahemutse, birambabaje ibyo nakoze, ubu ngubu sinzongera.’’ Murakomeza mugafatanya imirimo y’inyungu mukiteza imbere, mukarera abana banyu neza n’urugo rugatekana.”
Yanagarutse ku nzego eshatu z’ingenzi zigize ubwiyunge, asobanura ko zitangirira ku kwiyunga n’Imana.
Ati “Ubwiyunge buri mu nzego eshatu. Mbere na mbere ni ukwiyunga n’Imana. Iyo umuntu amaze kwiyunga n’Imana aba ashobora kwiyunga na we ubwe, hanyuma agashobora no kwiyunga n’abandi. Imana yafashe iya mbere muri Yezu Kristu yiyunga n’abantu, ku buryo ubu bwiyunge dukesha Kristu ari yo ntangiriro ya byose.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Arkiyepiskopi yasabye abakristu ba Arkidiyosezi ya KIGALI gutangira gutegura ejo hazaza h’imyaka 50 iri imbere hubakiye ku muryango uhamye, ubarizwamo ubumwe n’amahoro.
Ati “Mu myaka 50 iri imbere ya Arkidiyosezi ya KIGALI dutegure kubaka umuryango uhamye w’ubuvandimwe n’amahoro. Twirinde guheranwa n’ibyabaye, ahubwo bitubere imbaraga zidushishikariza kubaka neza ejo hazaza. Iyo dushyize hamwe imbaraga, impano zinyuranye n’amaboko yacu, tuba dushobora kugera kuri byinshi aho gusenyana.”
Abasoje icyiciro cya mbere cy’urugendo rw’Isanamitima ni abakiristu 115 bamaze amezi asaga atandatu bahabwa inyigisho. Muri bo harimo 48 bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafunguwe bemeye icyaha bagasaba imbabazi abo bahemukiye, ndetse n’abarokotse Jenoside bangana na 67 bemeye kubabarira no kwiyunga n’abagenzi babo babahemukiye.
Mu rwego rwo gushyigikira abasabye n’abatanze imbabazi, bahawe amatungo ma gufi (ihene) azabafasha mu kwiteza imbere hashingiwe ku matsinda yabo.
Abafashamyumvire mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, Isanamitima n’Ubudaheranwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI bashyikirijwe ishimwe kubera ubwitatange bwabo mu gufasha abasoje inyigigisho.
























