MURI CATHÉDRALE SAINT MICHEL HATURIWE IGITAMBO CYA MISA GISOZA INAMA YA ACOREB

Kuri uyu wa 11/03/2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bateraniye kuri Cathédrale Saint Michel i Kigali mu gitambo cya Misa cyasoje Inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda n’u Burundi (ACOREB). Iyi nama yari yatangiye ku wa 9 Werurwe 2026, ibera mu Mujyi wa Kigali.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yari kumwe n’abandi bepiskopi bo mu bihugu byombi, abapadiri, abihayimana ndetse n’abakristu benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali.

Mu nyigisho yatanze muri iyo Misa, Cardinal Kambanda yashimangiye ko guhura kw’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe bafitanye, bikomoka ku mateka ibihugu byombi bihuriyeho.

Yagize ati “Bepiskopi, basaseridoti, bihayimana n’abakristu bavandimwe, dufite umugisha muri uyu mugoroba. Turi kumwe n’Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi mu Burundi n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Duhurira mu nama ya ACOREB ihuza izi nama zombi kubera amateka dufitanye, kuko twabanje kuba Inama y’Abepiskopi imwe ihuza u Rwanda n’u Burundi.”

Yongeyeho ko n’ubwo Inama z’Abepiskopi z’ibihugu byombi zashyizweho zitandukanye, Abepiskopi bakomeje kumva ko ari ingenzi guhura bagasangira ibitekerezo ku iyogezabutumwa no ku bibazo byugarije Kiliziya n’imiryango y’abakristu mu karere.

Yagize ati “Abepiskopi bumva ko bagomba guhura kugira ngo bungurane ibitekerezo, bajye inama ku iyogezabutumwa mu bihugu byacu byombi duhuje amateka. Muribuka ko twonse ibere rimwe mu iyogezabutumwa rya Kiliziya.”

Cardinal Kambanda yagaragaje ko uku guhura ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe, ndetse bikaba n’ubuhamya bw’urukundo rwigishwa n’Ivanjili.

Yagize ati “By’umwihariko muri iki gihe imipaka y’ibihugu byacu ifunze, kugenderana bikagorana, ariko bakoze ibishoboka byose kugira ngo dushobore guhura, twungurane ibitekerezo kandi dukomeze ubutumwa bwacu bwo kwamamaza inkuru nziza y’urukundo, ubuvandimwe n’amahoro.”

Yashimangiye ko guhura kw’Abepiskopi ubwabyo ari ubutumwa bufatika bw’ Ivanjili, kuko butagarukira mu magambo gusa ahubwo bugaragarira mu bikorwa no mu buzima bw’abemera.

Yasoje agira ati “Ivanjili twigisha si iyo mu magambo gusa, ni n’ubuzima bwacu bugizwe n’urukundo n’ubuhamya bw’urukundo. Si Ivanjili dusoma mu nyuguti gusa, ahubwo ni inyigisho dusoma mu buzima bw’abemera bashyira mu bikorwa Ivanjili y’urukundo.”