Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 22/03/2026, yatangije ku mugaragaro urugendo rwa Yubile ya y’imyaka 50 (1976 – 2026), Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Saint Vincent)/NDERA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, imaze ishinzwe. Ikaba izaherekezwa n’insanganyamatsiko igira iti “SEMINARI YA NDERA ISOKO Y’URUMURI N’UKURI “.
Atangiza ku mugaragaro iyi Yubile, Arkiyepiskopi yagize ati:
Ubu rero ndagira ngo ntangize ku mugaragaro uyu mwaka wa Yubile. Iteka ritangiza Yubile y’imyaka 50 Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo imaze ishinzwe.
Kuri uyu wa 22 Werurwe, 2026, njyewe Cardinal KAMBANDA ntagije ku mugaragaro ibikorwa bya Yubile y’imyaka 50 Seminari nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo imaze ishinzwe.
Yubile izasozwa ku wa 18 Ukwakira, 2026.
Bikorewe i KIGALI, ku wa 22 Werurwe, 2026.
Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko iyi Yubile ari amahirwe akomeye abaseminari bari kuhiga ubu bafite, kuko bazahora muri souvenir (Urwibutso) y’amateka ya seminari ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Kuba Yubile ibasanze hano bakazaba bafite référence, souvenir ikomeye y’uko ari abaseminari ba Yubile.
Bazahora babyibukiraho, mu mateka bazahora babibibukiraho, ni ukuvuga ko mu myaka 25 iri imbere, igihe bazaba bizihiza Yubile y’imyaka 75 ya seminari, bazaba bari mu butumwa bunyuranye Nyagasani yabageneye. Nibo bazagaruka hano muri iyi seminari bavuga bati “Twari mu iseminari yizihiza Yubile y’imyaka 50. Bavuga bati dore uko byagenze, dore icyo twakora, dore icyakarusho twakongeraho, na seminari imaze kuba ikigugu”.
Arkiyepiskopi, yasobanuye ko Yubile igizwe n’ibintu 3: hari ugusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye, ibyo banyuzemo muri iyi myaka 50, hari kumenya aho bageze (ese muri 2026, nyuma y’imyaka 50 bahagaze hehe, bahagaze bate). Hari no gutegura imbere, ejo hazaza. Kuko bavuga bati umuntu utazi iyo avuye ntamenya aho ageze, nta n’ubwo amenya aho agana.
Gusubiza amaso inyuma kwa Yubile bibafasha kumenya seminari: bakamenya aho ivuye, nibwo bazarushaho kumva uko bahagaze, n’aho bageze, bikabaha n’urumuri rwo gutegura ejo hazaza.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yakomeje avuga ko iyo basubije amaso inyuma babona ukuboko kw’Imana kwajyiye kubaherekeza muri iyi myaka yose, bityo bakaba bafite byinshi bashimira Imana.
“Iyo dusubije amaso inyuma tubona ukuboko kw’Imana kwajyiye kuduherekeza, tukabona byinshi dushimira Imana. Ari abaseminari benshi mushimira Imana muri iyi mwaka 50, ari abarezi hari byinshi dushimira Imana twanyuzemo yadufashijemo, ari ababyeyi b’abaseminari nabo bashimira Imana imbuto zeze muri seminari mu bana babo bohereje, ari na Arkidiyosezi ya KIGALI turashimira Imana. Batubwiye abapadiri bagera kuri 84% (Umubare w’abamaze guhabwa Isakramentu mu bahize ni 80%) muri iyi myaka 50. Turashimira Imana rero izi mbuto zeze muri iyi seminari”.
Yakomeje asobanura ko n’ubwo bimeze bityo ariko, muri iyi myaka yose hari naho amateka agaragaza ko hari n’aho babona ibihe bitabaye byiza, aho hari bamwe bakoze ibinyuranyije n’impano Imana yabahaye.
Yavuze ko iyo basubije amaso inyuma, babona n’ibihe bitabaye byiza, n’uruhare rwabo yaba abaseminari batakoresheje neza impano Imana yabahaye, yaba abarezi, yaba ababyeyi batafashije seminari neza uko bikwiye, yaba n’umuryango w’Imana Arkidiyosezi ya KIGALI, ku isonga umwepiskopi, abo bose basubiza amaso inyuma bagasaba imbabazi aho batakoresheje neza impano Imana yabahaye, aho batakoresheje neza amahirwe Imana yabahaye ngo bayabyaze umusaruro mu guheshe Imana ikuzo, kandi bakire umukiro wayo. Ibi byose ikaba bifasha kumenya uko bahagaze.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko n’ubwo bimeze bityo ariko, asanga bari gutegura ejo hazaza bafite ikizere, kubera ko Nyagasani wabafashije muri iyi myaka, no mu gihe kiri imbere bari kumwe.
“Ubu ng’ubu tuzasuzuma ese tugeze hehe? hanyuma tubone urumuri n’imbaraga zo gutegura ejo hazaza dufite ikizere, kubera y’uko Nyagasani wadufashije muri uru rugendo rw’Imyaka 50, akatuba hafi no mu bihe bikomeye, noneho mu gihe kiri imbere turi kumwe, kandi dufite n’uburyo bunyuranye, ubu ng’ubu mu ikoranabuhanga, mu ikoranabuhanga: muri Artificial Intelligence (AI), muri communication (“mu itumanaho”), ubu ng’ubu amahirwe ni menshi kurushaho. Tuyabyaze umusaruro, kugira ngo ejo amateka atazabitubaza”.
Mu myaka 50 Seminari nto ya NDERA imaze, mu baharerewe abagera kuri 84% bahawe Isakramentu ry’Ubusaserdoti, barimo n’Abepiskopi 2: Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya GIKONGORO, na Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, umushumba wa Diyosezi ya BUTARE. Biteganyijwe ko uru rugendo rwa Yubile itangiye izarusoza tariki ya 18/10/2026. Yashinzwe tariki ya 27/09/1976, ishingwa n’uwari umwepiskopi icyo gihe, Musenyeri, Vincent NSENGIYUMVA, ishingwa muri Paruwasi ya RULINDO.
Abatarabaye Abasaserdoti babaye abantu b’ingirakamaro hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo mu mirimo itandukanye, kandi ifasha Kiliziya ndetse n’igihugu gutera imbere.
Nyuma y’imyaka 6 gusa iyi seminari ishinzwe muri Paruwasi ya RULINDO, umwepiskopi yaje gusanga muri iyi Paruwasi hatari hahagije mubyerekeranye n’imyidagaduro n’imikino, ndetse n’amazu yo kwigiramo, agira igitekerezo cyo kwimurira iyi seminari hano muri Paruwasi ya NDERA mu kwezi kwa 09/1982. Abatangiriye i RULINDO icyo gihe bari 50, bigaga mu mashuri 2.
Mu bindi byaranze iyi seminari ni uko muri Mata, 1994, mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi muri uru rugo hari harahungiye Abatutsi benshi, baza kwicwa, aho mu bishwe harimo n’uwari Econome muri uru rugo, Padiri Ananias RUGASIRA, ndetse hakaba n’uwakomerekejwe bikomeye wari Lecteur, Musenyeri Andre HAVUGIMANA.
Nyuma yaho Genocide imaze guhagarikwa mu kwezi kwa 9/1994, abari bageze mu mwaka wa 6 baje gukomeza igihembwe barakirangiza, bahabwa Diplome, barimo na Padiri umuyobozi w’iyi Seminari ya NDERA, uyibereye umuyobozi kuri ubu, Padiri Vedaste, wari uyirimo icyo gihe.
Nyuma mu mwaka 1995, abandi basigaye bo mu mwaka 1, 2, 3, 4, n’uwa 5, baharererwaga, n’abandi baturutse mu Iseminari nto ya ZAZA, na RWESERO bahuriye hano basubukura amasomo yabo basoza igihembwe cya 3, bakomeza amasomo yabo kugeza barangije. Bakaba bashimira cyane ubuyobozi bwa Kiliziya mu RWANDA bwemeye ko seminari ikomeza nyuma ya Genocide yakorewe Abatusi.
Seminari nto ya NDERA ifite abaseminariste 328 biga mu cyiciro rusange (Tronc Commun), ikagira n’amashami 3: PHISIQUE, CHEMISTRY, MATHS (PCM), na MATHS, CHEMISTRY, BIOLOGY (MCB) afite abiga mu wa 5 no mu mwaka wa 6, kubera ko amashami yavuguruwe bafite n’ishami rya MATHS and SCIENCE STREAM 1 rigitangira mu mwaka wa 4.
Mu butumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo kwamamaza Inkuru Nziza no gutegura abashumba bayo, amaseminari agira uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko kumenya, kwakira no gukurira mu muhamagaro w’ubusaseridoti. Iseminari nto ni igicumbi cy’ingenzi gifasha urubyiruko gukura mu bumuntu, mu bumenyi no mu buzima bwa gikristu, mu rugendo ruganisha ku busaseridoti.
Ni muri urwo rwego Arkidiyosezi ya KIGALI yashyize imbaraga mu gutegura abazaba abasaserdoti binyuze muri iyi seminari nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Seminari ya Saint Vincent / NDERA).
Arikidiyosezi ya KIGALI yashinzwe mu mwaka wa 1976 na Papa Pawulo wa VI, iyoborwa bwa mbere na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubutumwa bwo gutegura abazafasha Kiliziya mu murimo w’ivugabutumwa, ku wa 27 Nzeri 1976 yashinze iyi seminari nto ayitura Mutagatifu Visenti wa Pawulo.
Iyi seminari yahawe intego igira iti: “Ad Lucem et Veritatem”. Mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye “KURANGAMIRA URUMURI N’UKURI.”
Iyo ntego igaragaza icyerekezo cy’uburere butangwa muri seminari: gufasha urubyiruko gukura mu kuri kwa Kristu no kuba abahamya b’urukundo rw’Imana mu isi.
Mu rwego rwo kwitegura neza guhimbaza iyi Yubile, bashyizeho amakomisiyo 8 azafasha mu gukurikirana ibikorwa binyuranye by’iyi Yubile: Komite mpuzabikorwa (Commite de Coordination), Komisiyo ishinzwe gucukumbura amateka yaranze iyi seminari, Komisiyo ishinzwe umutungo n’imari, Komisiyo ishinzwe kwegeranya ibikoresho (Logistique), Komisiyo ishinzwe ubukangurambaga (Commission de mobilisation), Komisiyo ishinzwe itangazamakuru (Communication), Komisiyo ishinzwe Protocoles na servises, na Komisiyo ishinzwe Lituligie.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe kuzakorwa muri uyu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 Seminari nto ya NDERA imaze ishinzwe harimo: Gukusanya no kwandika amateka yaranze iyi seminari muri iki gihe cy’imyaka 50, Gusura aho iyi seminari yatangiriye muri seminari ya RULINDO mu mwak 1976, aho biteganyijwe ko bazahasura tariki ya 27/09/2026, hateganyijwe imikino izahuza abize muri iyi seminari mu myaka yashize n’abari kuhiga ubu ng’ubu, ikaba ari imikino isanzwe inaba buri mwaka, ariko uyu mwaka bikazaba akarusho. Bakazasoza n’ibirori bisoza iyi Yubile tariki ya 18/10/2026.
IMPAMVU ZO KWIZIHIZA IYI YUBILE
Kwizihiza yubile y’imyaka 50 ya Seminari nto Mutagatifu Visenti wa Pawulo ni igikorwa gifite agaciro gakomeye kuri Kiliziya no ku muryango mugari.
Mu myaka 50 ishize, iyi seminari yabaye:
- Igicumbi cy’uburere bushingiye ku ndangagaciro za gikristu
- Isoko y’abasaseridoti bakorera Kiliziya mu Rwanda no mu mahanga
- Umusingi ukomeye w’iyogezabutumwa n’ikorwa ry’ubutumwa bwa Kiliziya.
Iyo yubile izafasha:
- Gushimira Imana ku mpano y’abahamagawe mu busaseridoti
- Gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’iyi seminari
- Gushimangira umuhamagaro w’ubusaseridoti mu rubyiruko
- Gushishikariza imiryango gushyigikira umuhamagaro
- Gukomeza guteza imbere ubutumwa bwa seminari.
Izaba kandi umwanya mwiza wo kongera ubufatanye hagati ya Kiliziya, abakristu n’inshuti za seminari mu gushyigikira ubutumwa bwayo.
INTEGO ZA YUBILE
1. Intego Rusange
Kwizihiza no gushimira Imana ku myaka 50 Iseminari nto Mutagatifu Visenti wa Pawulo imaze itegurira Kiliziya n’igihugu abasaserdoti, n’abalayiki babereye Nyagasani.
2. Intego Zihariye
- Kwishimira imyaka 50 y’ubutumwa bwa seminari.
- Guhuza abarerewe muri seminari, abayirereramo n’inshuti zayo.
- Gushimangira umuhamagaro w’ubusaseridoti mu rubyiruko.
- Gushishikariza imiryango gushyigikira umuhamagaro.
- Guteza imbere ibikorwa remezo bya seminari.
- Kongera ubufatanye hagati ya seminari n’abafatanyabikorwa bayo.
IBIZARANGA URUGENDO RWA YUBILE
Urugendo rwo kwizihiza iyi yubile ruzarangwa n’ibikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa n’ubusabane birimo:
1. Gutangiza ku mugaragaro umwaka wa yubile
Ku wa 22 Werurwe 2026, hatuwe igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, anatangaza ku mugaragaro umwaka wa Yubile (urugendo rwa Yubile).
2. Ibiganiro n’inyigisho
Hazategurwa ibiganiro n’inyigisho byibanda ku:
- Mateka ya seminari
- Umuhamagaro w’ubusaseridoti
- Uruhare rw’imiryango mu gutanga abasaserdoti.
3. Iminsi y’isengesho
Hazategurwa ibihe byihariye byo gusabira:
- Abahamagawe mu busaseridoti
- Abaseminari
- Kiliziya muri rusange.
4. Guhuriza hamwe abarerewe muri seminari
Hazategurwa ibihe byo guhuza:
- Abasaserdoti barerewe muri seminari
- Abahoze ari abaseminari
- Abarezi n’abarimu bahakoreye.
5. Ibikorwa by’iterambere
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere seminari, hazatekerezwa ku mishinga igamije:
- Kuvugurura inyubako za seminari
- Kongera ibikoresho by’uburezi
- Kunoza imibereho y’abaseminari.





















