Arkiyepiskopi wa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/03/2026, yayoboye igitambo cy’Ukarisitiya muri Centre Saint Paul, muri Arkidiyosezi ya KIGALI, cyo guherekeza Padiri Roger DEPIENNE witabye Imana tariki ya 14/03/2026, afite imyaka 99, ari muri Diyosezi ya Namur, mu gihugu cy’UBUBILIGI avukamo.
Ni nyuma y’imyaka isaga 60 akorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu RWANDA.
Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi, abasaserdoti banyuranye, abiyeguriye Imana batandukanye, n’imbaga y’abakristu.
Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye yavuze ko urupfu rubababaza iyo hari umuvandimwe ubavuyemo, ariko bakaba bemera ko urupfu atari rwo rufite ijamabo rya nyuma ku muntu.
” Bavandimwe, urupfu ruratubabaza iyo hari umuvandimwe utuvuyemo. Ariko n’ubwo bitubabaza dufite ukwizera, kuko twemera ko umuntu adaheranwa n’urupfu, ntabwo urupfu ari rwo rufite ijambo rya nyuma ku muntu, ntabwo ari rwo maherezo y’ubuzima. Ukwemera kwacu no kwizera, ubuzima ntabwo burangirira ku rupfu, ahubwo urupfu ni ukuvukira ubugingo bw’iteka, urupfu ni irembo ritwinjiza mu bugingo bw’iteka, ubugingo burusha imbaraga urupfu”.
Yasobanuye ko byumwihariko umuhamagaro w’umusaseridoti, umuhamagaro we n’ubutumwa bwe aba ari umuntu wemera ubugingo bw’iteka, kandi akaba umuhamya wabwo, akitangira kuba umuhamya w’ubwo bugingo bw’iteka, no kurema abantu mu kwizera, uku kukaba ari ukwemera gukomeye kuyobora ubuzima bw’umuntu, kuko bazi ko urupfu rutera abantu kwiheba, ku buryo kumenya ko ubuzima burusha imbaraga urupfu, kumenya ubugingo bw’iteka ari ikintu gikomeye.
Bityo, Padiri Roger DEPIENNE, yari afite uku kwizera gukomeye kwo kwizera urukundo rw’Imana, yitangira kuba umuhamya w’ubu bugingo bw’iteka no kubumenyesha abandi.
Yagaragaje ko, uku kwemera Padiri Roger yari afite afite n’aho agukomora, kuko yavukiye mu muryango w’abakristu, amenya ukwemera n’uku kwizera akiri muto, aba ariko arererwamo.
Ikindi n’uko mukuru we yari umupadiri, na mushiki we akaba yari umubikira wiyeguriye Imana. Kuba mukuru we yari umusaserdoti, umumisiyoneri na we kujya kuba umuhamya w’uku kwemera mu mahanga, ibi nabyo bigatanga ubusobanuro bw’aho yakuye ubutwari n’imbaraga zo kuvuga ati “Hari abantu bari kure muri AFURIKA, mu RWANDA badafite amahirwe yo kumenya uku kwizera n’uku kwemera, ko ubuzima burusha imbaraga urupfu, butuma dushobora kubaho dufite intego, tuzi mu byo dukora byose n’ibyo tubamo: mu bigeragezo, mu burwayi, urupfu ntawuruhunga rwirirwa ruduhiga. Ariko ibyo byose ufite ukwizera, ufite intego y’ubuzima biguha umurongo”. Aravuga ati hano iwacu hari amahirwe y’uko abantu bamenya uku kwemera, ariko reka njye kure muri AFURIKA, mu mahanga aho benshi badafite amahirwe yo kumenya uku kwemera, n’uku kwizera.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yagaragaje ko Padiri Roger DEPIENNE yari umupadiri wa Diyosezi, ariko mu butumwa bwe akaba yaranabaye umupadiri w’umumisiyoneri.
“N’ubwo yari umupadiri wa Diyosezi, umupadiri wa Diyosezi muri forumasiyo (“formation”) ahabwa , mu burere ahabwa, ni ukuba umupadiri wa Diyosezi mu butumwa ahabwa muri Paruwasi, no muri Diyosezi ye, iwabo, mu muco we, mu muryango we, ku buryo rero kugira ngo nk’umupadiri w’umudiyosezi bitandukanye n’abamisiyoneri baba barabitojwe muri forumasiyo yose, batozwa kuzaba abamisiyoneri mu mahanga, we ntabwo yari yaragize iyo forumasiyo, ariko ishyaka ry’ukwemera n’inyota yo kwamamaza uku kwemera n’iyi nkuru nziza y’amizero bituma yemera guhaguruka aza ino atubera umuhamya w’ukwemera gukomeye n’ukwizera, umuhamya w’urukundo rw’Imana”.
Padiri Roger Depienne ni umupadiri w’umubiligi, wo muri Diyosezi ya Namur, witangiye cyane ubutumwa muri Kiliziya mu RWANDA.
Yaje mu RWANDA akiri muto, amara imyaka irenga 60 akorera ubutumwa bwa gisaserdoti mu gihugu cyacu muri Arkidiyosezi ya KIGALI, cyane cyane muri Paruwasi RULINDO, RUTONGO, NYAMIRAMBO na KIGARAMA.
Nyuma yo kuva mu RWANDA, yari atuye mu nzu yita ku bageze mu zabukuru i Namur mu BUBILIGI, ari naho atabarukiye.
Kiliziya yo mu RWANDA n’iyo mu BUBILIGI bashimira Imana ubuzima n’ubwitange bw’uyu mumisiyoneri wahariye ubuzima bwe kwamamaza Ivanjili.
Muri uyu mwaka wa 2026 yari ategerejweho kwizihiza yubile ebyiri zikomeye: imyaka 100 y’amavuko, n’imyaka 75 amaze ari umupadiri.









