ARKIYEPISKOPI WA KIGALI YAGIRIYE URUZINDUKO RWA GISHUMBA MURI PARUWASI YA RUSASA

Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Arkiyepiskopi KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 15/03/2026, Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa / RUSASA, yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, rugamije gusura umuryango w’Imana, uruzinduko rw’iyogezabutumwa, kugira ngo amenye aho bageze mu iyogezabutumwa, no kubakomeza mu kwemera. Yanakoreyeho umuhango w’ubucengezanema bwa kabiri ku bigishwa bari gutegurirwa kuzahabwa Isakramentu rya Batisimu kuri PASIKA bagera 136.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho yabasabye abakristu kuba abantu bagendera mu rumuri bakurikije Yezu Kristu we rumuri rw’isi.

“Bavandimwe Yezu agira ati, “Ndi urumuri rw’isi.” Uru ni urugero rwiza rudufasha kumva uruhare rukomeye rwa Yezu mu buzima bwacu. Twese tuzi akamaro gakomeye urumuri rugira mu buzima bwacu kuko ruduha kubona abantu n’ibintu, kubona aho turi naho tugana. Ufite adafite urumuri ntabwo ashobora kugera iyo ashaka kugera”.

Yavuze ko aha i RUSASA kera hahoze ari ishyamba nta nzira, nta muhanda. Atanga urugero ko umuntu ahavuye ahavuye ashaka kujya i KIGALI ashobora kurara agenda bwacya akavuga ko igihe yagendeye ubu yumva yageze i KIGALI, nyamara ashobora kuba yazengurutse akagaruka i RUSASA.

Yongeraho ko niyo umuntu ahuye n’undi uwo ari we wese mu mwijima umuntu amutinya ko ari umujura, umugiranabi cyangwa umucuraguzi akiruka akamuhunga niba bishoboka cyangwa akamutanga yirwanaho, nyamara urumuri rwaza agasanga ari umuvandimwe we, umwana we cyangwa umubyeyi we, yari agiye kwihekura.

Yasobanuye ko urumuri rw’Imana rufite akamaro gakomeye cyane, kuko rutuma abantu bashobora kubona abantu n’ibintu nk’uko Imana ibibona, kuko rwo ruri ku rwego rwo hejuru cyane.

(…) Imana ireba umutima, urukundo umuntu yifitemo. Urumuri rw’Imana ni urumuri rw’urukundo rw’Imana. Ni ukureba abantu urukundo, urukundo nyakuri rw’Imana n’urumuri rwayo(…). Yezu yaje kugirango ababere urumuri rushobora kubafasha kubona abantu n’ibintu nk’uko Imana ibabona.

Arkiyepiskopi wa LKIGALI, yibukije ko Imbuto y’urumuri ari icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri.

Yifashishije urugero rwa Mutagatifu Paul Intumwa, yabasabye kwakira neza urumuri rwa Kristu bahawe babatizwa, babe abana b’urumuri bagendera mu rumuri, bashishoze, bamenye ibishimisha Nyagasani, bareke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo babyamagane. Bimwe muri ibyo bikorwa bibi ni ubujura, ubusambanyi, amarozi, imihango ya gipagani byose byitwikira umwijima, kuko biteye isoni.

Muri iki gihe cy’igisibo by’umwihariko Kiliziya irimo, yababwiye ko ari igihe cyo guhashya umwijima ngo bakire umukiro, bakanguke, bahaguruke bave mu nzira y’umwijima n’urupfu, bave mu bapfuye maze Yezu Kristu abamurikire.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko nka Paruwasi imaze igihe gito isinzwe ndetse ikaba yaratangiwemo Isakramentu ry’Ubusaserdoti biyiha amahirwe menshi ku rushaho y’uko aza kubasura.

“Ndabashimiye rero uko mwayakiriye, kandi mwaje muri benshi, ari mu Misa ya mbere naramukije nsoza, ari namwe muri iyi Misa ya kabiri. Uruzinduko rw’ubutumwa uru ni urwa kabiri. Ubundi naje ari ugushinga Paruwasi, n’itangwa ry’ubusaserdoti ubushize, icyo gihe rero Paruwasi nk’iyi ng’iy’i RUSASA iba ifite ibikorwa nk’iyo binyuranye, nk’itangwa ry’ubusaserdoti, imbuto ya Paruwasi igitangira biba bibaha amahirwe menshi ku rushaho ko nza muri Paruwasi yanyu”.

Bityo akaba yabashimiye uko batumye nawe ahabwa amahirwe mesnhi yo kuza kwifatanya nabo gushimira Imana yo yabahaye Abasaserdoti, kandi RUSASA ikaba ifite n’abafratri bari munzira, ndetse asaba n’abato komeze kumufasha, kugira ngo babubakire bategure Abasaserdoti b’ejo n’abiyeguriye Imana.

Muri uru ruzinduko rwa gishumba Arkiyepiskopi yagiriye muri Paruwasi ya RUSASA, nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya yanaganiriye n’abakristu bahagarariye abandi: Abagize inama nkuru ya Paruwasi, rukaba rwanitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa NTARABANA, ho mu karere ka RULINDO, iyi Paruwasi iherereyemo, Theophile NIZEYIMANA. Uru ruzinduko rwanitabiriwe n’imbaga y’abakristu.

Paruwasi ya RUSASA yashinzwe tariki ya 17/10/2021, ibyawe na Paruwasi ya RUTONGO. Ifite abakristu basaga 12 597. ifite Santrali 2, Inyangoremezo 102. Kiliziya bafite yakira abakristu bicaye neza bagera kuri 700. Ifite imiryango ya Agisiyo Gatolika 9. Inama nkuru igizwe na Komisiyo 19.