IBYIHARIYE MU RUZINDUKO RWA GISHUMBA RWA CARDINAL KAMBANDA MURI PARUWASI YA MUSENYI

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 03/05/2026, yagiriye uruzinduko rwa gishumba muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Gaburiyeli / MUSENYI, rugamije gukomeza abakristu mu kwemera.

Uru ruzinduko, rwari mu rwego kandi, rwo kugira ngo amenye uko Paruwasi ibayeho muri iki gihe cy’ifungwa rya za Kiliziya. Bagize umwanya wo kumugaragariza ishusho ya Paruwasi muri iki gihe cy’umwaka umwe imaze ishinzwe, kuko yashinzwe tariki ya 05/02/2025, na we abaha inama y’ibyabafasha mu iterambere rya Paruwasi yabo, no kuri bo muri rusange: kuri Roho, no mu bukungu.

Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Santrali ya GITWE, ya Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa / NYAMATA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI yabakiriye kuko Paruwasi yabo ifunzwe, yakoranye inama n’abagize inama nkenurabushyo ya Paruwasi.

Abagize inama nkenurabushyo ya Paruwsi bitabiriye ni buri muntu uhagarariye: Komisiyo y’umuryango, Komisiyo y’urubyiruko, Komisiyo y’abana, Komisiyo ya Liturujiya n’itangwa riboneye ry’amasakramentu, Inama ncungamutungo wa Paruwasi, Komisiyo y’iterambere ryuzuye rya muntu (igizwe na CARITAS na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro), Komisiyo ya Bibiliya, Komisiyo y’imiryangoremezo yose, Komisiyo y’abalayiki, Komisiyo ishinzwe guhuza ubufatanye n’andi matorero namadini, Komisiyo yitangazamakuru, Komisiyo yimpuguke, Komisiyo y’ibikorwa bya Papa, Komisiyo y’Uburezi, Uhagarariye amakorari (Mpuzamakorari), Komisiyo y’Ubuzima, n’abandi.‎

Arkiyepiskopi, muri uru ruzinduko yahagiriye yakiriwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya MUSENYI, Padiri Geoffrey MUGENI MUCANI, na Padiri wungiriye, Padiri Stephen NINGIR, abapadiri bo mu muryango w’Abamisiyoneri ba Africa. Uru ruzinduko rwe kandi, rwanitabiriwe n’abandi biyeguriye Imana banyuranye, umuyobozi w’umurenge wa MUSENYI, mu karere ka BUGESERA Paruwsi iherereye, Gaspard GASIRABO, n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya MUSENYI.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine KAMBANDA, yavuze yifuje kubasura kuba bakibaha Paruwasi, ariko bizitirwa n’ikibazo cy’ifungwa rya za Kiliziya byahuriranye.

“Nifuje kubasura, ariko kubera y’uko kuva twabaha Paruwasi byahuje n’ufungwa rya za Kiliziya zimwe zitujuje ibyangombwa. N’ubundi twari mu nzira zo gukuraho ririya sakaro ritujuje ryari ryaraciwe, kubera ko ryangiza ubuzima bw’abantu, mu gihe rero tutarabona ibyangombwa binirana n’ifungwa rya za Kiliziya, no kubona icyangombwa mu kubaka nabyo na n’ubu ng’ubu tukivugana n’ubuyobozi, ngira ngo n’abayobozi b’ibanze tubana umunsi ku munsi dukorana mwajya mudufasha no kumenyesha ababishinzwe. Iyo abantu tudashobora guhura hari byinshi tuba tudashobora gukora. Ku buryo rero byatugirira vuba dushoboye kongera guhura. Imigambi rero twari dufite igenda ihubangana”.

Yongeraho ko ari muri urwo rwego yifuje kuza kubasura hano basengera muri Santrali ya GITWE, kugira ngo anabakomeze mu kwemera, cyane ko umwepiskopi aba anafite ubutumwa bwo gukomeza abavandimwe mu kwemera.

Yabibukije ko Arkidiyosezi ya KIGALI iri mu rugendo rwo kwizihiza Yubile, mu mateka na Paruwasi ya MUSENYI nayo ikaba ifite umusanzu wayo imaze gutanga, ndetse nayo ikaba iri mu ngabire bashima ko bahawe mu myaka 50 Arkidiyosezi Imana ishinzwe (1976 – 2026), aho yatangiye urujyendo rwo kuyizihiza mu byiciro binyuranye, ndetse ikazasozwa tariki ya 05/12/2026, muri Stade AMAHORO, iherereye muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI. Abasaba nabo kuzagira uruhare mu kwitabira ibikorwa byose bijyanye nayo.

Yabibukije kandi ko, Iyi Yubile bayigize iy’umuryango, kuko urugo rwa gikristu ari rwo musingi wa Kiliziya, ingo zifite umusingi uhamye ari zo zigize umuryangoremezo ufite imbaraga, imiryangoremezo ifite imbaraga ari yo igize Santrali, Santrali ari zo zigize Paruwasi, Paruwasi nazo zigize Diyosezi.

Bikaba ari yo mpamvu muri iki gihe cya Yubile basubiza amaso inyuma bakareba Ingabire Imana yabahaye: Ingabire z’abakristu b’imena, Ingabire z’ingo za gikristu zubatse iyi Diyosezi, imiryangoremezo, amasantrali, amaparuwasi byubatse iyi Diyosezi. Ibi bigatuma bamenya aho bageze, kugira ngo bategure ejo hazaza, kuko iyo umuntu atazi iyo avuye ntamenya aho agana.

Yababwiye ko kandi, ubusanzwe urukundo rukomeye rugaragarira mu bihe bikomeye. N’ubwo ubu bavunika bakora ibirometero bisaga 13Km bajya gusengera muri Santrali ya GITWE yabakiriye muri ibi bihe Paruwasi yabo ifunzwe, ko uko barushaho kwitanga ari nako birushaho guha agaciro gakomeye igikorwa baba bakoze. Ko urukundo rukomeye rw’Imana n’ubufatanye bwa kivandimwe rugaragazwa n’ubwitange, bikaba ari nako ituro ryabo riba rifite agaciro gakomeye imbere y’Imana, kurusha ituro ry’umuntu utabivunikiye cyane.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine KAMBANDA, yasobanuye kandi n’ubwo uyu munsi abakristu ba Paruwasi ya MUSENYI bavunika bakora urugendo rurerure bajya gusengera i GITWE, ariko nanone bitangana n’urwo bakoraga mu myaka yo hambere bajya muri Paruwasi ya NYAMATA yababyaye. Asaba abakristu gukomeza kurushaho gutekereza ikivi gikurikiyeho biyubakira Paruwsi, kuko ubu noneho iri mu maboko yabo.

“Paruwasi ya Musenyi turimo turavuga imvune ihari kugira ngo tuze dusengera i GITWE, ngira ngo murabizi urugendo abanyamusenyi bakoraga kugira ngo baze kubatizwa i NYAMATA, kuri PASIKA, urugendo bakoraga kugira ngo baze gukomezwa, urugendo bakoraga kugira ngo baze gushyingirwa, urugendo bakoraga kugira baze kubyara abana mu batisimu, abakuru murabizi, kuburyo rero ubu ng’ubu turashimira Imana iyo dutekereje aho twavuye, noneho biduha imbaraga zo gutegura noneho ejo hazaza. Ubu Paruwasi iri mu maboko yacu, duhaguruke rero tuyikorere, kandi tuzirikana ko n’ubwo tuvunika mbere twavunikaga no kurusha ubu ng’ubu. Ndagira rero ubu ng’ubu dutangire gutekereza mu kivi gikurikiyeho”.

Arkiyepiskopi, yashimiye cyane kandi, aba bapadiri bahakorera ubutumwa bo mu muryango w’Amisiyoneri ba Afurika, basanzwe banazwiho ko umuryango wabo ari na wo wazanye Ivangile bwa mbere mu RWANDA 1900, bakaba baranitanze kugira ngo Paruwasi itangire, gahunda batangiye yo gusura urugo ku rundi kuyikomeza, kuko ari nabyo bibafasha kumenya neza umubare nyawo w’abakristu bafite, abafite amasakrementu (nka Batisimu, Ukaristiya, Ugukomezwa, Ugushyingirwa), Umusaserdoti akanaha umugisha urugo, kuko urugo ruhawe umugisha wirukana ibibi byose bishobora kwibasira wa muryango. Urugo rutimitse Imana sekibi na we yimika ibye, aho usanga hari bamwe bashobora kujya no mu mihango ya gipagani (Ubupfumu, guterekera, amarozi no kwikanga amarozi).

Ingo nziza niyo zitegura ingo nziza z’ejo: Babanye mu rukundo, umugabo n’umugore babanye gikristu, mu bwumvikane, mu kubahana, mu kuzuzanya, ba bana nabo bakaba babareberaho. Haba harimo n’ufite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana akaba yaherekezwa.

Mu biganiro bagiranye n’abahagarariye inama nkenurabushyo ya Paruwsi, nyuma yo kubona ko hari imbaraga bafite ariko zikaba zitatanye, kubera ko batabasha guhura ngo bagira n’umwanya wo kuganira kucyabateza imbere kuri Roho no ku mubiri, haba ku giti cyabo cyangwa na Paruwasi yabo, Arkiyepiskopi yemereye urubyiruko kwishyirahamwe bagategura umukino ubahuza akazabaha igikombe.

‎Yabasabye gutegura imishinga ibyara inyungu Diyosezi ikazabatera inkunga kugira ngo biteze imbere: Ubworozi, ubuhinzi, iyi mishanga ikagira uruhare mu bahuza mu gihe Kiliziya ifunze, kugira ngo bagire n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kwemera kwabo, kumenya no kwitabira ibikorwa bya Kiliziya.

‎Arkiyepiskopi, yemereye kandi  abana ibitabo byabo bifasha kwihugura, kugira ngo bagire ukwemera gushyitse, kuko kwigisha abana uba utegurira n’abandi benshi mu gihe kiri imbere, Kiliziya y’ejo hazaza, kuko ukwemera gutojwe abato barinda basaza bakikurimo.

‎Yabasabye kureba no kwegeranya ibikorwa bikenewe guterwa inkunga, kugira harebwe ibikorwa Arkidiyosezi ya bateramo inkunga byakunganira Paruwasi mu iterambere ryayo.

‎YabibukiJe kwibuka kwitabira gutanga ituro rya Kiliziya, ritangwa buri mwaka. Yongeraho muri aya maturo harimo n’andi maturo afite agaciro gakomeye: Urugero hari abakristu bashobora gutanga imibyizi yabo runaka nk’abafundi n’abandi bakaza kubaka, kuvoma amazi, bahanga mu kintu runaka cyafasha mu kubaka Kiliziya bakabikora bitanze, n’ibindi byose byashyigikira mu kubaka Kiliziya.

Bimwe mu bikorwa Paruwasi iteganya harimo kubaka: Kiliziya nshya ya Paruwasi, urugo rw’abapadiri, ishuri ry’incuke. Hari kandi kuba hafi abarwayi n’abanyantege nke, gukomeza gahunda ya Misa mu bigo by’amashuri n’imiryangoremezo byizihije bazina Mutagatifu bisunze, gushyigikira ubwigishwa hifashishijwe ingo za Betaniya (aho kuri ubu bafite abigishwa basaga 700), kwita ku batishoboye, n’ibindi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu, Paruwasi ya MUSENYI ifite abakristu bagera ku 8000, bibumbiye mu miryangoremezo 104, muri bo 2876 nibo bagaragara ko bamaze kwimura amafishi yabo bayakura muri Paruwasi ya NYAMATA yababyaye. ‎Muri iki gihe ifunzwe ifunganywe na Santrali zayo 3: MUSENYI, KIGUSA, na RULINDO.