IBIRORI BY’ISOZWA RYA YUBILE Y’IMPURIRANE MURI ARKIDIYOSEZI YA KIGALI

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/12/2025, Arkidiyosezi ya KIGALI yakiriye ibirori by’isozwa rya Yubile y’impurirane: Imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu, n’iy’imyaka 125 ishize Inkuru Nziza y’umukiro (Ivangili) igeze mu RWANDA, byabereye kuri Stade AMAHORO, yakira abagera 45 000, iherereye muri Paruwasi ya Regina Pacis / REMERA, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Ibi birori, byitabiriwe n’intumwa ya Papa mu RWANDA, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan (Nonce Apostolique), Abepiskopi bo mu RWANDA, mu gihugu cy’UBURUNDI, TANZANIA, AUTRICHE, n’Abasaserdoti benshi banyuranye, abiteguriye Imana banyuranye.

Byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Intebe Dr Justin NSENGIYUMVA, wahagarariye President wa Repubulika muri ibi birori, n’abandi bayobozi banyuranye mu nzego bwite za leta, ingabo na Police. Byitabiriwe kandi n’imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino mu ma Diyosezi 9 agize u URWANDA.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe yahatangiye, yashimangiye ko kugeza ubu imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu, ndetse ibi bikaba ari na byo shingiro ry’ukwemera kwa Kiliziya.

“Imyaka 2025 irashize Jambo waremye ijuru n’isi yigize umuntu nk’uko Ivangili ya Yohani itubwira “Ni uko Jambo yigira umuntu maze abana natwe”. Ni ryo shingiro ry’ukwemera kwacu. Umukristu ni uwemera ko Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu. Yaje kudukiza bikaba ari byo duhimbaza muri iyi myaka 2025 ishize avutse ku isi. Ivuka rye ryatumye amateka y’isi agira ibice bibiri: Mbere y’ivuka rye na nyuma ye”.

Yasobanuye ko ariko muri icyo gihe abantu batumvaga Imana ngo bakire inzira y’umukiro, iyo Mana yaje kubereka urukundo rwayo ruhebuje ngo ikize isi, ariko abamwakiriye bose akaba yarabahaye kuba abana b’Imana, abo bakaba ari abemera izina rye.

Kuri uyu munsi kandi Kiliziya Gatolika mu RWANDA nayo by’umwihariko hahimbaje iyi Yubile ariko y’imyaka 125 ishize iyi nkuru nziza y’umukiro ibagezeho. Kuri ubu, ikaba yizihijwe ku ncuro ya 5, kuko yizihizwa buri nyuma y’imyaka 25: Yizihijwe bwa mbere mu mwaka 1925, 1950, 1975, n’iheruka yabaye mu mwaka 2000, n’iyi yizijwe uyu munsi mu mwaka 2025. Biteganyijwe ko Yubile itaha izizihizwa mu mwaka 2050.

Inkuru nziza ya Yezu Kristu (Ivangile) igera mu RWANDA yazanywe n’Abamisiyoneri bera, aho abambere baje mu RWANDA boherejwe na Nyirubutungane Papa Leo wa XIII (Papa wari uriho icyo gihe ahagana mu mwaka 1900). Icyo gihe baza mu RWANDA bahagurukiye ahitwa BUKOBA mu gihugu cya TANZANIYA, kuri ubu hakaba hitwa KATOKE (kuri ubu ni muri Diyosezi ya RURENGE – NGARA), aho Musenyeri Hilti yahagurukiye aza mu RWANDA. Baza banyuze mu gihugu cy’U BURUNDI / BUJUMBURA.

Kiliziya mu RWANDA, kuri ubu imaze kugira amateka anyuranye: Amateka arimo ibyiza byinshi, ariko ikagira n’aho yagiye ihura n’ibihe bikomeye.

Misa ya mbere mu RWANDA yaturiwe ahitwa i SHANGI, ni muri Diyosezi ya CYANGUGU ku itariki ya 20/01/1900.

Tariki ya 08/02/1900, nibwo aba Bamisiyoneri ba mbere batangiye Misiyoni ya SAVE (“Misiyoni ni nka Paruwasi y’ubu”), bayiragiza umutima mutagatifu wa Yezu.

Nyuma yaho abamisiyoneri bagiye bashinga izindi Misiyoni zirimo nka ZAZA tariki ya 01/11/1900, NYUNDO mu 1901, RWAZA mu 1993, MIBIRIZI mu 1903, KABWAYI 1906 mu, RULINDO mu 1909, na KANSI mu mwaka 1909.

Mu gihe cy’itangwa ry’Amasakramentu; Batisimu ya mbere yabereye IZAZA kuri ubu hakaba ari muri Diyosezi ya KIBUNGO mu 1902, izindi Batisimu zatanzwe ku bagera kuri 26 kuri Pasika yo mu mwaka 1903.

Nyuma yaho, mu 1904 Musenyeri Hilti yohereje abana ba mbere bamaze kubatizwa kujya kwiga i RUBIYA mu Iseminari yari amaze gushinga muri Diyosezi yari amaze gushinga ya BUKOBA. Nyuma y’imyaka 17 gusa, ni ukuvuga mu 1917 mu RWANDA hatangira kuboneka Abasaserdoti (Abapadiri) ba mbere.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze ko aya ari amateka akomeye, kandi adasanzwe kugira ngo ivangili igere ahantu nyuma y’imyaka 17 gusa habe hatangiye kuboneka abasaserdoti, ko ari umugisha w’Imana kandi bagashimira cyane ubwitange no kureba kure kwa Musenyeri Hilti.

Ababikira ba mbere basezeranye mu mwaka 1919 naho Abafurere ba mbere 1929.

Nyuma yaho, Misiyoni zakomeje kugenda zishingwa, ku buryo muri Yubile yabaye mu mwaka 1950 yahimbarijwe i SAVE (Kuri ubu ni muri Diyosezi ya BUTARE), ASTRIDA hari hamaze gushingwa Misiyoni 40, hamaze kuboneka abapadiri b’Abanyarwanda 90, abakristu babatijwe bari bamaze kugera kuri 357 722.

Umusenyeri wambere w’umunyarwanda yahawe Ubwepiskopi tariki 14/02/1952 ari we Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, wanabaye n’Umwepiskopi wa mbere mu kitwaga AFURIKA Mbiligi (Yari igizwe na CONGO, u RWANDA, n’u BURUNDI).

Ku itariki ya 28/11/1981, u RWANDA nanone rwagize umugisha mu mateka yarwo, umugisha ukomeye cyane wo gusurwa n’Umubyeyi Bikira Mariya wabonekeye bwa mbere i KIBEHO (Aha ni muri Diyosezi ya GIKONGORO).

Amabonekerwa yarakomeje kugera ku itariki ya 28/11/1989, yemezwa na Kiliziya muri KAMENA 2001. Kugeza ubu ng’ubu ni yo mabonekerwa yonyine yemewe na Kiliziya ku mugabane wa AFURIKA. Ni umugisha ukomeye ndetse bashimira Imana muri aya mateka ya Kiliziya mu RWANDA.

Arkiyepiskopi yibukije ko ubutumwa bwa Bikira Mariya yatangiye i KIBEHO bugaragaza neza ko iyo bwubahirizwa u RWANDA rutari kunyura mu icuraburindi rya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yavuze kandi, ubwo butumwa n’ubu bugikomeza cyane cyane aho Bikira Mariya yagize ati “Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri”. Avuga ko abantu bagomba gushishoza kuko ukemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri, kandi ko bigenda bigaragara no muri iki gihe. Bikira Mariya hari aho yagize Ati “Nimusabire isi kugira ngo ihinduke, isi yarigometse iragana ahabi”. Arongera ati “Nimwicuze Nimwicuze, Nimwicuze, kandi musenge nta buryarya”. Ugusenga kubaka ubumuntu, ugusenga kubaka ubuvandimwe, abantu bakabana kivandimwe mu mahoro. Arongera ati “Nimusabire Kiliziya kuko izahura n’amakuba”. Avuga ko ubu butumwa bukwiye kuzirikanwa cyane kugira ngo abantu batazongera kugwa ahabi kandi baraburiwe.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yagaragaje ko uretse kogeza inkuru nziza, Abamisiyoneri n’ababasimbuye b’Abanyarwanda batahagurukiye kogeza ivangili gusa, ko ahubwo bitaye cyane no kubikorwa rusange by’iterambere rya muntu.

“Mu kogeza inkuru nziza, Abamisiyoneri n’abamusimbuye b’Abanyarwanda ntibahagurukiye kogeza ivangili gusa, bitaye no kubikorwa rusange by’iterambere rya muntu, bagiye bafatanya n’abakristu kubaka za Kiliziya nk’uko abambanjirije bagiye babivuga: Amashuri, amavuriro, n’ibindi bigo, bagiye batega amatwi uko Ikinyarwanda kivugwa bagishyira mu nyuguti, bagishyira mu ndimi zishobora kwandikwa. Hari ibintu nk’uko mu cyongereza babivuga (We take it for granted), ubu ng’ubu tubona ururimi rw’Ikinyarwanda rwandikwa, rusomwa, ibitabo byandikwa mu Kinyarwanda”.

Arkiyepiskopi yasabye ko abantu bakwiye kujya bazirikana uruhare rukomeye Abamisiyoneri bagize muri ibi byose, bo bafashe umwanya wabo bagatega amatwi uko Ikinyarwanda kivugwa, bakagenda batandukanya inyuguti ku yindi n’ibihekane kugeza ururimi rw’Ikinyarwanda rushobora kwandikwa, ndetse bigisha abantu gusoma no kwandika.

Yongeyeho ko, icyo gihe ahari Misiyoni bahatangizaga n’ishuri, kugeza n’ubu bikaba ariko bikimeze. Bitaye no ku buzima, kugira ngo bite ku buzima bwa Roho n’ubw’umubiri, avuga ko kugeza ubu ng’ubu bashimira Imana iri terambere.

Uretse ibi, Abogezabutumwa bafashije mu by’ubushakashatsi, mu buhanga n’umuco. Kiliziya yatangije icapiro rya mbere i mu 1932, itangiza ikinyamakuru cya mbere cya KINYAMATEKA mu 1933, n’akanyamakuru k’abana (Kitwa HOBE) mu mwaka 1954 gitoza abato gusoma. Ibi byose bikaba bikiriho kandi bifasha benshi.

Bahaye agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, barwandikamo inyandiko za Kiliziya, zishyirwa mu Kinyarwanda, bandika byinshi bitari bizwi, byari mu mateka y’abakurambere.

Mu bihe bya vuba Kiliziya Gatolika yatangije n’ibigo by’iterambere, ibigo by’imari biciriritse bifasha abakene nka RIM.

Kiliziya Gatolika kandi, yaranzwe no gushyira imbere ibikorwa by’urukundo: CARITAS yatangiye mu w’1960 yitwaga SECURU Catholique, yatabaye abari bari mu bihe bikomeye igihugu cyarimo ukwicwa no guhunga, ibitaro byita ku bafite ubumuga nka GATAGARA, i NDERA yakira abafite ubumuga bwo mu mutwe, byatangijwe n’abogezabutumwa: Ababikira b’Abizeramariya, Ababikira b’Abakarikuta bazwiho kwita ku bakene, n’abari mu zabukuru.

Umugaragu w’Imana RUGAMBA Sipiriyani n’abafurere b’amashuri bashinga ingo zita ku bana baba mu muhanda n’abamugaye, bakabereka urukundo baba baraburiye iwabo.

Kiliziya yitaye kuri bose itarobanuye amoko, ibitsina, imyaka n’ibindi.

N’ubwo hari ibyiza byinshi bishimirwa Imana, ariko Kiliziya mu RWANDA yagiye igira n’ibibazo bikomeye mu bihe bitandukanye by’amateka, aho hagiye hagaragara bamwe mu bana ba Kiliziya bakoze ibikorwa n’imyitwarire bihabanye n’ijambo ry’Imana mu buryo bubabaje (……), hakomeje kuba inzangano n’amacakubiri ku byiswe amoko, ibi byateye ubugizi bwa nabi, ubuhunzi, intambara, ubwicanyi ndengakamere, kugeza no kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Arikiyepiskopi yavuze ko ibi bibabaje, ndetse bikaba ari ibyo kwamaganwa no kugawa, kuko hari abakristu bagendeye muri icyo kigare bagahemuka, bagira uruhare no mu bwicanyi no muri ibi bikorwa bibi. Aba bose avuga ko bakomeje kubasaba kwicuza, gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye, no kuyoboka inzira y’ubwiyunge, n’ubudaheranwa Abanyrwanda bose barimo kandi bahamagarirwa.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze gutya, bashimira Imana ko muri Kiliziya muri ibi bihe bikomeye, habonetsemo n’intwari zitazibagirana zabaye abahamya b’ukwemera aho rukomeye, ndetse hari n’abatanze ubuzima bwabo banga guhemuka. Aba bakaba barabaye udutara duto twagiye twaka mu mwijima w’icuraburindi ry’icyo gihe.

Yasabye abato n’abakuru bagiheranywe n’amacakubiri kuva muri uwo murongo. Avuga ko kuri uyu munsi basabirwa Ingabire yo guhinduka bakubaka igihugu gifite ejo heza, kugira ngo abana babo bazabasigire umurage w’ubuvandimwe n’amahoro.

Muri uku guhimbaza Yubile y’impurirane, Kiliziya yo mu RWANDA, hari byinshi ishimira Imana, aho kuva nyuma yo mwaka 1959 Kiliziya mu RWANDA yashyizwe mu rwego rwo kuva muri Vikariya ikaba Diyosezi, na za Misiyoni zikaba amaparuwasi. Kuri ubu hizihizwa iyi Yubile Yubile y’impurirane mu RWANDA habarurwa Paruwasi 236 ziri muri Diyosezi 9, abakristu gatolika babarizwa muri Miliyoni 5, Abapadiri 1160, abakorera mu ma Diyosezi n’abakorera mu miryango itandukanye, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3884, ab’igitsina gabo 445, amashuri abanza 1758, amashuri yisumbuye 1052, Kaminuza 6, ibigonderabuzima 106, ibitaro 10, ibigo mbonezamikurire 263.

Kiliziya kandi yagiye igira uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye by’urukundo n’ubutabera ibinyujije muri Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ifatanyamo n’inzego za Leta n’abanyarwanda muri rusange, ndetse na CARITAS za Diyosezi na CARITAS RWANDA zigakomeza gufasha mu mavuriro, mu nkambi z’impunzi, z’abaza bayigana no mu batishoboye.

Bityo hakaba hari bamwe mu bana benshi bagiye bafashwa mu mashuri bigaga bigoranye, kuko usanga hari bamwe mu bana b’abahanga ariko badafite ubushobozi bwo kwiga, kandi kwiga kwabo biba ari amahirwe ya Kiliziya, igihugu ndetse n’isi.

CARITAS ni umurongo wa Kiliziya ufasha abakene mu bushobozi igenda ibasha kubona, kugira bose bagende bashobora kugira amahirwe. Aho hose Kiliziya ikaba igerageza kuhaba kuko biri mu butumwa bwayo.

Arikiyepiskopi kandi, yasobanuye ko Yubile nanone ari umwanya wo gutegura imbere. Avuga hakiri urugendo rurerure mu kubaka ubuvandimwe n’amahoro nk’uko intego ya Yubile ibyibutsa, kugira ngo abakristu bashobore gushyira hamwe bubake igihugu mu iterambere.

Aha, yasobanuye ko iterambere rya mbere ari ukubaka ubumuntu n’ubuvandimwe. Ibi, bikaba ari na wo musanzu w’umwihariko wa Kiliziya. Avuga ko byagiye bigaragara hirya no hino ko iterambere rishyize imbere ibintu gusa bidaherekejwe n’umutima wa kivandimwe, abantu bageraho bagacuranwa, bagahemukirana, bakabirwaniramo, n’ibyo bari bamaze kugeraho bakabisenya, bagatangira bundi bushya. Bikaba ari yo mpamvu  bagomba guherekeza iterambere ryuzuye ry’umuntu ku mutima, ndetse no mu bikorwa by’umubiri.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yongeye gushimimangira ko yifuza ko umuryango witabwaho cyane, kuko ari ho byose bishingiye, ari ho bihera. Yavuze ko umuryango ari wo urema umuntu cyangwa se akaba yahagwingirira, kuko kubaka umutima no kumutegurira kuba umuntu wuzuye, wuje ubuvandimwe n’urukundo, ushobora kubana kandi agakorana n’abandi neza.

Yakomeje avuga kandi ko, ari byiza kwita ku burezi, kugira ngo bategure ejo hazaza, bategura abana bashoboye kandi bashobotse, kuko ari bo mizero y’ejo hazaza.

Yashimiye cyane kandi ubufatanye leta ifitanye na Kiliziya, cyane cyane kuri izi ngingo: Umuryango n’Uburezi, ko ari ibintu bishimira ko bashyize imbere, abizeza kuzakomeza ubufatanye, kugira ngo barusheho kujya mbere, no guha ikizere abana b’ejo.

Arkiyepiskopi, mu butumwa yahatangiye yanagarutse kuri Kiliziya zigifunze, avuga ko abizirikana cyane: Aho hari Paruwasi 24 zigifunzwe, avuga ko bagikora ibishoboka byose, no kuganira n‘ubuyobozi bwa leta kugira ngo bashobore kubona igisubizo.

Yihanganishije abakristu, kuko azi ko hari benshi bibabaje, bigora, kugira ngo bashobore guhura no gusenga, abasaba kwihangana ariko bafite ukwizera.

Yubile aba ari igihe cyo gushimira Imana, igihe cyo kwisuzuma no kwivugurura, igihe cyo gufata ingamba n’icyerekezo gikwiye.

Urugendo rwo kwizihiza Yubile y’impurirane muri Arkidiyosezi ya KIGALI rwatangiriye muri Paruwasi Cathédrale Saint Michel tariki ya 03/12/2023. Ku rwego rw’igihugu rwatangirijwe muri Diyosezi ya KABGAYI tariki ya 10/02/2024. Nyuma yaho yagiye hasimburana kuyizihiza mu byiciro binyura hirya no hino ma Diyosezi, muri za Paruwasi, n’i KIBEHO ku Ngoro ya Nyina wa Jambo.