Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/11/2025, Servisi y’iterambere ryuzuye rya muntu (CARITAS na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bya Arkidiyosezi ya KIGALI) yifatanyije na Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi Ubohora Imbohe / RULINDO kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene ku ncuro ya 9. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI.
Umunsi mpuzamahanga w’abakene w’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ” UKWEMERA KUTAGIRA IBIKORWA KUBA KWARAPFUYE” (Yak 2, 14-23) witabiriwe n’abasaga 400: abahagarariye CARITAS na CDJP muri Paruwasi RULINDO ku rwego rw’umuryangoremezo, Impuzamiryangoremezo, Sikrisale, Santrali na Paruwasi, banashyikiriza inkunga y’ibiribwa n’imyambaro abakene 16.
Uyu munsi mpuzamahanga w’abakene washyizweho na Papa Francisco. Intego yawo ntabwo ari uguhimbaza ubukene, ahubwo ni ugufata umwanya wo kureba ibitera ubukene no kubirwanya, ukaba umwanya mwiza wo kwibuka kuba hafi y’abakene n’abababaye.
Inkunga ihabwa abakene kuri uyu munsi iba yaregeranyijwe cyane cyane mu gihe cy’igisibo, igihe cya Adiventi, no mu kwezi kw’urukundo n’impuhwe, n’ibindi bihe, kuva mu miryangoremezo.
CARITAS ya Paruwasi ya RULINDO igizwe n’aya mashami: iry’imibereho myiza, iryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, ishami ry’amajyambere, n’ishami ry’ubuzima bafatanya na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro.
Bimwe mu bitera ubukene muri rusange harimo: uburwayi, igihombo ku bakora ubucuruzi butandukanye, amakimbirane, ubunebwe bwo gukora, n’ibindi …
Dore bimwe mu bikorwa bya CARITAS ya Paruwasi ya RULINDO:
- Kubaka no gusanira inzu abatishoboye, aho uyu mwaka basaniye abantu inzu 2
- Gufasha hatangwa ibiribwa, imyambaro n’ibindi bintu bitandukanye. Uyu mwaka bafashije abantu 15
- Guha ubufasha abajya kwa muganga kwivuza. Uyu mwaka bafashije abantu 15
- Gufasha no kuguriza abanyeshuri. Uyu mwaka bafashije 14
- Gufasha abana bafite ubumuga. Bafashije abo ku GASHINGE (hari ikigo cy’abana bafite ubumuga)
- Kwigisha urubyiruko ubudozi.
- Gusura abarwayi n’abagororwa.
- Koroza amatungo abatishoboye.
- Gufasha abatishoboye kubona igishoro cyo gutangiza imishinga mito.
- Kwishyurira abatishoboye Mutuelle de santé.
- Gukangurira abantu kujya mu bikorwa by’ubuzima.
- Gukangurira abantu kujya mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.
- Gukangurira abantu kwihangira imirimo.
Bimwe mu bikorwa by’Ubutabera n’Amahoro ya Paruwasi ya RULINDO:
- Gukemura amakimbirane mu miryango
- Gufasha abafite ibibazo by’ihungabana
- Gusura no kuba hafi abageze mu zabukuru
- Gutanga inyigisho mu bageni
- Gufasha abana baba ku muhanda
- Gukumira no gukemura amakimbirane mu muryango
- Isanamitima, n’ibindi …









