Paruwasi Kigarama

Paruwasi  Mutagatifu Kalarisa ya Kigarama

Padri Mukuru: Padri Viateur NSENGIYAREMYE

        Nimero ya telefoni : 0788809200\ 0787069036

  Umunyamabanga: Sylvie UMWALI

         Nimero ya telefoni: 0781916306

Misa (zose z’ikinyarwanda)

Ku cyumweru kuri Paruwasi:07h30, 10h30, 16h00

Misa zo kumibyizi  ni imwe kuri paruwasi kuva kuwa mberi kugeza kuwa gatandatu:  06h15

Kuwa mbere misa 06h15 mu babikira  b’aba Clarisse

Kuwa kabiri misa mu Bajambo (06h15)

Kuwa gatatu misa muNshuti Z’abakene ((06h15)

Kuwa kane misa mu kigo  cy’amashuri cya TT C

Gushengerera: 

Kuri paruwasi:Kuwa kabiri 17h00-18h00, kuwa Kane 07h00-18h00.

Mu masantarari yose  ni kuwa Kane nibura 15h00-17h00

Penetensiya:

kuri Paruwasi : kuwa kabiri no kuwa 6 nyuma ya Misa (07h00)

Mu kigo cy’amashuri Agahozo ni 1(16h00)

Kwakira abakristu

Kuwa kabiri: 08h00-12h00

Kuwa gatanu: 08h00 – 12h00

Imiterere ya paruwasi

Umutagatifu murinzi wa Paruwsi Kigarama ni Klara w’Asizi. Paruwasi yashinzwe kuwa 11ugushyingo 2006.

Paruwasi ya Kigarama iherereye kuri 30o20’13’’E na 2o01’19’’S. Ibarizwa mu Karere k’ikenurabushyo ka Masaka, mu burasirazuba bwa Arkidiyosezi ya Kigali.

Dushingiye ku nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, Paruwasi ya Kigarama ifite icyicaro mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari k’Akanzu, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba bw’U Rwanda.

Ikarita ya paruwasi Kigarama

Ihana imbibi mu majyepfo ashyira uburengerazuba na Paruwasi ya Karenge, mu majyepfo ashyira Iburasirazuba hari Paruwasi ya Zaza yo muri Diyosezi ya Kibungo, iburasirazuba hari Paruwasi ya Rwamagana yo muri Diyosezi ya Kibungo, mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Musha; iburengerazuba hari Paruwasi ya Kabuga na Masaka.

Amateka yaranze Paruwasi Kigarama

Amateka yaranze paruwasi Kigarama tugiye kuyareba hakurikijwe urutonde rw’amasantarari kandi tunayarebeye mu masantarali.

1. Santarali ya Kigarama

Santarale yitiriwe Mutagatifu Klara w’Asizi, niyo cyicaro cya Paruwasi Kigarama, ikaba yaravutse kuwa 15/08/1968, ishingwa na Padiri Felli, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana. Yatangiriye munsi y’igiti cy’umunazi, amabuye yari ahari akifashishwa nk’intebe. Ubwigishwa muri iyo Santarali bukaba bwaratangiye kuwa 18/08/1968 butangijwe n’Umukateshiste witwa Yohani NGWIJE. Santarali Kigarama yaje kwimurirwa muri paruwasi ya Musha mu mwaka ukurikiyeho (1969) kuko aribwo yari ikimara kuvuka.

Mu mwaka w’1977 Santarali Kigarama yari ikibarirwamo na Nyamatete yaje kubaka Kiliziya n’inzu y’ubwigishwa, yifashishije umuganda n’umusanzu w’abakirisitu, ibiti byakoreshwaga byaturutse Nyirabujari (Gahengeri), bari bayobowe na Padiri Herman GROYMASS.

Kuri ubwo bwitange bw’abakristu bayobowe na Padiri Adiriyani no kubufatanye n’abagiraneza b’Abataliyani bayobowe n’umugiraneza Claire RELVOET, mu mwaka w’1980, hubatswe kiliziya ikomeye, itahwa mu w’1981. Kuva 1985 nibwo gukorera mu miryango remezo byatangiye. Santarali Kigarama ifite Impuzamiryangoremezo 16 n’imiryango remezo 44. Paruwasi ya Kigarama itaravuka, hari Abapadiri bavaga muri Paruwasi ya Musha n’ahanndi bagasomera misa abakirisitu. Mu bibukwa ba vuba twavuga: Mgr Nikodemu NAYIGIZIKI, Avit BARUSHYWANUBUSA, Elvinus MUSEMAKWELI, Thomas KANAMUGIRE, Jean Bosco NTAGUNGIRA, Don Tito OGGIONI (RIP), Jean Baptiste RUGENGAMANZI, Canisius UWAMAHORO, n’abandi…

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakirisitu, Santarali Kigarama ifite Sikirisale imwe, iherereye i Bicumbi. Ikaba yitwa Succursale ya Bicumbi, yubatswe n’umuganda w’Abakirisitu mu mwaka w’2002.

Ifoto ya sikirisale ya Bicumbi

2. Santarali ya Murehe

Santarali ya Murehe yavutse mu 1968, ishingwa na Padiri Jean Palmentier wa Paruwasi ya Masaka. Iyo Santarali yakomeje kubarirwa muri Paruwasi ya Masaka kugeza mu w’2006, ubwo yimuriwe muri Paruwasi nshya ya Mutagatifu Klara. Yagize amahirwe yo kubyara Abasaserdoti babiri : Padiri Jean Pierre HAVUGIMANA mu w’2003 na Padiri Wellars UWAMUNGU mu w’2004.

Ku bijyanye n’imyubakire, Santarali Murehe ifite Kiliziya yasanwe, itahwa kuwa 11/02/2007 n’inzu ebyiri z’ubwigishwa zimeze neza n’indi imwe ikeneye gusanwa.

Santarali Murehe igabanyijemo impuzamiryango remezo 27 n’imiryango remezo 66.

3. Santarali Rubona

Santarali ya Kristu Umwami ya Rubona niyo mfura ya Paruwasi Kigarama, ikaba yaravutse mu mwaka w’1954, yashinzwe na Padiri Bonifasi MUSONI. Kubera ko icyo gihe hari hakiri ishyamba, igitambo cya misa cyaturirwaga musi y’igiti no mu rugo rw’umukirisitu witwa Petero GASHASHI wari utuye kuri uwo musozi, naho I Nawe kigaturirwa kwa Zakaliya KANANURA. Mu mwaka w’1964 nibwo Padiri Felli yubatse Kiliziya ya mbere ya Santarali Rubona, yaje kuvugururwa mu w’1978 n’umuganda w’abakirisitu bayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Musha A.Herman GROYMASS. Mu mwaka w’1972 nibwo CARITAS yashinzwe muri Santarali ya Rubona, iyoborwa na KALISA Innocent, maze itangira ibikorwa byo kwita ku bakene. Kiliziya ya Santarali ikoreshwa ubu yatashywe kuwa 28/12/1999, ikaba ifite amazi n’amashanyarazi, indangururamajwi, kandi yubakishije ibikoresho biramba.

Uko umushinga wo kuyubaka wari waratangiwe na Padiri Danco waje guhagarikwa n’intambara, ukaza gusubukurwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Inzu y’ubwigishwa yubatswe na Padiri Adiriyani yunganiwe na none n’imbaraga z’abakirisitu. Santarali ya Rubona igizwe n’impuzamiryangoremezo 15 n’imiryango remezo 40. Kugira ngo irusheho kwegera abakirisitu, ifite sikirisale ebyiri ziyishamikiyeho: Mabare na Nawe.

Santarale ya Rubona ifite Sikirisale 2 arizo: Mabare na Nawe

Sikirisale ya Mabare

Sikirisale ya Mabare igizwe n’impuzamiryangoremezo 4 ikagira imiryangoremezo nsangirabuzima10.

Sikirisale ya Nawe

Sikirisale ya Nawe yo igizwe n’impuzamiryango-remezo 9 ikagira imiryango-remezo nsangirabuzima 20.

4. Santarali Nyamatete

Santarali yitiriwe Umutima Mutagatifu wa Yezu y’i Nyamatete ihana imbibi mu majyepfo na Paruwasi ya Zaza, zigabanywa n’ikiyaga cya Mugesera, Iburasirazuba hari Santarali ya Rubona, mu Majyaruguru hari Santarali ya Kigarama na Murehe naho Iburengerazuba hari Paruwasi ya Karenge.

Yashinzwe mu 1973 na Padiri Herman GROYMASS, ahereye ku matsinda y’abakirisitu ba N54 (Nyamatete), N55 (Cyarugaju) na N56 (Ndarage) yabarizwaga muri Santarali Kigarama (Paruwasi Musha), yari ayobowe na André KARAHANYUZE na Ignace KARERANGABO. Mu mwaka w’1984, nibwo inama zari zigize Santarali Nyamatete zavuguruwe zikabyara Imiryango Remezo 16.

Nyuma yo gusengera mu nsi y’igiti, Abakirisitu b’i Nyamatete bakoresheje imbaraga zabo bubaka kiliziya ntoya, maze mu mwaka w’1985 hatangira kubakwa kiliziya ya Santarali yatashywe mu w’1988, ihabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Baptiste MORANDINI, Intumwa ya Papa mu Rwanda, hanakirwa Padiri Valens TWAGIRAMUNGU, Umupadiri mushya uvuka muri Paruwasi. Santarali ya Nyamatete yifashisha moteur yiguriye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, yoroye inka kandi ihinga urutoki n’inanasi mu rwego rwo kuzamura umutungo wayo. Ikaba inateganya gukurura amazi n’amashanyarazi ifatanyije n’abaturage bayegereye (umusanzu wamaze gutangwa muri koperative ikurikirana icyo gikorwa).

Santarali Nyamatete ifite impuzamiryango-remezo 17 ikagira imiryango-remezo nsangirabuzima 38.

5. Santarali Rugarama

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakirisitu bategereye Santarali ya Murehe, hashinzwe Sikirisari ya Rugarama.

Sikirisari ya Rugarama yatangiye ifite ikibazo cy’umwihariko wo kutagira inyubako n’imwe yakwifashishwa mu gitambo cya missa cyangwa mu muhimbazo. Ikorera mu kigo kizitiye nk’uko bigaragazwa n’ifoto ikurikira.

Kiliziya ya santarali Rugarama yitiriwe Mutagatifu Tereza wa Avila

Abapadiri bayobora Paruwasi ubu

  1. Padiri NSENGIYUMVA Mathias
  2. Padiri Baganineza Fidele

Uko wagana Paruwasi

Agasanduku k’amabaruwa : 442 Kigali-Rwanda

Terefone : 0788678204

Urutonde rw’ibigo n’imiryango y’abihayimana birangwa muri paruwasi

  1. Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya
  2. Inshuti z’abakene

Urutonde rw’abapadiri n’abiyeguriyimana bavuka muri paruwasi :

  1. Padiri TWAGIRAMUNGU Valens
  2. Padiri RUHUMULIZA Claude
  3. Padiri NIYIGENA Leodegard
  4. Padiri UWAMUNGU Wellars
  5. Padiri NDANGAMYAMBI Victor
  6. Padiri BIGIRIMANA Marius

Inzira z’ibisubizo ku bibazo by’ingutu

Amahugurwa ahoraho ku balayiki bungaira mu ikenurabushyo, kubaha ibikoresho biboneye no kubakorera isuzumamikorere kenshi;

Guteza imbere umushyikirano n’abantu bafite impano, ubumenyi n’ubushobozi byafasha paruwasi ;

Kurushaho gusobanura icyiswe uburinganire (gender), kigomba kumvikana ahubwo nk’ubwuzuzanye   ;

Guteza imbere uruhare rw’abalayiki mu bikorwa bya paruwasi, kubegurira inshingano zagombye kuba izabo, no kubagenera raporo z’ibikorwa za paruwasi ;

Guteza imbere ibikorwa bifasha abakristu kwiteza imbere (ibimina n’ibindi)

Kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo by’iyogezabutumwa aho bikenewe.