Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa KIGALI, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/01/2026, yifatanyije n’ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls’ School, riherereye muri Paruwasi ya KACYIRU, mu murenge wa GISOZI, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe (FAWE Girls’s School Silver Jubilee). Ryafunguwe tariki ya 14/12/1999.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho yavuze ko uburezi ari ubutumwa bw’ingenzi bwa Kiliziya, ndetse ikabwitangira kuko yemera ko ari ukurerera Imana.
“Uburezi ni ubutumwa bw’ingenzi bwacu muri Kiliziya Gatolika, tukabwitangira, kuko twemera ko kurera umwana ni ukurere Imana. Umwana Imana imurema imufitiye umugambi, hari uruhare yamugeneye azagira mu mateka y’umuryango, y’igihugu, na Kiliziya, ikamuha impano zinyuranye. Iyo turi hano tuba tubona impano zinyuranye muri aba bana, izo mpano Imana iba yarazimuhaye, izo gabire, iyo talenta, kugira ngo azasohoze ubwo butumwa, aba ari impano zijyana n’ubutumwa, n’umugambi Imana imufitiye. Uburezi rero akaba ari ugufasha wa mwana za ngabire zigasohoka, zigatezwa imbere, zigashobora kumufasha gusohoza ubutumwa bwe mu mugambi Imana imufitiye”.
Ibi, bikaba ari yo mpamvu bitangira uburezi, bakabushyiramo imbaraga, kubera ko buhwanye n’ubutumwa bwabo nka Kiliziya.
Kuva Kiliziya yagera mu RWANDA, umwaka ushije wa 2025 Kiliziya yizihije Yubile y’imyaka 125 ishize Ivangili igeze mu RWANDA. Aha, Arikiyepiskopi yavuze ko Ivangili aho yageraga yatangiranaga n’uburezi, bijyanye no kwigisha Ivangili, kuko ari rwo rufunguza ruha umuntu kuzasohoza ubwo butumwa Imana iba yaramugeneye.
Yasobanuye ko Uburezi ari ikintu bashyizeho umutima cyane nka Kiliziya, cyane cyane Kiliziya muri AFURIKA, kuko 70% by’Abaturarwanda no muri AFURIKA muri rusange ari abafite imyaka 30 gusubira hasi. 70% ni abato bakeneye kwiga, kugira ngo za mpano, ya matalenta ashobore gushyirwa hanze.
Arkiyepiskopi, yavuze ko ari yo mpamvu bibababaza cyane iyo hari abana badafite amahirwe yo kwiga. N’ubwo bimeze gutya ariko yavuze ko ashimira cyane ubuyobozi bwa leta uburyo bafatanya nka Kiliziya, kugira ngo abana bose bashobore kugira amahirwe yo kwiga. Avuga ko iyo batabatoje ngo ayo matalenta ajye ahagaragara, atezwe imbere kandi ashobore kwera imbuto barayatakaza.
Muri AFURIKA ni cyo kibabaje, kuko urubyiruko rwinshi amatalenta aratakara kandi yashoboraga kugirira akamaro igihugu ndetse n’isi. Arikiyepiskopi, yakomeje avuga ko bishimira ubwo bufatanye butuma bashobora kugera kuri benshi mu rubyiruko rushoboka, kugira ngo bahabwe amahirwe yo kwiga.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, aha, yanashimiye cyane kandi, abantu bose bagize uruhare muguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kugira ngo na we abashe gushyira ahagaragara matatalenta yabo, kuko kurera umukobwa aba ari ukurera umuntu uzagira akamaro ku muryango we netse no ku gihugu.
“Urubyiruko rufite amahirwe make yo kwiga muri AFURIKA iyo bigeze ku bakobwa byo birushaho. Kuko akenshi usanga umwana w’umukobwa adashyirwa imbere ngo ahabwe amahirwe mbere y’umuhungu cyangwa se kimwe n’umuhungu, ibi nabyo twabishimira cyane ubuyobozi bwa leta ndetse n’umuryango wa FAWE kubera iri shuri, kugira ngo ya matatalenta abakoba bafite tutayatakaza kandi nk’uko byagiye bigarukwaho kurera umukobwa aba ari ukurera umuntu uzagira akamaro ku muryango we netse no ku gihugu”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze gutya ari ko uburezi atari ubumenyi gusa, ko ari no kumutoza ubwitonzi, kuko ubumenyi bwonyine budahagije, ko izo mpano kugira ngo azikoreshe neza bisaba no kumurera, kugira ngo ashobore kuzikoresha neza, kuko bikunze kugeragara ko iyo adakoresheje neza bwa bumenyi, rya koranabuhanga ashobora kubikoresha mugusenya, kugira nabi no kwangiza, aho kubikoresha mu kubaka no kugira akamaro.
Ibi, bikaba ariyo mpamvu nka Kiliziya bavuga ko gushyira imbere gutoza umwana ushoboye, ufite ubumenyi, ariko n’umwana ushobotse ufite ubwitonzi, ushobora kubikorasha neza, kuko Science without Conscience is a ruine of the soul, ko byakwica bwa bwenge budaherekejwe n’umutima nama, bisenya wa muntu, kandi bikangiza n’abandi.
Yibukije ko nka Kiliziya, buri mwaka bagira intego y’uburezi, ndetse ko n’igihe bizihiza uburezi Gatolika nk’umusanzu batanga mu burezi uyu mwaka insanganyamatsiko bafite mu burezi Gatolika igira iti “NDERA NEZA, NKURE NEZA, NKORE NEZA”. Abana iyo babareze neza bituma Bakura neza, kandi n’ejo mu nshingano bahawe bakazakora neza.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yagaragaje uruhare rukomeye cyane rw’umurage w’uburezi wasinzwe na Nyirubutungane Papa Francisco, umushumba wa Kiliziya Gatolika ugizwe n’inkingi 7. Asobanura ko ku rwego rwa Kiliziya kw’isi, Nyirubutungane Papa Francisco yasize umurage ukomeye w’uburezi, ugizwe n’inkingi 7.
Ibi kandi, ngo byabaye mahire ko na Papa Leo wa XIV wamusimbuye ubu ng’ubu ari umurezi ukomeye, ndetse ko na we yongeyemo inking 3. Akomeza avuga ko izo nkingi 3 mu burezi ari: Ugutega umwana amatwi umwana, Kiliziya ishyira imbere ku buryo bw’umwihariko kurera umwana w’umukobwa, ndetse ni uko uburezi butangirira mu rugo.
Icya mbere mu burezi mu gutega umwana amatwi, Arkiyepiskopi yasobanuye ko abana baba bifitemo impano, kumutega amatwi nibwo umenya ikimurimo. Yavuze ko umwana atari akabindi gasukwamo ubumenyi, na we ubwe yifitemo Potentials Talents zikeneye kugira ngo uzimenye ushobore kumufasha neza za mpano ze gusohoka. Education ni ikiratini (“Educare and Ex-Duco”), kuyobora cyangwa gusohora za mpano yifitemo zikajya hanze, zigatezwa imbere cyangwa zikagira imbuto.
Icya kabiri, Kiliziya ishyira imbere ku buryo bw’umwihariko kurera umwana w’umukobwa, kandi nanone bategura n’uburezi. kuko umutegarugori afite uruhare rukomeye ndasimburwa ndetse rw’ibanze mu burezi, kuko umubyeyi, umutegarugori uburezi bwe butangira n’umwana ataravuka (“Prenatal education”).
Aha, yatanze urugero ko n’umwana uri munda akurikira, ko yumva. Yatanze urugero rwa Yohani Batista mu Ivangili nyina Elizabeti ko yumvise yisimbiza n’ibyishimo igihe Bikira Mariya asura Elizabeti Mutagatifu, yumva n’umwana Yohani Batista atwite ntabwo yasigaye inyuma mu byishimo byo kwakira abashyitsi bahire.
Avuga ko, ibi bigaragaza ko n’umwana utaravuka akurikira, kuburyo uburezi butangira hakiri kare, kandi ko ubu burezi bugizwe ku buryo bw’umwihariko n’umubyeyi. Ariyo mpamvu kurera umwana w’umukobwa, gutegurira uburezi umutegarugori w’umubyeyi Kiliziya ibishyiramo imbaraga cyane. Bityo ashimira cyane ubufatanye n’umuryango FAWE wita kuri ubu burezi ku buryo bw’umwihariko bw’umwana w’umukobwa, ndetse n’ubuyobozi bwa leta ukuntu bufasha, bwita kuri ubu burezi.
Arkiyepiskopi, yavuze kandi ko icya gatatu ari uko uburezi butangirira mu rugo. Aha yasobanuye ko kugira ngo abarezi bagire icyo bageraho ari uko bafatanya n’ababyeyi, bafatanya n’umuryango w’umwana, kugira ngo bahurize hamwe, kandi bagendere hamwe. Yashishikarije cyane ababyeyi n’abarezi kugira ubufatanye ndetse no kuzuzanya muri ubu burezi, kugira ngo bashobore kurera wa mwana.
Ishuri ryisumbuye rya FAWE GIRLS’ SCHOOL, rizwiho kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa gusa. Ryafunguwe ku mugaragaro tariki ya 14/12/1999 na President wa Repubulika, H.E Paul KAGAME. Mu myaka 25 rimaze rishinzwe rimaze imyaka 10 riyoborwa n’Ababikira bo mu muryango w’ABENEBIKIRA bahakorera ubutumwa, aho kuri ubu umuyobozi w’ishuri ari Soeur Marie Pélagie UMUMARARUNGU.
Mbere y’igitambo cy’Ukarisitiya, Arkiyepiskopi, yabanje guha umugisha icyumbi rishya ry’abanyeshuri (Dortoir), ifite inyubako igeretse 2, igizwe n’ibyumba 45. Kugeza ubu rimaze kurangizamo abanyeshuri bagera 2395. Kuri ubu ryigamo abanyeshuri b’abakobwa gusa bagera 825. Rifite intego yo gukomeza guteza imbere uburezi bw’umukobwa, binyuze cyane cyane mu masomo ya Siyanse.
Ibi, birori byitabiriwe na Minisitiri w’uburezi, IRERE Claudette, DG REB, Nelson MBARUSHIMANA, Urujeni Martine, umuyobozi w’umujyi wa KIGALI wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, n’umuyobozi w’ishiri, n’abandi.
FAWE GIRLS’ SCHOOL rigitangira ryatangirange amashami 2: Biology and Chemistry na Mathematics and Physics. Kugeza ubu rifite ikiciro rusange (Tronc Commun n’amashami 4: MPC, PCM, MCB na PCM. Ni ishuri rifite mu nshingano n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira.













