Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 01/02/2026, yayoboye Igitambo cya Misa cyo gusoza isengesho ry’Igisingizo cya Yeriko rigenewe urubyiruko (ry’imizi 7), ryaberaga muri Centre de l’Emmanuel – KICUKIRO (Urugo rw’umutima Mutagatifu wa Yezu), iherereye muri Paruwasi ya KICUKIRO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, cyitabiriwe n’abasaga 5000.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu bubutumwa yabagejejeho, yabashimiye inyigisho bahawe zishingiye ku Ijambo ry’Imana, avuga ko Ijambo ry’Imana ari bwo bukungu bukomeye Imana yahaye abantu, kuko yabasangije Ijambo ryayo.
“Ndabashimira rero, kandi mbasaba ngo mukomereze aho ngaho inyigisho zatanzwe zishingiye ku ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana nibwo bukungu bukomeye Imana yaduhaye. Yadusangije Ijambo ryayo. Bikira Mariya i KIBEHO yaduhishuriye agira ati ndi Nyna wa Jambo. Ntabwo yavuze ati ndi Nyina wa Yezu Kristu, dusanzwe tuzi twumva, “Ndi Nyina wa Jambo”. Jambo rero ry’Imana ni ijambo ry’agaciro gakomeye. Bibiliya Ijambo ry’Imana ni cyo gitabo kw’isi cyanditsweho, kigishwa, kivugwa kurusha ibindi bitabo byose byabayeho mu mateka y’isi. Ibyo nabihamya kandi n’undi wese yabihamya, kubera ako gaciro k’iryo Jambo”.
Yongeyeho ko mu bihe bya cyera (Mu gihe cya Yezu) abantu bajyaga bagenda babaririza aho Yezu yigishije ngo bumve Ijambo rye. Icyo gihe Ijambo ry’Imana ryari ritarandikwa, byari bigoye cyane.
Uretse ibi kandi, Arkiyepiskopi yababwiye urugero rwa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, aho mu gihe cye, muri Monasiteri yabo ko bari bafite Kopi (Copy) za Bibiliya ebyiri gusa muri monasiteri yose, aho we iyo yabonaga amahirwe yo kuba ku isaha runaka ari we watahiwe muri biblioteque yabo, atasomaga, ahubwo yandukuraga Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya, akavuga ati “Ninza gusubizayo igitabo kugira ngo n’abandi bagisome hari ibyo nza kuba nandukuye ndibukomeze gusoma no kuzirika”.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko muri ibi ihe bya none urubyiruko rufite amahirwe menshi kuko uyu munsi bafite Bibiliya yanditse, ndetse hari no kuba baribona ku ikoranabuhanga (Nko kuri Telephone), bityo bakwiye kubikoresha mu bintu byubaka, birimo no kuzirikana Ijambo ry’Imana, kuko ritanga ibyishimo mu buryo burambye.
“Uyu munsi dufite Ijambo ry’Imana, ni Bibiliya yanditse, yewe no kuri Telepone zanyu, ku buryo rero ririya koranabuhanga naryo turyifashishe rubyiruko murarizi cyane, murarikoresha, turyifashishe no mu bintu bitwubaka, kandi bidukomeza. Kuko IJambo ry’Imana, Isengesho, Gushengerera ni cya gikorwa ubamo wishimye, kiguha amahoro n’ibyishimo, kandi ugakomeza no kunyungutira bya byishimo n’iyo utashye, n’ejo, n’ejo bundi”.
Yakomeje ababwira ko kwidagadura habamo no kubyina, kunywa, ejo ugasanga bagize hangova (“Hangover”), cyangwa se bananiwe, ndetse kandi bakumva bari vide, bya bindi byose byashize bakumva basigaranye ubusa. Ugasanga byabaye nk’umuvu watembye ntibagire icyo basigarana. Ababwira ko ariko isengesho, Ijambo ry’Imana, ugushengera byo bibasigira amahoro n’ibyishimo bagakomeza kunyungutira kandi bikabubaka.
Arkiyepiskopi yanasubije ibibazo yabajijwe, birimo ko bifaza ko muri uyu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi imaze ishinzwe Centre de l’Emmanuel no yo yafungurwaho umuryango w’Impuhwe z’Imana, naho bakajya baharonkera indulugensiya. Aha yavuze ko Komisiyo ya Liturujiya izabiteganya. Kuko uyu mwaka wa Yubile aba ari umwaka w’Impuhwe z’Imana, ko indulugensiya ari ukwakira impuhwe z’Imana n’umugisha wayo, bitanga amahirwe yo kongera gutangira bundi bushya n’imbaraga, ibyahise, amateka, n’ibyo umuntu yanyuzemo byose bihanaguwe, akagira intumbero nshya, akaba arangamiye Nyagasani wenyine.
Yanabajijwe kandi ko biramutse bishoboka izina rya Centre de l’Emmanuel ryahindurwa, Arikiyepiskopi ababwira ko bazarebera hamwe nanone uko uyu mwaka wa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI mu myaka 50 imaze ishinzwe n’ubutumwa uru rugo rwa Kominote ya Emmanuel bagiye bakora bizabasigira ibishya by’urwibutso rwa Yubile nabo bazajya bibukiraho.
Uku guha umugisha aba bafiyanse (Couples zitegura gushinga urugo) bijyana n’uko mu guhimba Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya KIGALI imaze ishinzwe yagizwe iy’umuryango, kuko urugo ari yo Kiliziya y’ibanze, ari ho ubutumwa bwa mbere buhera. Urugo ni rwo gicumbi cy’urukundo rw’Imana mu bantu, nibwo bumwe bukomeye bw’urukundo mu bantu bubaho. Arikiyepiskopi ashimira aba bafiyanse bavuye kiciro cy’urubyiruko bagatera intambwe yo kubaka urugo, kubaka umuryango. Ndetse yibukije ko ari n’ingo z’umwaka wa Yubile (Ni urwibutso bazaba bafite rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI, ndetse mu bihe biri imbere bakazajya bayizihizanya na yo.), kuko bafite umugisha n’amahirwe akomeye, bakaba ari n’ishema rya Arkidiyosezi ya KIGALI.
Arkiyepiskopi, yanasabye kandi urubyiruko gukomeza gukora ubutumwa no kubandi, ndetse ko hakenewe Abakateshiste b’urubyiruko, bogeza ubutumwa ku bandi.
Kuri uyu munsi, Arkiyepiskopi yanahaye umugisha Couples 33 zitegura gushinga urugo, zahoze ari urubyiruko zisoje amasomo zahawe mu mezi 6, abategurira gushinga urugo. Izo nyigisho zigera kuri 20. Muri izo nyigisho banagize umwanya wo gusingiza Imana, guturirwa igitambo cya Misa, gushengerera, ubuhamya, gusobanukirwa no gukira ibikomere, kwidagadura, sortie kugira no babashe kongera ibyishimo byabo, no kuryoherwa n’umuhamagaro barimo. Ni promotion ya 26 mu bigira hano kuri Centre de l’Emmanuel.
Bumwe mu butumwa bukorerwa muri Centre de l’Emmanuel: Hasomerwa Misa, gushengerera Yezu uri muri Ukaristiya, gutegwa amatwi, gusingiza Imana, kuhavugira ishapule, Inyigisho, Ubuhamya, n’ibindi.










