KAGUGU: AMASEZERANO YO KWIYEGURIRA IMANA BURUNDU MU MURYANGO W’ABADOMINIKANI BA ANUNCIATA

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/09/2025, muri Paruwasi ya KACYIRU, mu gitambo cy’Ukarisitiya yahaturiye, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, wahagarariye Arkiyepiskopi muri uyu muhango, yakiriye amasezerano yo kwiyegurira Imana burundu kuri Mama Leontine DUKUZEMARIYA, wo mu muryango w’ababikira b’Abadominikani ba Anunciata.

Aya masezeranye agizwe no: Kumvira, ubusugi n’ubukene burundu, akurikije itegeko rya Mutagatifu Agustini n’amategeko y’umuryango. Mama Leontine yambitswe n’impeta nk’ikimenyetso cyo kwiyegurira Imana burundu.

Ibi birori, byitabiriwe na Mama ANA BELEN GARCIA VERISMO, umukuru w’umuryango w’Ababikira b’Abadominikani ba Anunciata ku isi. Byitabiriwe kandi na Padiri Jean Claude MUVANDIMWE, Padiri mukuru wa Paruwasi wa KACYIRU, n’abandi basaserdoti banyuranye n’abandi biyeguriye Imana banyuranye, ababyeyi n’inshuti.

Nyuma yaho atangiriye urugendo rwo kwiyegurira Imana Mama Leontine DUKUZEMARIYA yize imyaka 3, irimo: Postila yize umwaka umwe, nyuma yaho yiga Novisiya imyaka 2 byose yigiye mu gihugu cya Côte d’Ivoire, ho ku mugabane wa AFURIKA, akaba yarakoze amasezerano ya mbere mu mwaka wa 2019. Nyuma y’imyaka 6, ni ukuvuga ko kuri ubu asubiye mu masezerano ye ya mbere ariko asezerana kwiyegurira Imana burundu.

Muri uku gusezerana burundu, yasubiye mu masezerano yasezeranye ya mbere arimo gusezerana: Ubukene, Ubusugu, no Kumvira, ariko asezerana burundu kugeza  yitabye Imana.

Uku guserana burundu bisobanuye ko yiyemeje kubaho mu muryango, agiye kuwukorera ubutumwa, akaba muri Kominote akora ubutumwa, cyane cyane abaho mu buzima bw’Abiyeguriye Imana. Ibi kandi bikazarushaho kumufasha kubaho yitagatifuza arushaho kwegerana n’Imana. Ubutumwa akora bukazamufasha gushyira mu bikorwa ibyo azi, abikorera Imana n’abantu.

Impamvu umuntu wese ukora amasezerano iki gikorwa gikomeye cyane agikorerwa mu Kiliziya, mu gitambo cy’Ukaristiya, mu ruhame rwa benshi ni uko ubutumwa azakora azabukorera muri Kiliziya, atari hanze yayo.

Uko aya masezerano akorwa: Iyo hamaze gusomwa Ijambo ry’Imana ugiye gusezerana arahamagarwa, akitaba. Nyuma yaho abazwa icyo asaba akakivuga. Nyuma y’uko ugiye kwakira amasezerano ye amaze gusobanura Ivangili (Homeli), hakuriraho umuhango nyirizina wo kwiyegurira Imana biyambaza mbere na mbere Abatagatifu, hagakurikiraho gukora amasezerano, aho usaba gusezerana asubira mu masezerano ariko asaba gusezerana burundu (Ubuzima bwe bwose). Ibi bikajyana no kwambikwa impeta ku rutoki nk’ikimenyetso cy’uko yahisemo kwiyegurira Imana burundu.

Umuryango w’ababikira b’Abadominikani ba Anunciata ufite Karisime yibanda: Ku burezi bugamije gufasha abana n’urubyiruko gukura kuri roho, mu myigire no mu ndangagaciro za ki muntu.

Ibikorwa byabo byibanda: Ku burezi, kwigisha iyobokamana, kuvura no kwakira neza ababagana bose cyane abakeneye kuruhukira mu macumbi yabo: Nka Centre d’Acceuil Saint François Coll bafite iherereye muri communauté yabo ya KAGUGU muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Ibindi bikorwa bakora birimo kwita ku rubyiruko rutabashije kugera kure mu kwiga, bakabahugura mu budozi, gukora uturima tw’igikoni, guteka, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi, kugira ngo nabo bazashobore kugira aho bigeza mu kwiteza imbere.

Umuryango w’Ababikira b’Abadominikani ba Anunciata ku isi washinzwe tariki ya 15/08/1856 mu gihugu cya ESPAGNE, giherereye mu mugabane w’UBURAYI. Ukaba warashinzwe na Mutagatifu Francisco Coll Guitart.

Mutagatifu Francisco Coll Guitart yavutse tariki ya 18/05/1812 ahitwa Gombren, Royaume d’Espagne Napoleonienne, yitaba Imana tariki 02/04/1875, Vic Royaume d’Espagne (Restauration bourbonienne).

Kugeza ubu, mu RWANDA uyu muryango ufite ingo muri Paurwasi ya KACYIRU i KAGUGU na RULI mu karere ka GAKENKE, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Uyu muryango wageze mu RWANDA mu mwaka 1969. Aba babikira babanje kuba muri Paruwasi ya RWANKUBA, icyo gihe Paruwasi ya RULI yari ikiri Santrale. Muri icyo gihe bakaba barakoreraga ubutumwa i RULI. Aba Babikira, batangiye ubutumwa bwabo mu RWANDA bazanywe n’abapadiri b’Ab’ESPAGNOL bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya RWANKUBA. Aba Babikira babazanye mu rwego rwo kubafasha ubutumwa, cyane cyane ko aha hari ahantu higanje icyaro. Bahatangije Centre de Sante n’ishuri ry’incuke, nyuma bakomeza kwagura ubutumwa bwabo butandukanye buhoro buhoro.