Kuri uyu wa kane Mutagatifu, tariki ya 17/04/2025, umunsi ubanziriza inyabutatu ya PASIKA ya Nyagasani, muri Paruwasi Cathédrale Saint MICHEL, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, hahimbarijwe Misa y’amavuta matagatifu, mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.
Muri iyi Misa y’amavuta matagatifu, bakunze kwita Misa y’amavuta na Misa y’Ubusaserdoti, ukaba ari n’umunsi mukuru w’abasaserdoti ukomeye by’umwihariko. Mu guhimbaza uyu munsi, Arkiyepiskopi yatuye igitambo cy’Ukaristiya yunze ubumwe n’abasaserdoti bose bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI ndetse banaboneraho n’umwanya wo gusubira mu masezerano yabo y’Ubusaserdoti, kugira ngo bakomeze kugira ishyaka no kuba indahemuka mu butumwa bwabo.
Arkiyepiskopi kandi, yanahaye umugisha amavuta matagatifu azifashishwa mu gutagatifuza imbaga y’Imana uyu mwaka wose, amavuta y’abarwayi, ay’abigishwa n’amavuta ya Krisma. Amavuta ya Krisma akaba akoreshwa mu masakramentu matagatifu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti.
Uyu wa kane Mutagatifu, ni umunsi umwe mbere y’uko Yezu Kristu apfira ku musaraba yitangiye isi yose kugira ngo abacungure, aho icyo gihe ariho yaremye amasakramentu abiri: Iry’UBUSASERDOTI ryahimbajwe kuri uyu wa kane mu misa ya mu gitondo saa 09h30’, n’iry’UKARISTIYA ryahimbajwe ni mugoroba saa 18h00’.
Muri iki gitambo cya Misa ya mu gitondo hakaba hizihijwe isakramentu ry’ubusaserdoti, aho Yezu yitoreye bamwe ngo bakomeze ubutumwa bwe bwo gutagatifuza, kwigisha no kuyobora imbaga y’Imana mu mukiro itanga.
Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe, yavuze ko iki gitambo cy’Ukaristiya yabaturiye, kizwi nka Misa y’amavuta, giturwa kuri uyu munsi wa kane mutagatifu, kuko ari bwo hatagatifuzwa amavuta matagatifu akoreshwa mu itangwa ry’amasakramentu, gutagatifuza ahantu ndetse n’ibintu byegurirwa Imana.
“Iki gitambo cy’Ukaristiya cyitwa Misa y’amavuta, kuko nibwo amavuta matagatifu dukoresha mu masakramentu atagatifuzwa. Nibwo amavuta atagatifuzwa, amwe dukoresha muri Batisimu, mu Gukomezwa, mu gusigwa kw’abarwayi, mu Busaserdoti, amavuta y’abigishwa n’amavuta ya Krisma atagatifuza abantu n’ibintu, abyegurira Imana. Ni amavuta atagatifuza abantu, ahantu ndetse n’ibintu byegurirwa Imana, ni ikimenyetso gikomeye, kigaragara, gihagarariye inema y’Imana n’umukiro wayo”.
Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yagaragaje kandi ko no mu byanditswe bitagatifu bya cyera, byerekana aya mavuta matagatifu atagatifuza, akegurira umuntu Imana cyangwa se akegurira ibintu Imana yakoreshwaga kuva na cyera.
Muri ibyo byanditswe bitagatifu, byerekana ko mu gitabo cy’Intangiriro, YAKOBO abonekewe mu nzozi, akabona urwego rugera ku Mana, ruhuza ijuru n’isi, yavuze ati “Aha hantu hari Imana”. N’uko afata amavuta ayasuka ku ibuye yari yiseguye agira izo nzozi, abonekerwa, aravuga ati “Aha hantu hari Imana, aha hantu ni inzu y’Imana”. Ahegurira Imana, ahatagatifuza n’amavuta.
Uretse ibi kandi, ngo no mu kiragano cya cyera, abasaserdoti n’abahanuzi, abami n’abahanuzi nabo basigwaga amavuta, bakegurirwa Imana, bakaba ab’Imana mu buryo bw’umwihariko.
Gusa ariko ngo n’ubwo begurirwaga Imana bagiye bahemuka, mu ntege nke za muntu bagacumura ku Mana, bigenda biteza umuvumo umuryango w’Imana, bityo ugusigwa kwa Kristu kuza gukosora ugusigwa kwa mbere. Izina Kristu ubwaryo rivuga uwasizwe amavuta. Umukristu ni uwasizwe amavuta. Abakristu nabo bivuye kuri Kristu na Krisma ni abasizwe amavuta muri Batisimu. Amavuta kandi ni ikimenyetso cya Roho Mutagatifu abakristu bahabwa. Roho Mutagatifu ubatagatifuza akanabagira koko abana b’Imana.
Ababatijwe bagize umuryango wa cyami n’umuryango wa gisaserdoti, umuryango w’abaherezabitambo, ku bw’amavuta basigwa ya Batisimu.
Nyicyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko nanone amavuta matagatifu asigwa abasaserdoti, mu rwego rwo kugira ngo bahabwe ububasha bwo gutagatifuza.
“Amavuta rero na nanone asigwa abasaserdoti, bagahabwa ububasha bwo gutagatifuza. Roho Mutagatifu arabatagatifuza, akabaha n’ububasha bwo gutagatifuza abo abatumaho. Basigwa amavuta ku buryo bw’umwihariko, kugira ngo babere Kristu amaboko akomeza gutagatifurisha imbaga y’Imana, batanga amasakramentu”.
Yezu Kristu agira abantu inama yo guhora baharanira gukomeza kwitagatifuza, kugira ngo nabo bakomeze kumubera amaboko atagatifuza, kugira ngo n’abo Imana ibatumaho babagezeho umukiro wayo, no kwera imbuto za Roho Mutagatifu mu muhamagaro wabo no mu butumwa bwabo: URUKUNDO, IBYISHIMO, AMAHORO, UKWIHANGANA, KUBA INDAHEMUKA, KUGIRA UBUNTU, KWITANGIRA IMBAGA Y’IMANA, KUGWA NEZA, IMICO MYIZA, NO KUMENYA KWIFATA KU GIRA NGO BIRAMIRE, kugira ngo banabashe gutunganira Kristu no kumuhesha ikuzo igihe cyose na hose.
Muri ibi birori byo guhimbaza Misa y’amavuta (Izwi nka Misa y’Ubusaserdoti), hari bamwe mu ba Padiri baboneyeho n’umwanya wo kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaze bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti barimo: Padiri Benoit KARANGO umaze imyaka 67, Padiri Yohani Baptist RUGENGAMANZI 55, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa KIGALI uri mu kiruhuko cy’izabukuru 54, akaba impanga na Musenyeri Andre HAVUGIMANA 54 na Padiri Andre KIBANGUKA 49. Hari kandi n’abandi bizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserdoti, bagera ku ba Padiri 4.
Uretse iyi Misa y’amavuta, inafatwa nk’umunsi mukuru ukomeye w’Abasaserdoti, yahimbarijwe muri Paruwasi Cathédrale Saint MICHEL mu masaha ya mu gitondo saa 09h30’, Arkiyepiskopi yanayoboye igitambo cya Misa y’iremwa ry’Ukaristiya, mu Misa ya saa 18h00’, mu rwego rwo gufasha abakristu kubinjiza mu ibanga ry’inyabutatu ya PASIKA ya Nyagasani Yezu (Izuka rye).
Misa y’iremwa ry’Ukaristiya (izwi nk’isangira rya nyuma rya Yezu Kristu ari kumwe n’intumwa ze), habereyemo umuhango wo koza ibirenge, aho Arkiyepiskopi yogeje ibirenge abantu 12, bashushanya intumwa 12 za Yezu yari afite, akazoza ibirenge, nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi.
Muri iremwa ry’isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya ni nayo ndunduro y’umugambi w’Imana wo gukiza abantu. Niyo buzima bw’ibikorwa byose bya Kiliziya, isoko y’imbaraga zayo ndetse ikaba inabumbatiye n’ukwemera kwayo.










