CHAPELLE NSHYA Y’IKIGO CY’IMYIHERERO N’INYIGISHO CYA CYERU – KANZENZE YAHAWE UMUGISHA

Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa kane tariki ya 27/11/2025, yahaye umugisha chapelle nshya y’ikigo cy’imyiherero n’inyigisho cya CYERU – KANZENZE, iherere muri Paruwasi ya NYAMATA, muri Arkidiyosezi ya KIGALI.

Iyi chapelle y’ikigo cy’imyiherero n’inyigisho cya CYERU – KANZENZE, ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu basaga 3000 bicaye neza.

Ni ikigo cyafunguye ibikorwa byacyo tariki ya 28/11/ 2021, ubwo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, yashyiragaho ibuye ry’ifatizo mu rwego rwo gutangira ibikorwa byo kubaka iki kigo . Gifite intego yo kwigisha Ijambo ry’Imana n’isengesho ryo gusabira abarwayi.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa bwe yavuze ko ubutumwa bwabo bugamije kugira ngo abantu bagire ukwemera.

“Bavandimwe ubu butumwa bwacu bugizwe no kugira ngo abantu bagire ukwemera, kandi bakomere mu kwemera. Ibyo dukora byose ni icyo biba bigamije. Aba bavandimwe b’abogezabutumwa ba Visenti wa Pawulo (“Vincentians”) bitangiye Ivangili muri ibi bikorwa, n’ibikorwa by’urukundo, bakaba baravuye mu BUHINDE, ku mugabane wa AZIYA, kugira ngo baduhe umusanzu wabo mu kwamamaza ukwemera kwacu. Nk’uko mubibona Kiliziya ni umuryango mugari w’abana b’Imana ku isi yose, indimi zose, amoko yose, ku migabane yose. Ni ubuhamya bukomeye bw’umuryango w’abana b’Imana iyo bava bakagera”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko ashimira cyane aba bapadiri ibikorwa by’iyogezabutumwa bakora, abashimira n’agashya bafite mu iyogezabutumwa ko kwandika ijambo ry’Imana ku nkuta, aho buri wese uhatambutse agira iryo atahana rimubera ifunguro.  

“Nkaba mbashimira cyane rero ibikorwa by’iyogezabutumwa bakora hano, inyigisho z’ijambo ry’Imana.  Murabona agashya hano hose ku nkuta ijambo ry’Imana. Aho ujyenda ubona umurongo w’Ijambo ry’Imana, ku buryo n’utambuka ku muhanda hepfo akebuka akagira ijambo ry’Imana atahana rimwubaka, rimuha ubuzima. Ni agashya mu iyogezabutumwa, ni agashya mu kwamamaza ijambo ry’Imana tubashimira. Uko muje hano muje hano ujye ugira ijambo utahana rikubere impamba n’ifunguro”.

Yasobanuye ko Ijambo ry’Imana ari intandaro n’ishingiro ry’ukwemera, ko ijambo ry’Imana ryaremye ijuru n’isi, ari we Yezu wigize umuntu abana natwe. Ni uko jambo yigira umuntu abana na muntu.

Ibi kandi ngo igihe Bikira Mariya aje i KIBEHO (Bikira Mariya tuzizihiza ejo), yongeye kubihishurira aha i KIBEHO, abishimangira, abana bamubajije bati “Mubyeyi turabwira abantu ko ari nde wadutumye, ko ari nde twabonye? Arasubiza ati “Mubabwire ngo ndi Nyina wa Jambo, Jambo w’igize umuntu Yezu Kristu. Ndi Umubyeyi wa Yezu Kristu”.  

Ubutumwa bwa Bikira Mariya kandi, bukomeza buvuga ko kutamenya ibyanditse bitagatifu ni ukutamenya Imana. Bityo buri muntu wese wifuza kumenya Imana akwiye no kumenya ibyanditswe bitagatifu (Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya).

Ibi birori byitabiriwe n’abandi basaserdoti banyuranye: Umuyobozi mukuru w’abapadiri bo mu muryango wisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo ku isi, umuyobozi ushinzwe gahunda z’imyiherero ndetse n’ibigo by’imyiherero mu muryango wabo, umuyobozi ushinzwe akarere AFURIKA y’iburasirazuba kabarizwamo: U RWANDA, KENYA, TANZANIYA na UGANDA, Padiri mukuru wa Paruwasi NYAMATA, iki kigo kibarizwamo, Padiri François NSANZABACU, Padiri Valens ukorera ubutumwa muri iyi Paruwasi, Padiri Innocent na Padiri Julius  baturutse mu gihugu cy’UBUGANDE, Padiri Mike waturutse mu gihugu cya KENYA, Padiri Mike waturutse mu gihugu cy’UBWONGEREZA, n’abandi biyeguriye Imana batandukanye, n’imbaga y’abakristu.

Byitabiriwe kandi n’inzego bwite za leta: Mayor Richard MUTABAZI, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Uretse abaturutse hirya no hino mu gihugu, hari n’abandi baturutse mu bihugu birenga kuri 20 byo hirya no hino ku isi, aho ibi bihugu byari bihagarariwe n’abagera kuri 200.

Kiliziya nshya y’ikigo cy’imyiherero n’inyigisho cya CYERU – KANZENZE biteganijwe ko izajya yakira abantu bagera 3000.

Iki kigo cya CYERU – KANZENZE gikoreramwo ubutumwa n’abapadiri 3 bakomoka mu gihugu cy’UBUHINDE: Padiri Antony PARANKIMALILI, akaba ari na we muyobozi w’iki kigo, Padiri Joby Joseph KALATHIL, Padiri VIPIN George KUZHIKANDATHIL.

Bumwe mu butumwa aba Bapadiri bisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo bakora muri iki kigo ni ukwigisha ijambo ry’Imana n’isengesho ryo gusabira abarwayi.