ARKIYEPISKOPI WA KIGALI YAFUNGUYE KU MUGARAGARO ISHAMI RYA KAMINUZA GATOLIKA Y’U RWANDA (CUR – KIGALI CAMPUS)

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/11/2025, yafunguye ku mugaragaro ishami rya Kaminuza Gatolika y’u RWANDA (CUR -KIGALI CAMPUS), riherereye muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Kalori LWANGA / NYAMIRAMBO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, anaha umugisha iri shuri.

Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Arkiyepiskopi. Byibitabiriwe kandi n’umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ishuri, Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, n’umushumba wa Diyosezi ya BUTARE, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Filipo RUKAMBA. Byitabirwe kandi n’umuyobozi w’iyi Kaminuza ya CUR, Padiri Dr Laurent NTAGANDA (“Vice Chancellor”), Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, umuyobozi w’iri shami ryayo rishya rya CUR -KIGALI CAMPUS, Abasaserdoti banyuranye, abiyeguriye Imana batandukanye, uhagarariye inzego bwite za Leta, abanyeshuri, n’abandi banyuranye.

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi birori ari ukugira ngo bashimire Imana yabashoboje gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cyo gufungura iri shami rya Kaminuza Gatolika y’u RWANDA ritegura abarezi.

“Tuje hano kugira ngo dushimire Imana yadushoboresheje gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cy’ishami rya Kaminuza Gatolika ritegura abarezi mu mashuri yacu, kandi no mu zindi nzego zinyuranye, ubumenyi iyi kaminuza itanga bushobora gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza h’imiryango yacu n’igihugu cyacu”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yagaragaje akamaro k’uburezi, asobanura ko uburezi ari bwo buryo bwiza buhamye bwo gutegura ejo hazaza.

“Uburezi nibwo buryo buhamye bwo gutegura ejo hazaza. Imana irema buri muntu imufitiye umugambi, nta muntu uvuka gutyo gusa, nta muntu uvuka by chance (“Nta muntu uvuka ku bw’amahirwe”), buri muntu uvuka Imana iba yaramutekereje, ikamuremera ubutumwa azasohoza hano ku isi, akagira uruhare mu gihe cye: mu mateka y’umuryango, mu mateka y’igihugu cye, ndetse no mu mateka y’isi. Kuko Imana niyo mugenga w’amateka yacu. Niyo igutegura ikavuga iti “Mu gihe runaka, mu muryango runaka, no mu RWANDA, kiriya gice cy’isi aya mateka uzayagiramo uruhare”. Ikamuha rero impano cyangwa ingabire zijyanye n’ubutumwa ishaka ko azasohoza”.

Abihuza n’amasomo matagatifu (Ivangili bagejejweho uyu munsi), Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yagarutse ku rugero rwiza rwa Yezu Kristu ko yari umwarimu mwiza, avuga ko Yezu Kristu yari umwarimu mwiza w’umuhanga, n’ubwo byumvikana ko yari Imana, akaba  afite uburyo bwiza bwo kwigisha ahereye ku buzima busanzwe, ku byo abantu bazi, kugira ngo abumvishe ubuhanga bw’Imana, ubuhanga bw’Ijuru, abinyujije mu mugani yabaciriye w’amatarentu akabafasha kumva inshingano za buri muntu wese mu gutumikira Imana no gukoresha amatarenta Imana yahaye buri muntu, kugira ngo ayabyaze umusaruro.

Yasobanuye ko abantu batandukanye, kabone n’ubwo abantu baba bavukana, kuko uzasanga umwana yifitemo ingabire ababyeyi batazi, badafite, yifitemo Ingabire abo bavukana batazi badafite. Kubera ko Imana imuha izo ngabire iba hari icyo yabikoreye kubera ubutumwa azasohoza, ikamuha n’ingabire zijyanye n’ubwo butumwa.

Ibi, bikaba ari byo ujya kubona ukabona umwana wawe arakura afite impano: Azi gushushanya, akaba yagushushanya ukagira ngo ni ifoto cyangwa se photocopy, azi kuririmba, ari umusizi, afite ubuhanga bw’indimi cyangwa imibare, afite impano muri sport, zirusha abandi bose uretse n’abo bavukana n’abandi, kubera iyo mpano ariko ihuye n’umugambi Imana imufitiye. Bityo, Arkiyepiskopi avuga ko uruhare rw’uburezi ari ugufasha wa mwana gusohora za mpano akazishyira hanze.

Yongeyeho ko kuva mu ntangirira ubutumwa bwa Kiliziya ari ugushyira imbaraga cyane mu burezi. Kuva mu ntangirira zayo nibura umukristu yabatizwaga amaze kumenya gusoma no kwandika, yaba akiri muto agakomeza mu ishuri, kandi abakristu bakaba bafite ayo mahirwe n’ubuhanga barushije abandi batabatijwe, batari abakristu, kuko babaga bamaze gutozwa kwiga no gukunda ubumenyi bw’ishuri.

Kiliziya ikaba yaragiye ishyira imbaraga mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye, nyuma Genocide ibaye ibakoma mu nkokora bongera gutangira bundi bushya, aho muri iyi myaka bagenda bashyira imbaraga mu kongera kubaka, no gutanga uburezi bufite ireme mu byiciro binyuranye by’amashuri.

Catholic Univerty of RWANDA yatangiye ifite intumbero yo kugera no mu yandi ma Diyosezi aho itaragera, bagakomeza kugenda bagaba amashami.

Arkiyepiskopi yavuze kandi ko uburezi Gatolika ari ukurerera Imana, kuko uwo munyeshuri haba hari ubutumwa Imana yamugeneye, imutegurira ikabasaba kuyirerera, kugira ngo bamutegure. Avuga ko umurage mwiza waha umwana ko ari ukumwigisha.

Ishami rya Kaminuza Gatolika y’u RWANDA (CUR -KIGALI CAMPUS) ryigishirizwamo ibijyanye n’Uburezi (Faculty of Education). Ritanga amasomo akurikira:

Department of Education in Science

  • Bachelor of Education in Economics and Computer Science.
  • Bachelor of Education in Mathematics and Computer Science.
  • Bachelor of Education in Mathematics and Geography.
  • Bachelor of Education in Mathematics and Economics.

Department of Education in Arts and Social Science

  • Bachelor of Education in English and French.
  • Bachelor in Education in French and Kinyarwanda.
  • Bachelor of Education in Economics and Entrepreneurship.
  • Bachelor of Education in English and History.
  • Bachelor of Education in Economics and History.
  • Bachelor of Education in Economics and Geography
  • Bachelor of Education in English and Kiswahili.

Iri shuri rimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 236, biga ku manywa, Weekend, no mu biruhuko. Kaminuza ubu ifite abakozi 164; harimo 85 b’abakozi bahoraho na 79 b’abakozi b’igihe gito (part-time Lecturers). Ryatangiye gutanga amasomo yaryo kuva tariki ya 13/10/2025.

Kaminuza Gatolika y’u RWANDA (CUR: Catholic Univerty of RWANDA) ifite intego yo gutanga uburere buhamye ishingira ku bintu bine:  Gutanga uburezi bufite ireme (Quality Education), Ikinyabupfura (Discipline), Kwubahiriza igihe (Punctuality), n’Ubufatanye (Partnership).

Kugeza ubu Kaminuza Gatolika y’u RWANDA ifitanye umubano na Kaminuza zirenga 26 zo mu gihugu, mu karere n’izindi hirya no hino ku isi; muri zo harimo:

SeAMK University of Applied Science (Finland), ku bufatanye n’iyi Kaminuza bakaba bari kwigisha Program ya Bachelor of Science in Food Processing; aho abanyeshuri bazajya biga imyaka ibiri muri Kaminuza yabo; indi myaka ibiri bayige muri Finland; hanyuma bahabwe impamyabumenyi ya Kaminuza zombi (Dual Degree Program);

Barateganya gutangiza programs nk’izi zihuriweho na Kaminuza Gatolika y’u RWANDA n’izindi Kaminuza z’i BURAYI (Poland) ndetse na Catholic University of America;

Hari University of Koblenz (mu Budage); bagiranye amasezerano yo kwoherezanya abanyeshuri, aho abanyeshuri babo bazajya baza gukorana imenyerezamwuga (stage) hamwe n’ababo; nabo bakoherezayo ababo bakagira amasomo bigirayo no kwigira ku bandi; Kaminuza ya Koblenz kandi ifite gahunda yo kwigisha ikidage muri Kaminuza yabo).