PARUWASI YA NYAMIRAMBO YIZIHIJE YUBILE Y’IMPURIRANE N’ISABUKURU Y’IMYAKA 60 IMAZE ISHINZWE‎

‎Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA / NYAMIRAMBO, ya Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri cyumweru tariki ya 23/11/2025, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, yahimbaje ibirori by’impurirane: Yubile y’impurirane; iy’2025 Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 inkuru Nziza ye igeze mu RWANDA, isabukuru y’imyaka 60 Paruwasi imaze ishinzwe, yamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, inizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA.

‎Muri uku kwizihiza ibi birori by’impurirane, Arkiyepiskopi yanatanze amasakramentu: Batisimu ku bana 5 n’abakuru 6, Ukaristiya ya mbere 12 no Gukomezwa ku bagera kuri 12.

‎Buri mwaka, Kiliziya isoza umwaka wa Liturujiya yizihiza umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’abami. Bityo muri uyu mwaka uyu munsi uka wizihijwe uyu munsi.

‎Umunsi mukuru wa Kristu Umwami wizihizwa hasozwa umwaka wa Liturujiya, Kiliziya yinjira mu gihe cya Adventi (“Igihe cyo kwitegura amaza ya Nyagasani cyangwa se ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu aje gucungura isi”). 

‎Umunsi mukuru wa Kristu Umwami kandi ni na wo munsi Papa yahariye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Kwizihiza uyu munsi wahariwe urubyiruko muri Arkidiyosezi ya KIGALI wizihirijwe muri Paruwasi ya NYAMIRAMBO.

‎Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye agaruka ku munsi mukuru wa Kristu Umwami yasobanuye amwe mu mateka yawo.

‎Yavuze ko Imana itangiza umuryango wayo wa Iziraheli mu mateka y’ukurokorwa kwa muntu ko ari yo ubwayo yiyoboreraga Iziraheli yari igizwe n’imiryango cumi n’ibiri, ariko Iziraheli iza gusaba Imana ngo ibahe Umwami ubayobora bamubona amaso ku yandi, babana na we, nk’uko babanaga n’abahanuzi n’Abasaserdoti.

Gusa kubona umuyobozi wabayobora nk’uko Imana yabiyoboreraga byari bigoye, kuko nta muntu w’intungane, ko Imana ari urukundo rutagira ikizinga, urukundo rwuzuye, ku buryo nta muntu waba Umwami ngo agere ku rwego rw’imiyoborere y’Imana.

‎Yavuze ko abami Imana yagiye iha Iziraheli batagiye bakora neza nk’uko Imana ibishaka, nk’uko abantu babikeneye kandi babyifuza.

‎Aha yaboneyeho gusaba abakristu kujya basabira abayobozi babo, kugira ngo bajye bakora neza mu nzira y’umukiro nk’uko Imana ibishaka.

‎Arkiyepiskopi, yasobanuye ko mu bami ba Iziraheli Umwami Dawudi ari we wabaye umwami w’ikitegererezo, kandi ko Imana yamutoye inateganya ko mu muryango we hazavuka Umwami uzahuza neza ugushaka kw’Imana n’umukiro nyakuri w’abantu, ingoma ye ikazahoraho iteka ryose ubuziraherezo.

‎Yagaragaje ko nk’uko abahanuzi bagiye babihanura uyu mwami nta wundi wavugwaga ko ari Yezu Kristu umwana w’Imana wigize umuntu, aba Umwami iteka, kandi uhuza kwa gushaka kw’Imana n’umukiro nyakuri w’abantu. Kuko kuba ari Imana muntu, umwana w’Imana nk’uko ibyanditswe bitagatifu bibivuga, na Yezu ubwe izina yakundaga kwiyita ko ari umwana w’umuntu. Yari Imana akaba n’umuntu, yari Imana afite urukundo rwuzuye rutagira ikizinga.

‎Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yavuze ko ingoma ya Yezu Kristu itari iy’umwami w’ingoma n’ububasha nk’uko abantu babizi ku isi, ko ahubwo Yezu Kristu ari urukundo rw’Imana rwuzuye, ko ingoma ye ari ingoma y’urukundo.

‎”Ni Umwami n’umukiza ukiza abantu ibyaha byabo n’ibibi byose indunduro yabyo ari urupfu, Umwami wadukijije n’urupfu ari rwo ndunduro y’ibi byose bihangayikishije umuntu.
‎Yezu Kristu rero ntabwo ari Umwami w’ingoma n’ububasha nk’uko tubizi ku isi,  ahubwo Yezu Kristu rukundo rw’Imana rwuzuye ingoma ye ni ingoma y’urukundo. Yezu Kristu ni Umwami w’imitima, Yezu Kristu ni Umwami w’urukundo, intebe ye y’ubwami iri ku musaraba. Ku musaraba niho yagaragarije ubwami bwe uko buteye. Bitugaragariza n’uko bitandukanye n’uko isi yumva ubwami n’ubutegetsi”.

‎Yakomeje avuga ko nta rukundo ruruta urw’umuntu wemera guhara amagara ye agiriye abo akunda, agiriye inshuti ze. Avuga ko ku musaraba ariho Yezu Kristu yahishuriye abantu ubwami bwe uko buteye. Niho yahishuriye ko ari Umwami w’urukundo ruhebuje. Ni Umwami wigarurira abantu akoresheje urukundo, akoresheje kubitangira mu rukundo atizigama. Ni Umwami ukora ku mitima y’abantu.

‎Yasobanuye kandi ko Kristu ari we mwami w’ibiremwa byose nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, byose byaremwe na we kandi ni we byose byaremewe, yariho mbere ya byose kandi byose bibeshwaho na we. Ni we kandi mutwe w’umubiri ari wo Kiliziya.  Ari ibiri ku isi n’ibiri mu ijuru byose abisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba, yigarurira imitima ya bose, ingoma ye ni ingoma ihoraho itagira urubibi, ingoma y’ukuri n’ubugingo, ingoma y’ubutungane n’ineza, ingoma y’ubutabera, ingoma y’urukundo n’amahoro, ingoma ye ni ingoma n’ingoma z’isi zose zigomba kureberaho.  Aha, yaboneyeho gushishikariza urubyiruko ko ingoma ya Yezu Kristu ari ingoma bakwiye kurota, kwegera, kuko ari ingoma y’ubumuntu n’ubuvandimwe bwuzuye.

‎Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, agaruka ku isabukuru y’imyaka 60 Paruwasi ya NYAMIRAMBO imaze ishinzwe, yavuze ko iyo umuryango w’Imana wungutse Paruwasi, urugo rw’Imana aba ari umugisha ukomeye bakwiye gushimira Imana.

‎”Turashimira Imana muri iyi myaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, umukiza atuvukiye, n’ 125 inkuru Nziza y’umukiro itugezeho mu RWANDA, noneho rero muri iyo 60 ya Paruwasi ya hano i NYAMIRAMBO yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA umuryango w’Imana, Kiliziya ishinzwe hano. Hashize imyaka 60 buri munsi Imana isingizwa hano muri iyi Karitsiye, amajwi y’abakristu basingiza Imana bikiriza ay’Abalayika mu Ijuru, baririmba nk’Ibeterehemu Yezu avutse, n’umukiro w’Imana ugataha ahangaha. Ni ingabire nyinshi dushimira Imana iyo twungutse umuryango w’Imana Paruwasi, urugo rw’Imana aba ari umugisha ukomeye, aho Imana isingizwa n’abantu bakaronka umukiro”.

‎Nk’uko yabigarutseho, yavuze ko umuryango w’Imana atari abakiriho uyu munsi ku isi gusa, ko muri iyi myaka 60 ishize hari n’abababanjirije batabarutse. Ibi, bivuze ko abenshi baratabarutse.

‎Yavuze ko Kiliziya umuryango w’Imana atari abakiriho hano ku isi gusa, ko Kiliziya umuryango w’Imana igizwe n’ibice bitatu: Hari abakiri mu rugendo hano ku isi, hari abavandimwe batabarutse batashye ihirwe ry’ijuru babasabira ndetse no mu birori nk’ibing’ibi mu gitambo cy’Ukaristiya baba bifatanyije mu gusingiza Imana, ariko bo bataramiye mu ijuru n’abari hano ku isi bafatanyije mu ijwi rimwe bashimira Imana. Hakaba n’ikindi gice cy’abavandimwe batabarutse muri uku kwezi bahora bibukwa kandi basabira bakiri mu isukuriro ngo bitegure guseruka mu ihirwe ry’ijuru bakeye.

‎Akiyepiskopi wa KIGALI , yavuze kandi ko iki ari igihe cyo gushimira Imana imbuto zeze muri uyu muryango w’abakristu: Abakristu babatijwe, ingo z’abakristu zubatswe, abasaserdoti iyi Paruwasi yatanze, abiyeguriye Imana (Ababikira, abafurere), imiryango ya Agisiyo Gatolika, abakristu babaye abahamya b’imena mu kwemera, izi ni imbuto zeze ku Ijambo ry’Imana n’ubutumwa bakoze hano bashimira Imana.

‎Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli LWANGA / NYAMIRAMBO yashinzwe tariki ya 02/07/ 1965, imaze kubyara Paruwasi 2: Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani / BUTAMWA n’iyaragijwe Mutagatifu Francisco / KARAMA. Imaze gutangirwamo Isakramentu rya Batisimu ku bagera 44 466, Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bagera 30 719, Isakramentu ry’Ugushyingirwa bagera 6 296, n’isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere ku bakristu banyuranye.

Paruwasi yatangiye igizwe n’amasantrali 9: NYAMIRAMBO, NYAKABANDA, KIMISANGE, RUGARAMA, KARAMA, MWENDO, BUTAMWA, BUREMA, na MPANGA.

‎Nyuma y’aho Inkuru Nziza ya Yezu Kristu (Ivangili) igeze mu RWANDA mu mwaka 1900, nyuma yaho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu mwaka 1913 hashinzwe Paruwasi yaragijwe Umuryango Mutagatifu (“Sainte Famille “), nyuma yaho mu mwaka 1965  iyi  Paruwasi ibyara Paruwasi ya NYAMIRAMBO ishinzwe na Musenyeri Andereya Perraudin.

Kuva iyi Paruwasi yashingwa kugeza ubu, imaze kwibaruka abapadiri 10, hakiyongeraho na Padiri Raphael SEKAMONYO uyikomokamo ariko akaba yarahawe Isakramentu ry’ubusaserdoti itarashingwa.

‎Aba bapadiri ni: Padiri Raphael SEKAMONYO wahawe ubusaserdoti tariki ya 25/07/1942, ukomoka muri Santrali ya RUGARAMA, Padiri Jean Pierre KABERAMANZI wa Santrali ya NYAMIRAMBO wahawe ubusaserdoti tariki ya 28/07/1991, Padiri Azarias KAREMERA wa Santrali ya NYAKABANDA, wabuhawe tariki ya 11/07/1999, Padiri Tharicisse GATARE wa Santrali BUTAMWA, na we wahawe ubusaserdoti tariki ya 11/07/1999, Padiri Thomas KANAMUGIRE wa Santrali NYAMIRAMBO, wahawe ubusaserdoti mu mwaka 2002, Padiri Emile NSENGIYUMVA wa Santrali MWENDO wahawe ubusaserdoti mu mwaka 2003, Padiri Jean Claude NDASHIMYE wa Santrali NYAKABANDA wahawe ubusaserdoti tariki ya 25/11/2012, Padiri Jean Claude NDATIMANA wa Santrali NYAKABANDA wahawe ubusaserdoti tariki ya 04/05/2013, Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA wa Santrali NYAMIRAMBO wahawe ubusaserdoti tariki ya 01/08/2015, Padiri Theogene NZABAMWITA (wo mu muryango w’Abalogastioniste), wahawe ubusaserdoti tariki ya 16/09/2017, Padiri Jerome SHEMA SEBAGABO wa Santrali NYAMIRAMBO, wahawe ubusaserdoti tariki ya 19/01/2020.

‎Iyi Paruwasi kandi, imaze kubyara ababikira basaga 8 bari hirya no hino mu miryango inyuranye.

‎Muri Paruwasi Karoli LWANGA / NYAMIRAMBO habarurwa imiryango Y’Abiyeguriye Imana ihakorera ubutumwa igera kuri 11: Abenebikira, Soeur Carmèlites de Sainte Thérèse, Frère Josephites, Filles de la Charité, Soeurs de la Sainte Famille d’Helmet, Soeur Salésiennes des Sacré Coeurs (Smaldones), Vita et Pax in Christo Jesus (NYAKABANDA), Pères Rogationistes, La Communauté Saserdotale du Collège Saint André NYAMIRAMBO, Disciples de la Croix Glorieuse (Incuti z’umusaraba), n’Abari ba Nyagasani (Ordre des vierges Consacrées).


‎Muri uyu mwaka 2025 Paruwasi yizihizaho isabukuru y’imyaka 60 abapadi bahakorera ubutumwa ni: Padiri mukuru, Padiri Simon – Pierre RUTERANA RUTAYISIRE, Padiri Jean Pierre Albert KAREMAMANZI, Padiri Valens TWAGIRAMUNGU, Padiri Viateur NSENGIYAREMYE, na Padiri Theonest NGENDONZIZA.

Intego nyamukuru yo kwizihiza iyi sabukuru ni mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza bitabarika yabakoreye muri iyi myaka ishize bamamaza Ivangili iwabo n’ahandi, ikabafasha kwitagatifuza ku giti cyabo no gutagatifuza abandi. Barashima Imana kandi uko yabanye nabo muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane n’ingabire zayo zinyuranye bakiriye.

Paruwasi Karoli LWANGA NYAMIRAMBO ifite insanganyamatsiko ijyanye no kwizihiza Yubile y’impurirane igira iti ” ABA MUTAGATIFU KAROLI LWANGA, DUHAMYE YEZU KRISTU NTA BWOBA, WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”.