ARKIYEPISKOPI YASUYE ISHURI RYA NTARE LOUISENLUND SCHOOL (NLS)

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, ku wa gatandatu tariki ya 27/09/2025, yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya mu ishuri ryisumbuye rya NTARE LOUISENLUND INTERNATIONAL SCHOOL RWANDA (NLS), anatanga amasakramentu y’ibanze ku banyeshuri bahiga bayateguriwe.

Akigera muri iki kigo yakiriwe n’umuyobozi w’ishuri Bwana Damien Paul Vassallo. Yari ari kumwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata, Padiri François NSANZABACU, n’abandi basaserdoti banyuranye.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye yibanze ku kwerekana ibiranga uburezi bwiza bukwiye guhabwa abana n’akamaro kabwo mu kubaka umuryango mugari, bityo ko ari umurage mwiza umubyeyi akwiye guha umwana we.

” Uburezi ni umurage mwiza ushobora guha umwana, ni urufunguzo rw’ubuzizma ushobora guha umwana, uburezi bwiza ntabwo ari siyanse gusa, ahubwo bukwiye kujyana n’umutimanama. Siyanse itagira umutimanama isenya abantu. Ibi ni igihe umuntu ari umuhanga cyane, ariko ntiwaba umuhanga nka robot cyangwa computer. Computer ntigira umutima. Rero ducyeneye kwitoza kugira umutima uhura neza n’ubwenge. Rero ubwo bwenge bushobora kwifashisha mu kubaka, atari mu gusenye. Ni muri urwo rwego dushimira cyane uburezi butangirwa hano”.

Ishuri ryisumbuye rya NTARE LOUISENLUND INTERNATIONAL SCHOOL RWANDA (NLS), mu burezi ritanga ryifashisha program yitwa the +STEM. Iyi program ikaba ihabwa abanyeshuri bafite impano zihariye mu gutsinda neza amasomo ya siyanse (Science), ikoranabuhanga (Technology), Engineering, n’Imibare (Math), noneho bakabahuriza hamwe muri ishuri ry’ikitegererezo mu gihugu. Abanyeshuri batoranywa mu bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), binyuze kandi no mu marushanwa anyuranye yabereye mu bindi bihugu binyura hirya no hino ku isi, nabo bakohereza abanyeshuri.

Iyo abanyeshuri bamaze kwemererwa bigishwa mu buryo bwihariye, kwiga bashingiye kugushakira umuti ibibazo Bihari, bashingiye ku bushakashatsi ku isi, hamwe no guhabwa ubujyanama.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko buri mwana iyo avutse avuka ku bw’impamvu. Ko Imana iba yaramuremeye n’ubutumwa agomba gusohoza. Bityo ko bakwiye gufashwa gushyira aharagara impano bifitemo zigafasha mu muryango mugari.

“Buri mwana yavutse ku bw’impamvu; Imana yaremye umwana ifite intego yo kuba umumisiyoneri, ndetse imuha impano azifashisha muri ubwo butumwa. Uburezi bufasha mu kuvumbura za mpano bifitemo no kuzishyira ahagaragara. Mufite abarezi banyuranye, n’abarimu. Mushobora kubona izi mpano abana bafite zinyuranye, impano zinyuranye dushima. Izo mpano zikeneye kuza ahagaragara. Izo mpano mwifitemo zikazanwa ahagaragara. Mubafashe kuzishyira ahagaragara, bazagure ndetse bazikoreshe. Ushobora kuba ufite impano yo kuririmba. Hakenewe gushyirwa ahagaragara iyo mpano, kuko izafasha mu gufasha abandi mu muryango mugari. Rero uzayiha ikerekezo cyo guyikoresha mu muryango mugari igihe uzaba wize. Ubu nibwo butumwa bwanyu (iyi niyo misiyo yanyu)”.

Amasakramentu y’ibanze aba banyeshuri bahawe afite uruhare runini mukubafasha gukurana umutima wo kubaha Imana, no gukurana indangagaciro z’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Muri uru ruzinduko yagiriye muri iri shuri, nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya Arkiyepiskopi yanatemberejwe mu bice binyuranye bigize iri shuri: amashuri, Isomero (Library), Piscine n’ahandi.

Iri shuri rya NTARE LOUISENLUND INTERNATIONAL SCHOOL RWANDA (NLS) rifite abanyeshuri basaga 260, muri bo abasaga 150 ni abakristu Gatolika. Ni ukuvuga ko abakristu Gatolika basaga 60%.

Iri shuri ryigamo abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu: Mu ntara zinyuranye n’umujyi wa KIGALI, ndetse n’abandi baturutse mu karere ka AFRICA y’iburasirazuba, n’ahandi hirya no hino ku isi.

Ryafunguye imiryango umwaka ushize mu kwezi kwa 9/2024. Abanyeshuri baryigamo bakaba bageze mu mwaka 2 gusa.