“Rubyiruko nkunda, mbaragije umusaraba wa Kristu, muwuheke nk’ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu akunda abantu”..:Ihuriro ry’urubyiruko Gatolika imbuto y’iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ)

Rubyiruko nkunda, mbaragije umusaraba wa Kristu, muwuheke nk’ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu akunda abantu, kandi mwamamaze hose ko nta handi hari umukiro w’ugucungurwa uretse muri Kristu wapfuye akazuka”.( Papa Yohani wa II)

Ubwo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hari kuba ihuriro ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu, riri kubera muri Arkidiyosezi ya Kigali kuva tariki ya 23 Kanama kugeza 27 Kanama 2023, twibutse ko iri huriro ry’urubyiruko rikomoka ku minsi mpuzamahanga  y’urubyiruko (JMJ).

Mu mwaka w’1984, mu mpera z’umwaka mutagatifu wo gucungurwa, ni bwo umuhire Papa Yohani wa II yaragije urubyiruko umusaraba munini agira ati : Rubyiruko nkunda, mbaragije umusaraba wa Kristu, muwuheke nk’ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu akunda abantu, kandi mwamamaze hose ko nta handi hari umukiro w’ugucungurwa uretse muri Kristu wapfuye akazuka.”

Iyi yabaye inkomoko y’Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko  (JMJ)  ariyo yavuyeho igitekerezo cyo guhuza urubyiruko rw’ u Rwanda mu ihuriro  twita “ Forum  National des Jeunes”. Uyu musaraba ni uwa ”Forum des Jeunes”.

Ihuriro ry’urubyiruko rikomoka ku minsi mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ). JMJ  ifite inkomoko ku mahuriro y’urubyiruko umuryango w’abafurere b’i Teze  utegura guhera mu 1978. Taize yabyaye JMJ, JMJ ibyara Ihuriro ry’urubyiruko (Forum des Jeunes).

Ihuriro Mpuzamahanga ry’urubyiruko ritegurwa na komisiyo y’abepiskopi gatolika mu Rwanda buri mwaka uhereye mu 2002. Mu ihuriro, hakirwa urubyiruko ruturutse hirya no hino bagahurira hamwe kandi bagakorana  urugendo rw’amizero .

Kuva ku ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ryabereye i Toronto mu 2002, urubyiruko rw’u Rwanda, rubifashijwemo n’Inama  y’Abepisikopi mu Rwanda rwagiye ruteranira mu mahuriro mu rwego rw’igihugu(Forum Nationaux).

Guhera ku ihuriro rya mbere ryabereye  i Mbare muri iyi Diyosezi ya Kabgayi, uyu musaraba w’urubyiruko wahetuye amadiyosezi yose y’igihugu cyacu inshuro 2 urongera usubira i Kabgayi.

Yezu yemeye gupfira ku musaraba awugira isoko y’ubuzima n’ikimenyetso cy’urukundo, ntiyabitewe n’intege nke cyangwa kwifuza kubabara, ahubwo ni ukugira ngo turonke ubuzima muri We.

Kurangamira umusaraba ni ukurangamira inkomoko yacu, niho twacunguriwe. Utazi iyo ava kumenya iyo ajya biramugora. Iki kimenyetso cy’urukundo gihore kitwibutsa inkomoko yacu n’amizero yacu. Nk’uko turi mu rugendo rw’amizero.

Guhererekanya umusaraba hagati y’amadiyosezi abiri , ni ukwibukiranya ko dusangiye ubutumwa twifurizanya ko ingoma ya Kristu yagera iwacu, ko turi abavandimwe.Ubwo urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi rwashyikirizaga umusaraba wa forumu urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali yabwiye urubyiruko ati:

“Urubyiruko nimwe mufite imbaraga zo gutwara imisaraba y’isi muyisanisha n’umusaraba wa Kristu. Isi  ntiyaheka umusaraba nta rubyiruko”

Tubibutse ko mu minsi ishize habaye iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko ryabereye Lisbon muri Portugal. Aha turabanyuriramo iminsi ibiri ya nyuma y’ihuriro nkuko twabigejejweho n’umujene umwe waryitabiriye. Kuwa 5 Kanama 2023, Nyirubutungane PAPA FRANCISIKO, avuye i Fatima, yahuye n’urubyiruko rwose rwitabiriye Ihuriro, rukaba rwari rumutegerereje I CAMPO DE GRACA/PARC Tejo. Si urubyiruko gusa, kuko n’abasheshe akanguhe bararyitabiriye ari benshi, si abagatolika gusa kandi baryitabiriye ahubwo n’abo mu yandi madini n’amatorero na bo ntibahatanzwe. Ibyishimo n’umuhate byabaranze kuko harimo n’abakoze ibilometero byinshi n’amaguru bigera ku 10, bagaragaye mu minsi yose y’iri huriro, byagaragaje ko iri huriro ari ingenzi mu buzima bw’urubyiruko rw’isi yose.

Uwo munsi wose waranzwe n’ibilometero byinshi bamwe bakoze n’amaguru baza guhura na Papa, kugendera hamwe basenga, bavuga ishapure n’abandi baririmba.

Ku munsi ubanziriza isozwa ry’iri huriro, buri wese witabiriye iri huriro, yararanye inyota yo kumva ijambo Papa azavuga asoza iri huriro ndetse n’aho ihuriro ry’umwaka utaha rizabera. Ku munsi wo gusoza Ihuriro (le 06/08/2023), ryitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2.

Kuwa 6 Kanana 2023 urubyiruko rwahuriye na Papa Kuri stade (cg ku rubuga rwa)  CAMPO DE GRACA/PARC Tejo. I saa tatu niho i gitambo cya misa cyatangiye.

Uwo munsi waranzwe n’Igitambo cya misa cyatuwe na Nyirubutungane Papa Fransisko no kuvuga ijambo risoza umunsi no gutangaza aho ihuriro ritaha rya 2027 rizabera. Ihuriro ritaha rizabera muri Koreya y’Amajyepfo. Twitegure hakiri kare tutazacikanwa!!!

Papa Fransisiko yigisha urubyiruko muri JMJ Lisbon 2023
Abasaseridoti benshi bitabiriye JMJ Lisbon 2023
Urubyiruko ruturutse impande zose z’isi rwitabiriye JMJ Lisbon 2023
Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Papa Fransisiko i Lisbon 2023
Abepiskopi bitabiriye JMJ Lisbon 2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *