Nimuhumure isi narayitsinze  (Yh 16, 33)

Kuri uyu munsi wa kabiri w’ihuriro ry’urubyiruko Gatolika  ku rwego rw’Igihugu ryakiriwe na Arkidiyosezi ya Kigali, riri kubera muri paruwasi Regina Pacis/Remera, zimwe mu nyigisho urubyiruko rwahawe harimo iyatanzwe na Sœur Immaculée Uwamariya. Inyigisho yari ifite insanganyamatsiko igira iti:Nimuhumure isi narayitsinze  (Yh 16, 33). Yagize ati:

Rubyiruko, Yezu ari kumwe natwe. Menya neza ko uri umwana wa Data. Roho Mutagatifu agufashe kumva izi ngingo eshanu, zikubiye muri iyi nyigisho:

  1. Ukunzwe n’Imana.

Nagukunze urukundo ruhoraho. YEZU ajya ahindura amateka. Wigira ibibazo, ngo nawe uhinduke ikibazo! Bwira isi uti: “Yezu umwumve uyu munsi. Yezu arankunda!” Yezu agukunda igihe cyose.

  1. Yezu azi byose.

Azi ibyawe byose, ariko ntibizamukwibagize. Azi ko mukeneye kubaho, ariko ntimukeneye kubeshwaho n’ibya Shitani. Yezu arakuzi wowe wese, n’ibyawe byose. Twirinde ibitwangiza mu mutwe. Azi ibibazo byawe byose. Azakumurikira, ugere ku ntego yawe, udacumuye. Yaje kuduha ubuzima buzira umuze; ariko hari imize twikururira kubera kumuhunga.

  1. Yezu azi isi urimo.

Rubyiruko murabe maso, isi ntikingiye. Irinde ko igukoresha ibyo yifuza, ejo itari yagusezeraho imaze kugukoresha ibyayo. “Isi narayitsinze”, nawe tsinda ibyo byose bigushuka, niko Yezu akubwira. Wa si we, mfite Yezu, mwa bibazo mwe, mfite Yezu.

  1. Ba maso, kandi usenge.

Nimwishimire abo muri bo. Yezu abakundira uko muri. Mwirinde kujarajara! Irinde kwihinduranya! Ishimire uko uri, kandi wikunde, kubera ko uri ubwiza bw’Imana. Mube maso, ibyiza mwahawe mubirinde. Irinde ko Sekibi yakwinjirana. Nta burenganzira bwo gucumura bubaho. Nta burenganzira bwo kubura ubwenge bubaho. Irinde ubunebwe, wakire Yezu, kandi umurimo ni wo uzagufasha mu buzima bwawe.  Haranira gusiga isi ari nziza kurusha uko wayisanze!

  1. Ntabwo Yezu yagukiza utamusanze.

Gumamo! Guma kwa Yezu, usenge, akubwire icyo ugomba gukora. Muri Kiliziya dufite Amasakramentu, Umubyeyi Bikira Mariya, Uruhererekane, Abashumba, Abiyeguriyimana, dufite ubuzima. Gumana na Yezu, isi yarayitsinze!

Urubyiruko ruri muri Forumu
Abepiskopi bakurikiye inyigisho zitangwa muri forumu

Alitari ya kiliziya ya paruwasi Regina Pacis/Remera

 

Sœur Immaculée Uwamariya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *