Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse,agenda yihuta(Lk 1,39-45) : Forum y’urubyiruko  Gatolika ku rwego rw’i Gihugu (Kigali 23-27/8/2023)

Kuva ejo kuwa gatatu, tariki ya 23 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 27 Kanama 2023, Arkidiyosezi ya Kigali yakiriye Forumu y ‘urubyiruko ku rwego rw ‘i Gihugu. Usibye urubyiruko rwaturutse mu madiyosezi anyuranye yo mu Rwanda, iyi forumu yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu Gihugu cy ‘u Burundi ndetse n’i Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Umunsi w’ejo kuwa Gatatu wabaye umunsi wo kwakira urubyiruko no kubageza mu miryango izabacumbikira. Kuri uyu wa kane, gahunda yabimburiwe n’umuhango wo guhererekanya umusaraba wa Forum. Umusaraba wakiriwe na Arkidiyosezi ya Kigali iwuherejwe na Diyosezi  ya Kabgayi yakiriye Forumu ku rwego rw’i Gihugu umwaka ushize wa 2022. Nyuma hakurikiyeho kuramya umusaraba ndetse n’inyigisho yatanzwe na Padiri Fabien HAGENIMANA, wa Diyosezi ya Ruhengeri, afasha urubyiruko kuzirikana ku nsanganyamatsiko ya Forumu : Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse,agenda yihuta. Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho   igitambo cy’Ukaristiya gifungura kumugaragaro Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’i Gihugu.  

1.Urukundo rw’Imana

Mu nyigisho yatanze, Arkiyepiskopi yavuze ko umuntu agizwe n’ibintu bibiri bikubiye muri kimwe. Umuntu agizwe n’urukundo. Umuntu akeneye gukunda no gukundwa. Umwana n’imbuto y’urukundo. Ubuzima bwe bwose bugizwe n’urukundo. Mu buzima bwe akenera gukundwa no gukunda. Umwana adakunzwe biramwica, biramugwingiza, aba nka mayibobo, nawe ntamenya urukundo icyaricyo, ugasanga abayeho nabi cyane. Umuntu yaremewe Imana, yaremewe urukundo. Umwana uvutse akunzwe n’ababyeyi ndetse niyo ataravuka kuva agisamwa urukundo ararwumva, ararwakira, rumugeraho akavuka akunzwe yishimiwe ari impundu. Akura nawe afite urukundo akunda abandi kandi yishimye. N’ubuzima bwe bwose rero umuntu akenera gukunda no gukundwa. Imana niyo soko y’urukundo kandi mu by’ukuri Imana ubwayo ni urukundo kamere yayo ni urukundo. Imana yaremye muntu mu ishusho ryayo. Icyo umuntu asaho n’Imana ni urukundo. Ishusho y’Imana mu muntu ni urukundo. Imana iradukunda bihebuje kuburyo tudashobora kubyumva. Ikibabaje rero n’uko Imana ikunda umuntu ntabimenye ndetse niyo ahuye n’ibyago akaba imfubyi cyangwa ubumuga, akabona nta muntu umukunda, umwitayeho akiheba ntamenya ko nyamara hari umubyeyi mukuru umukunda kuruta abandi bose, Imana. Iyo umuntu amenye by’ukuri ukuntu Imana imukunda, yamuremye imukunda imufitiye umugambi n’uruhare agomba kugira mu buzima bwe no mu mateka ubuzima bwe burahinduka, akagira ubuzima bufite intego kandi akabera abandi impamvu yo kwizera.

  1. Bikira Mariya yamenye urukundo ruhebuje rw’Imana

Mu ivanjili twumvise Bikira Mariya wari uraho ari umukobwa ufite gahunda ze zo kuzubaka urugo na Yozefu yaramukoye. Ariko amenyeko Nyagasani amukunda byahebuje amufitiye umugambi aravuga ati, ugushaka kwawe gukorwe mu buzima bwanjye kuko ntakiruta urukundo rw’Imana. Mu byishimo byinshi amaze no kumenyako mwene nyina Elizabeti wari warahebye urubyaro akuriwe yenda kubyara. Byose byari ibitangaza by’urukundo rw’Imana. Mariya yarahagurutse yihuta ajya gusura Elizabeti, amaze kumenya inkuru nziza y’urukundo rw’Imana. Yarafite ibyishimo bikomeye cyane. Ibyishimo ni imbuto y’urukundo ndetse uko urukundo rungana ninako n’ibyishimo bingana. Iyo uhuye n’umuntu ukunda cyane, umubyeyi, umuvandimwe, inshuti magara, ibyishimo ugira bingana n’igipimo cy’urukundo umukunda, cyangwa mukundana. Hano rero ni ibyishimo birenze kuko Bikira Mariya wari usanzwe agenda muri uru rugo ubu noneho yari kumwe na Yezu Rukundo rw’Imana wigize umuntu, amutwite kuburyo ahingutse kwa Zakariya yahateye ibyishimo bikomeye cyane. Kugeza no kuri Yohani Batista yaratwite mu nda nawe ntabwo yasigaye inyuma mu byishimo byo mu rugo. “Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu.” Burya n’umwana mu nda ya nyina arumva, arakurikira iyo bishimye nawe arishima, iyo bababaye cyane cyane Mama we nawe arababara bimugeraho. Iyo akunzwe yishimiwe nawe arishima.

  1. Rubyiruko, nimwubahe ubuzima

Arkiyepiskopi yakomeje inyigisho avugako ariyo mpamvu gukuramo inda ari ukwica umwana . Niyo mpamvu rubyiruko mwirinde gukinisha ubuzima.Rubyiruko mwitonde, mukundane mwubahabana, wifurize mugenzi wawe ikiza atari ukwikunda no kwishimisha, ukamwangiriza ubuzima. Nimukundane ntaburyarya, tubashyingire mu mucyo ntapfunwe, mwiyubahe kandi twese, ababyeyi, Kiliziya, igihugu turizihirwa iyo muserukanye umucyo, mukubaka urugo,mugahabwa umugisha. Elizabeti ati mbikesha iki kugirango Nyina w’umukiza wanjye angenderere, Nyina w’Imana angenderere.

4.Twahujwe n’urukundo

Rubyiruko bavandimwe aha hantu hari ibyishimo, duhurijwe hano n’urukundo rw’Imana ngo tuyisingize buri umwe akaba ari impamvu y’ibyishimo bikomeye nk’ibyo kwa Zakariya na Elizabeti. Iyi minsi turi kumwe izabe iminsi y’ibyishimo no gushimira Imana. Urukundo rw’Imana ruduhuriza mu muryango mugari w’abana b’Imana. Mwaje muturutse mu bice bitandukanye by’igihugu no mu bihugu duturanye, mwakiriwe mu miryango mutari muziranye babakirana urukundo n’ibyishimo kuko twese duhujwe n’Imana soko rukundo n’ubuvandimwe Nyagasani we uduhuriza mu muryango umwe. Ahari umubano n’urukundo haba hari Imana. Ahari Imana haba hari ibyishimo. Namwe rubyiruko nimugaruke mugende namwe mumenyeshe abandi inkuru nziza yuko Imana ibakunda.

Isomo ryambere umuhanuzi Sofoniya ati, “Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu!… Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni we Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe.” Umuhanuzi Sofoniya yahanuraga ibyishimo byo kumenyako Nyagasani ari rwagati muri twe. Aha hantu hari Imana…Aha hantu hari Imana nimucyo tuyisingize.

5.Urukundo rwanyu ruzire uburyarya

Kugirango duhorane ibi byishimo byogusabana nk’abavandimwe Paulo Mutagatifut aratugira inama ati, “Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho” Bikira Mariya i Kibeho ati musenge musenge ntaburyarya. “Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.”

  1. Ibigomba kuranga umujene

Mu ijambo rifungura forumu ku rwego rw’igihugu kandi Arkiyepiskopi yagarutse ku nkingi 10 zigomba kuranga umujene arizo: Urukundo, Ibyishimo, Amahoro, Kwihangana, Kugira Ubuntu, Ubudahemuka, Umuco mwiza, Kugwa neza, Kumenya kwifata, Kwicisha bugufi.

Umusaraba wa Forumu
Urubyiruko rwitabiriye Forumu
Igitambo cya Misa gifungura Forumu
Abepiskopi bitabiriye Forumu y’Urubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *