Tumenye igihe cya Pasika

Tumenye igihe cya Pasika

Igihe cya Pasika, ni kimwe mu bihe by’umwaka wa Liturujiya, akaba ari na cyo gikuru muri byo. Gitangirana na Pasika ( mu Gitaramo cya Pasika n’Icyumweru cya Pasika nyirizina) kikazageza ku munsi mukuru wa Pentekositi, ni ukuvuga igihe cy’ibyumweru umunani. Ni igihe cy’ibyishimo by’izuka rya Kristu. Ni “icyumweru ngengabyumweru” (Semaine des semaines) nkuko Mutagatifu Bazili yakundaga kucyita.

Icyo cyumweru giiteye gite?

Icyumweru cya Pasika gitangirana n’iminsi munani ya Pasika, twakita “umunani wa Pasika” (Octave de Pȃques), utangirana na Pasika kugeza ku cyumweru cya kabiri  cyayo. Muri iyo minsi umunani duhimbaza izuka rya Kristu nk’aho turi kuri wa munsi nyirizina Yezu Kristu yazutseho. Icyumeru cya kabiri cya Pasika, kigeze kwitwa kera Quasimodo, ubu ni Icyumweru cy’impuhwe z’Imana, akaba ari umurage twasigiwe na Mutagatifu Yohani Pawulo II. Hagakurikiraho bya byumweru bisigaye,  na byo bigaragaza injyana y’umutsindo wa Kristu ku cyaha n’urupfu, tukabihimbarizamo rwose umukiro twasezeranijwe na we.

Igihe cya Pasika kirimo iminsi ibiri ikomeye cyane: Ni ASENSIYO (ku munsi wa 40 wacyo nkuko tubisanga mu byanditswe { reba LK 24,51;  Hish 1,3}. Uhimbazwa ku wa kane, uretse mu bihugu bitagira ikiruhuko kuri uwo wa kane, aho ASENSIYO yimurirwa ku cyumweru) usoza ubuzima bwa Yezu hano ku isi, na PENTEKOSITI ifungurira isezerano rishya amahanga yose muri Kiliziya ya Yezu Kristu nyine. Igihe cya Pasika kimara rero iminsi 50. Ibyumweru bya Pasika byose bikwiye gufatwa gutyo, ntibyitwe ibyumweru bya nyuma ya Pasika.

Mu gihe cya Pasika, ibyishimo by’izuka, by’ukuganza k’ubuzima n’urukundo ku cyaha n’urupfu, bigaragazwa na bimwe mu bimenyetso bya Liturujijya kimwe n’Ijambo ry’Imana ritegurwa:

  1. Ibara rya Liturujiya ni umweru, ushushanya ibyishimo n’umunsi mukuru. 2. Itara rya Pasika, rimwe riba ryacanywe mu gitaramo cyayo, risharazweho umusaraba w’igitambo cya Kristu n’ibimenyetso by’ubuzima bw’iteka (Alpha na Omega, A na , intangiriro n’iherezo rya byose) n’mibare y’umubare w’umwaka (2021, ni urugero) turimo. Ryaka muri iyo minsi 50, rikibutsa abayoboke ba Kristu ko bakiriye urumuri rwe, bakamutega amatwi y’umutima, kuko yongera kubabwira ko ari we Rumuri rw’isi (Yh 8, 12) waje kumurikira abantu (Yh 1, 9). Bakomeza kuzirikana ko Kristu ababereye urumuri, nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga: “Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza” (1 P 2,9). Bumva neza ko na bo bagomba kuba urumuri rumurikira isi (Mt 5, 14). Iryo tara rizima nyuma ya Missa ya Pentekosti, rikazajya cyokora ricanwa muri Missa za Batisimu n’izo gushyingura.
  2. Alleuia iririmbwa kabiri, muri wa Munani wa Pasika gusa.
  3. Guterwa amazi y’umugisha, nk’ikimenyetso cy’ukwicuza ibyaha, twibuka Batisimu twahawe, ni ukuvuga kuva mu rupfu tugana ubuzima. Ibi bikwiye gukurikizwa rwose.
  4. Ijambo ry’Imana

Isomo rya mbere riva mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, kivuga ivuka rya Kiliziya kandi kigaragaza isakara ryayo mu mahanga, Ijambo ry’Imana rikagezwa i Roma by’umwihariko.

Ivanjili igaruka ku izuka rya Kristu ugaragara mu be, ubakomeza. Mu gihe cya Pasika kandi Yezu Kristu yigaragaza nk’Umushumba mwiza, Umuzabibu tubereye amashami, Isoko y’itegeko ry’urukundo n’Uduhamagarira ubumwe nk’abakristu.

N’ubwo duhimbaza izuka rya Kristu muri iki gihe tumaze kuganiraho by’umwihariko, twibuke ko Missa yose, aho iva ikagera, mu bihe bitandukanye bya Liturujiya, tuyimbarizamo izuka rya Kristu, kuko ari ryo pfundo ry’ubukristu ribyara Kiliziya. Missa tuyitangarizamo iyobera rikuru ry’ukwemera, aho dushimangira ko twamamaza urupfu rwa Kristu, tugahamya izuka rye, dutegereje ihindukira rye. Iyo ni Pasika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *