Papa Fransisiko aragira ati: “nta mpuhwe zibayeho, ukwemera kwapfapfana”

Papa Fransisiko aragira ati: “nta mpuhwe zibayeho, ukwemera kwapfapfana”

Ku cyumweru taliki 11 Mata 2021, ku cyumweru cya kabiri cya Pasika kandi  cy’Impuhwe z’Imana, Papa Fransisisko yasomeye Missa muri Kiliziya ya Santo Spirito in Sassia, i Roma. Iyo Kiliziya itari kure ya Vatikani, ni na yo yagizwe ingoro y’impuhwe z’Imana muri ako gace irimo.  Mu nyigisho ye, yagaragaje ko Yezu Kristu, igihe yabonekeraga intumwa ze, yazizahurishije impuhwe ze, ibyo bikaba na bo byarabahamagariraga kuba abanyampuhwe. Ahereye aho, Papa yahamagariye abayoboke ba Kristu bose kwirinda kuba ba ntibindeba imbere y’ibibazo by’abandi, ahubwo bakabagaragariza impuhwe nyinshi.

Kuba intumwa zari zikingiranye, zifite ubwoba, hanyuma Yezu akazibonekera azifuriza amahoro, byatumye zizahuka cyane

Mu gihe intumwa zari zifungiranye mu ipfunwe ryinshi, Yezu yazihaye amahoro azongerera icyizere, ni ukuvuga amahoro y’umutima. Bari bacitse ntege, Yezu we abaha kwiyunga na bo ubwabo, ntibaba bagiheranwe n’isoni, bahagurukira ubutumwa. Wa mugani wa Papa, ayo mahoro atera kubadukira ubutumwa kandi agaca imirunga itera umutima kwifungirana.

Ayo mahoro, nkuko Yezu yabigaragaje, ajyana na Roho Mutagatifu uzana ibabarirwa ry’ibyaha. Twebwe ubwacu ntidushobora kwikuriraho icyaha. Imana yonyine ni yo ibikora, kuko idukura mu buhabe bukomeye bwacu. Kimwe na bariya bigishwa ba Yezu, dukeneye gusanga Imana itubabarira. Tugomba rero kumva ko mu kwicuza kwacu, Imana y’imbabazi n’impuhwe iba ihari. Nkuko umubyeyi yegura kandi asindagiza umwana we udandabirana, ikiganza cya Data wo mu ijuru gihora cyiteguye kutwegura no kuduteresha intambwe igana imbere. Papa yabyise “Isakranmentu ry’izuka”.

Yezu kandi yatanze ingabire yo gukora ku bikomere bye. Hanyuma kimwe na Tomasi, natwe dukwiye gukoza ikiganza ku gihamya cy’uko Imana idukunda. Papa abona ko ibyo bikomere ari umuryango ufunguye hagati yacu n’Imana. Kubirangamira no kubihobera, bituma tuvumbura ko intege nke zacu zose Imana izitubonana impuhwe zikiza. Ibikomere bya Yezu ni nk’urumuri rweyura umwijima w’ikibi uba muri twe, nk’uko Papa abishimangira.

 Dukore iki rero?

Urugendo rwacu rwa gikristu rwatangirira muri iyo myumvire ikwiye. Igihe twakira urukundo rw’Imana, ni bwo dushobora kugira icyo duha gishya iyi si turimo, aho kwibanda ku bushobozi cyangwa inzego n’imishinga byacu. Intumwa zakiriye impuhwe, maze na zo zihinduka abanyampuhwe. Byatumye zishyira hamwe byose, bitari ugupfukirana ubwisanzure bwa buri wese mu bye, ahubwo zibitewe n’ubukristu nyakuri. Abigishwa bavumbuye batyo ugusangira ubutumwa, imbabazi n’umubiri wa Yezu: gusangira ibyiza biri kuri yi si ni wo musaruro wumvikana ukomoka kuri ubwo buryo bushya bwo kumva ibintu.

Guhamagarira abemera kutaba ba ntibindeba, ni aho Papa yabihereye. Aragira ati:“twirinde ukwemera kw’igicagate, kwa kundi kwishimira kwakira ariko kudatanga, gutega akaboko ariko nyirako adashobora kwitangira abandi”. Urukundo rwo kwihugiraho, rutera umwuma mu kwemera, mu gisa n’ubugumba bw’umutima uterwa n’uko kwihugiraho. Mu kwigizayo abandi, uko kwemera kuba kudafatika. Nta bikorwa by’impuhwe, kurapfa.

Missa ihumuje, Papa yavuze indamutso ya Malayika amaze kuramutsa no gushima abitabiriye icyo gitambo, barimo abakora mu buvuzi, imfungwa, abafite ubumuga, impunzi n’abasuhuke, atibagiwe n’ababikira bitwa les sœurs hospitalières de la Divine Miséricorde n’abakoreranabushake bita ku babikeneye mu Butaliyani (les volontaires de la Protection civile italienne). Yarababwiye ati: “muhagarariye bimwe mu byiciro bifatika by’abantu bitera impuhwe kwigaragaza koko, hafi y’abazikeneye, no mu butumwa n’ukwitangira abari mu bizazane. Ndabifuriza umutima   uhora wakira impuhwe, kugira ngo namwe  mube abanyampuhwe”.

 (Iyi ni inkuru ya  Xavier Sartre – Cité du Vatican, twakuye kuri https://www.vaticannews.va/fr/pape/news/2021-04/dimanche-divine-misericorde-pape-messe-homeli.html , ku wa kabiri saa tanu z’amanywa, aho iri mu Gifransa).

 

 

 

Leave a Reply