Site internet officiel de l'Archidiocèse Catholique de KIGALI / RWANDA. Official website of Archdiocese of KIGALI / RWANDA.
Nyagasani Mana yacu, watwoherereje Jambo waremye ibintu byose, yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya, kugira ngo abantu bose baronke umukiro wawe.
Tugushimiye Kiliziya waduhaye, idutagatifuza kubw’Ijambo ryaye n’Amasakramentu duhabwa. Tugushimiye Arikidiyosezi ya Kigali waduhaye nk’umuryango ugendera hamwe, ngo itubere ikimenyetso cy’umukiro. Muri iyi Yubile y’imyaka 50 duhimbaza, tugushimiye ingabire zose waduhaye kubera urukundo rwawe.
Mana mubyeyi wacu, singizwa kubera imbuto z’urukundo, ubuvandimwe n’amahoro dukesha umuhate wo gukurikiza Ijambo ryawe.
Tugusabye imbabazi aho twagize intege nke, tugatatira igihango cya Batisimu, byatugejeje kuri jenocide yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo. Rebana Impuhwe Arkidiyosezi yacu, uhereye mu ngo zacu, arizo Kiliziya y’Ibanze, ikomeze umurimo wo kubiba urukundo n’impuhwe byawe muri iyi si.
Yubile nidufashe gushinga imizi mu kwemera turangamiye Kristu, kugira ngo tubone ingo nyinshi za gikristu, abasaserdoti n’Abiyeguriyimana.
Abakumenye bagukunde, bagukorere batiganda kubera impano zinyuranve wabahaye. Komeza abanyantege nke maze twese tunogerwe no kugendera hamwe mu kugutunganira.
Imiryango yacu ibe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.
Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.
Arkidiyosezi ya KIGALI | Yubile y’imyaka 50 | 1976 – 2026.
“Urugo, igicumbi cy'Iyogezabutumwa n'amizero ya Kiliziya”.